Digiqole ad

Inzozi z’ibikorwa remezo Leta yari yiyemeje mu 2017 ziracyashoboka?

 Inzozi z’ibikorwa remezo Leta yari yiyemeje mu 2017 ziracyashoboka?

Mu mujyi wa Kigali hubatswe imihanda myinshi ihuza ibice bigize umujyi wa Kigali

Mu mwaka wa 2010, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze gutorerwa manda ya kabiri y’imyaka irindwi, hashyizweho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yiganjemo ibyo yari yemereye abaturage yiyamamaza, ndetse binahura n’icyerekezo cy’igihugu cya 2020 n’imbaturabukungu (EDPRS).

Imihanda no kongera no gukwirakwiza amashanyarazi ni imishinga y'iterambere Geverinoma ishyira mu byihutirwa kugira ngo iterambere rishoboke
Imihanda no kongera no gukwirakwiza amashanyarazi ni imishinga y’iterambere Geverinoma ishyira mu byihutirwa kugira ngo iterambere rishoboke

Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku Inkingi enye: Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.

Mu nkingi y’ubukungu, Guverinoma yihaye intego yo kwihutisha iterambere rirambye, hongerwa umusaruro, u Rwanda rukava mu cyiciro cy’Ibihugu bikennye rukagera mu cyiciro cy’Ibihugu bifite ubukungu buciriritse.

Muri iyi nkingi kandi, niho habarizwa imishinga y’ibikorwaremezo bigisa nk’aho ari inzozi nubwo habura umwaka umwe ngo iyi gahunda y’imyaka irindwi igere ku musozo.

Kuwa 04 Kanama 2014, hashize imyaka ine iyi gahunda igiyeho, uwari Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko aho Guverinoma igeze ishyira mu bikorwa iyi gahunda.

Ku birebana n’ibikorwaremezo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu bikorwaremezo byishimirwa byagezweho harimo imihanda nk’uwa Kigali- Musanze – Rubavu na Nyabihu – Mukamira – Ngororero -Muhanga yarangije gusanwa bushya, Kigali-Gatuna wari ugeze ku musozo, Rusizi – Huye wari waratangiye gusanwa, n’umuhanda mushya Rusizi – Nyamasheke – Karongi – Rubavu wari waratangiye kubakwa, kandi imihanda yo mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi nayo ikaba yarimo itunganywa.

Mu 2014, Minisitiri w’intebe yavugaga ko mu gihe gisigaye Guverinoma igiye gukomeza gusana, gutunganya no kubaka imihanda mishya ku buryo burambye, by’umwihariko imihanda mishya ya kaburimbo nk’umuhanda wa Ngoma-Bugesera-Nyanza, umuhanda Ntendezi-Karongi-Rubavu (Kivu belt: kuwurangiza wose) n’umuhanda Base -Gicumbi-Nyagatare, Base-Butaro-Kidaho na Nyacyonga-Mukoto.

Kugeza ubu ariko, umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza nturatangira gukorwa nta n’igihe kizwi bizatangirira, umuhanda Rusizi -Karongi-Rubavu warakozwe kugera Karongi, umuhanda Base-Gicumbi-Nyagatare nturatangira gukorwa ariko hari ikizere ko uzakorwa umwaka utaha kuko abafatanyabikorwa banyuranye bamaze kwemerera u Rwanda inguzanyo zo kuwubaka, Umuhanda Base-Butaro-Kidaho nturakorwa, n’umuhanda Nyacyonga-Mukoto nturakorwa.

Minisitiri w’intebe  Pierre Damien Habumuremyi kandi yari yizeje isanwa ry’umuhanda wa kaburimbo Rusizi-Ntendezi-Nyamagabe-Huye (byarakozwe warasanwe), umuhanda Kayonza – Rusumo (nturasanwa), umuhanda Kayonza-Kagitumba (nturasanzwa) n’umuhanda Muhanga-Karongi (ubu uri gusanwa).

Yavuze kandi ko Guverinoma izakomeza gusana no kubaka imihanda y’ibitaka y’ubuhahirane (feeder roads) mu Ntara n’Uturere dutandukanye, hamwe na hamwe byarakozwe.

Icyo gihe mu myaka itatu yari isigaye kandi, Guverinoma yagombaga kubakisha Kilometero 106 z’imihanda ya kaburimbo n’amabuye mu Mujyi wa Kigali, na Kilometero 100 mu yindi mijyi, hamwe bya byarakozwe, ahandi ibikorwa byo kuyubaka biracyakomeje.

Mu mujyi wa Kigali hubatswe imihanda myinshi ihuza ibice bigize umujyi wa Kigali
Mu mujyi wa Kigali hubatswe imihanda myinshi ihuza ibice bigize umujyi wa Kigali


Hari n’ibindi bikorwaremezo bikigoye Guverinoma

Muri iyi gahunda y’imyaka irindwi, harimo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, bikajyana no kwagura ibibuga by’indege bya Rubavu na Kamembe, no kurangiza ibikorwa byo kwagura ikibuga mpuzamahanga cya Kigali.

Aha, kwagura ikibuga mpuzamahanga cya Kigali byarakozwe ariko biracyakomeza; Mu kwagura ibibuga by’indege bya Rubavu na Kamembe, umwaka w’ingengo y’imari utaha ushobora kurangira bikiri ku rwego rwo kwimura abaturage batuye aho bizagurirwa kuko nabyo bitararangira neza.

Umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera wo ibyacyo ntibirasobanuka kuko Leta itarabona abafatanyabikorwa bashobora kuyifasha kucyubaka, aha inyigo yararangiye, ndetse n’abagombaga kwimurwa barimurwa. Uyu ni umwe mu mishinga minini yari muri iyi gahunda, ndetse guverinoma yizezaga ko uzaba wararangiye.

Indi ntego ikiri urukiramende rwo gusimbuka ni ukugera ku ngufu z’amashanyarazi zigomba kugera kuri Megawatt 563.

Iyi ntego yahujwe na Gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPR II) izarangira mu 2018 nayo iracyari inzozi kuko hagikenewe Megawatt hafi 400. Gusa, Minisiteri y’ibikorwaremezo iracyafite ikizere ko bizagerwaho.

Ingomero nyinshi zarubatswe, gusa ntiziragera ku bushobozi bwo gutanga uyu muriro ukenewe, igiteye impungenge kandi ni uko kimwe cya kabiri (1/2) cy’izo ngomero zidakora neza kubera ibibazo binyuranye.

Muri Gicurasi, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yanenze imikorere y’ingomero u Rwanda rufite ubu, Aha yavuze ko mu ngomero 25, izikora neza ari 10 gusa, izindi 8 ngo zikora ku rwego rwa 63%, mu gihe izindi 7 ngo “zihagaze nk’imodoka iparitse.”

Izi zidakora na mba kubera ko hari ibyuma biba byarapfuye ntihaboneke ibyo kubisimbuza, ngo ni Urugomero rwa Rugezi, Nshiri ya 1 n’iya 2, Nyamyotsi ya 2, Mutobo, Agatobwe na Nyabahanga.

Umuhanda wa Kivu Belt hagati ya Rubavu na Rusizi ubu ugeze i Karongi uvuye Rusizi
Umuhanda wa Kivu Belt hagati ya Rubavu na Rusizi ubu ugeze i Karongi uvuye Rusizi

Icyuho kiri mu ngufu z’amashanyarazi cyari kigiye gushakirwa igisubizo ku kuwugura mu karere (Kenya na Ethiopia), imiyoboro y’amashanyarazi ihuza u Rwanda n’Ibihugu duturanye (Interconnection lines) yagombaga kubakwa kugira ngo ifashe mu buhahirane bw’amashanyarazi ubu ntirubakwa.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yavuze ko Leta igorwa cyane n’imishinga migari y’ibikorwaremezo mu mazi n’amashanyarazi n’imihanda, birimo n’ibyo Perezida aba yemereye abaturage.

Akavuga ko akenshi imbogamizi iba ubushobozi bw’igihugu, kuko usanga bisaba ko bene iriya mishinga y’ibikorwaremezo bayifatira ideni mu mabanki n’ibigo by’imari byo hanze, ariko rimwe na rimwe ngo ntibigenda nk’uko igihugu kibyifuza kubera imikorere y’ababa bagomba kuguriza igihugu n’amabwiriza batanga.

Photos/Evode MUGUNGA ©UM– USEKE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Dore inyandiko ikoze neza.Ariko kuki abandi batarebera kuri Vénuste?

  • Leta yacu ifite inzozi nziza kubijyanye n’ibikorwaremezo. Ikibazo nyamukuru kibamo nuko abahabwa amasoko muri iyi mishinga akenshi usanga baramunzwe no gusondeka kandi abakabagenzuye ugasanga ati imbata zabo(ntiwashyira igitsure k’ukugaburira akwambika agutunze!). Leta kandi usanga ishyira ingufu nyinshi mu bikorwa Remezo ariko mu mibereho isanzwe y’abaturage ikagenda biguruntege. Isuku mu ngo igerwa ku rishyi. ubwiherero mu biturage byacu ntabwo, mu mijyi abaturage bakora isuku imbere y’amazu yabo gusa ariko washaka kugera mu bwiherero ukumirwa! Muri rusange isuku ntayo. imyubakire y’amazu yo guturamo nayo iteye isoni. Leta nitareba neza igihugu cyose kizaba amazu aho guhinga ibiribwa habure. Ibiribwa mu Rwanda ntabyo ugereranyije n’ubuso bw’igihugu kimwe n’umubare w’abagomba kurya. Ibi ni ihurizo rikomeye kuri sosiyeti idafite ibyo yohereza mu mahanga!

  • Tres bonne Analyse!

  • UM– USEKE IS FAR MUCH BETTER NEWS WEBSITE THAN ALL OTHERS N RWANDA
    This piece is very complete in what media should do, challenging the Gvt to do better and better.
    This is what journalism mean

    Courage Umuseke, i salute

  • Kugerwaho ntibyoroshye yewe navuga ko bitanashoboka kuko igihe cyageze…haragaragara ubukene bukabije mu gihugu ariko leta ifite ubushake mbona izabigeraho mu myaka nk itanu iri imbere. Komeza imihigo Rwanda

  • Ubwo naw no ukoze analysis, utuyira ngo ni imihanda nibyo werekana. None se Stade ya gahanga amaafaranga ntiyasohotse, i kibuga cy’igede mu bugesera? Kalismbi project,Ferwafa Hotel n’ibindi ayo yose ntiyariwe izuba riva? None se ko ubizi uriya muhanda wa Kivu Belt uzi igihe amafaranga yasohokeye? none ngo ugeze karongi, wabona ugeze mu rutsiro ugahagarara. Kagame atube hafi naho abamuvangira ni benshi

  • Ibyaba byiza ni uko Leta yakora ibyo ishoboye, ibyo idashoboye ikabyihorera kubera ko, nk’uko buri muntu agira ubushobozi bwe akanakora ibikorwa bihwanye n’aho ubushobozi bwe bugarukira, n’igihugu nacyo gifite ubushobozi bwacyo, byumvikane rero ko nacyo gikora ibikorwa bigarukira aho ubushobozi bwacyo bugarukira.

    Imihigo ni uko iteye, iyo uhize ibintu uba wifuza gukora byinshi kandi byiza, ariko uko ugenda ukora bimwe na bimwe ugeraho ugasanga hari ibindi utazashobora kugeraho kubera ubushobozi bwawe buke. Gahunda y’imyaka irindwi 2010-2017 rero Leta yiyemeje, bishoboka ko yose itagerwaho ijana ku ijana ibyo rwose birumvikana, icya ngombwa ni uko abaturage babona ko Leta yagerageje, ariko ikaza kugarukira aho ubushobozi bwayo bugarukiye.

    Mu gihe hatabayeho kunyereza ibya rubanda ngo ibikorwa bidindire, mu gihe hatabayeho uburangare ngo ibikorwa bidindire, mu gihe hatabayeho ubuswa mu mikorere ngo ibikorwa bidindire, mu gihe hatabayeho kugena gahunda nabi ngo ibikorwa bidindire, mu gihe hatabayeho kwitana bamwana ngo ibikorwa bidindire, mu gihe ubushobozi buhari butakoreshejwe nabi ngo ibikorwa bidindire etc…, ntabwo wagira uwo urenganya ngo ntiyageze kubyo yiyemeje. Wamurenganya iyo gusa ubona amakosa yo kutagera kubyo yari yariyemeje ariwe aturukaho.

    Icyo nisabira Abayobozi banyuranye ba Leta yacu ni uko bazirinda gusa gutekinika ngo bagerageze kwerekana ko byose byagezweho kandi wenda atari byo. Kuko iyo ndwara Abayobozi benshi bo muri iki gihugu barayirwaye. Usanga Mayor w’Akarere runaka buri gihe ashaka kwerekana ko mu Karere ke byose bimeze neza, ko abaturage bo mu Karere ke bateye imbere, ko nta bakene barimo kandi nyamara mu by’ukuri iyo ugiye kwibariza abaturage bo ubwabo, usanga bakubwira ko hari mu miryango bamwe bashobora kumara umunsi wose batariye cyangwa bakarya rimwe ku munsi kubera ubukene.

    N’ubu rero usanga hari abavuga ngo umwaka utaha wa 2017 Gahunda ya Leta yateganyijwe muri 2010 izaba irangiye, ngo Leta igomba kuzamurikira abaturage ibyagezweho ngo kandi igomba kuzerekana ko byose byagezweho ngo kugira ngo bayishime, ngo kandi n’amatora ateganyijwe muri 2017 azagende neza, ngo na Perezida uriho ubu abaturage bazongere bamuhundagazeho amajwi nk’uko babyiyemeje.

    Abatekereza batyo sinavuga ko bibeshya, ahubwo navuga ko baba bahemukira igihgu. Amatora yo muri 2017 azaba kandi abanyarwanda bazi neza igihango bafitanye na Perezida uriho ubu. Ntabwo abaturage bazamutora kubera ko gahunda ya Leta yagezweho ijana ku ijana, ahubwo bazamutora kubera ko bamuziho umurava asanganywe, bamuziho gukorera igihug atizigamye akaba hari aho akigejeje , bazi neza ko akora ibishoboka byose ngo iki gihugu gitere imbere, kandi bazi neza ko byose bidashobora kugerwaho ijana ku ijana kubera ko hari ubushobozi bumwe igihugu kidafite.

    Ababa rero bafite umugambi wo gutekinika, nibareke gutobera igihgu. Biragaragara ko ibyo Leta H.E ayoboye kuva 2010 yakoze ari byinshi kandi byiza, biragaragara ko igihugu cyateye imbere, biragaragara ko hari intambwe ishimishije yatewe mu mibanire y’abanyarwanda, ariko biranagaragara ko ubushobozi bw’igihugu hari aho bugarukira. Haramutse hari ibitaragezweho ntawamuveba kuko bitaba ari ubushake bwe.

    Abanyarwanda rero tujye twishimira ibyo twagezeho mu gihe koko twabigizemo uruhare twe ubwacu, tudashyizemo amakabyankuru cyangwa kwirarira, cyangwa kwikuza. Tujye twerekana ibyo dushoboye, ibyo twaba tudashoboye nabyo tubimenye kandi tunabyemere, hanyuma twifashishe inkunga n’ubushobozi bw’abandi kuko nta mugabo umwe. Abantu bose ni magirirane kandi n’ibihugu byo kuri iyi si yacu,ababiyobora usanga bimirije imbere imibanire,ubufatanye, ubutwererane n’imikoranire.

  • Ngamije ntugahuzagurike mu bitekerezo! Ayo makuru ko amafaranga yasohotse kuri iyo mishinga uyakura he?
    Amafaranga agira uburyo asohokamo. Kuba wemeza umushinga utarakorerwa n’inyigo ko amafaranga yasohotse biteye kwibaza niba wumva procedures z’imikoreshereze y’imari ya leta. Ndakwibutsa kandi ko hoteli ya Ferwafa atari igikorwa cya Leta. Ariko nayo amafaranga ntarasohoka ahububwo harakekwa ruswa mu mitangire y’isoko!

  • Hari byinshi, byinshi cyane bitagezweho, yewe, bitazanagerwaho muri 2017. Iyo usomye inyandiko zijyanye n’ibyo abategetsi bari biyemeje gukora (muri 2012), urumirwa ugasigara wibaza impamvu ituma abantu bahiga ibyo badashoboye cg se badashobora guhigura ibyo bahize; kuko n’ubundi bahize bikeya (cg se ntabigire n’ibyo bahiga) ntawababuranya.

    Nimugire vuba mutwereke akandi gakino ka Vision-2050 dukurikire umukino w’uko politiki zikinwa.

  • UM– USEKE MURAKOZE.

    MURIBUKA MU MATORA YA 2010 BYARI ”IMVUGO NIYO NGIRO , NTAWUHINDURA IKIPE ITSINDA…”
    MWIBAGIWE N’UMUSHINGA WA GARI YA MOSHI MOMBASA/KIGALI.
    UMUGENZUZI W’ IMALI YA LETA BIRARO ATI: MURI 2015 MILIYARI 210 YABURIWE IRENGERO (210 000 000 000), ANDI NKAYO YABUZE MURI 2014,2013,2012 NA 2011. AHO NI MURI ZA MINISTERI N’IBIGO BININI BYA LETA. DUFITE POLISI,CID, PARQUET: HAFASHWE NDE, HAGARUJWE ANGAHE??
    ARIKO TURACYARIRIMBA IMIYORERE MYIZA!!!

    AYO MAFARANGA NI AYACU, TUREKE KUVOMERA MU MIFUKA YA BAMWE.

    #I WANT MY MONEY BACK

  • Hari ibyo mwavuze ariko hari n’ibyo mutavuze nka Stade ya Nyanza mu Karere ka Nyanza.
    Iyo stade Nyakubahwa Perezida Kagame yayemereye abanyenyanza igihe yiyamamarizaga kongera kuba Perezida wa Repubulika muri 2010.Iryo jambo yarivugiye ku Rwesero ahagombaga kuzubakwa iyo stade imbere y’imbaga irenze ibihumbi ijana.Uko imyaka yagiye ishira niko icyo gikorwa cyemewe na Nyakubahwa Perezida Kagame cyagiye gisibwa mu mpapuro! Byagenze bite? Erega abaturage bo ntibabyibagiwe?

  • Ikibazo kiri mu mishinga myinshi ni uko usanga amasoko atangwa muri ruswa cg ba rrwiyemeza murimo bakorera cyama, bamarana kuyafata, bagakora nabi kubera ya ruswa n’ icyenewabo. Ibyo bituma imishinga idindira n’ ikozwe igatwara akubye 2 cg 3 ku giciro cyayi cyagenwe. Ahandi bashaka ibikoresho bihendutse bipfa ako kanya. Umwana uro ni ugura ruswa.

  • Muve mu mihanda mujye ku mazi meza! Muri Kigali abantu baracyategereza ko amazi aza muri Robinet hagashira iminsi. Nubwo muri Kigali umuriro udakunze kubura nyamara mu ntara n’uturere baragowe! Uzatembere muri Bugesera, Rwamagana, Nyagatare, Kamonyi…urebe! Umuriro bawohereza ibice bimwe ibindi bikarara mw’icuraburindi! Akenshi ntibivugwa kuko abakabivuze baba bibera i Kigali(abanyamakuru),

  • Ni byiza ko ibikorwa remezo byiyongera ariko se kuki bibanda ku mugi wa igali gusa indi migi ngo iri munzira ikajya yunganira uwa kigali ko ibyaho bitihutishwa cyane nkibyo muri kigali??
    Ni na byiza kandi gushima najye nshimye UM– USEKE RWOE PEEE ni mwe mukenewe muri iki gihugu

  • @Bitwayiki, wazagiye kubimubwira niba koko umukunda, ukareka kubizana hano kuri bose babireba. Abanyarwanda tuzareka “human worship” ryari ? Niba anaguhemba ngo umukorere pub, wakagize ubupfura bwo kutazana ayo hano ku rubuga, ugatanga igitekerezo ku nkuru gusa, ntuzanemo inkundo zadafite proof. Ese umukunda uruhe rukundo ra ? ni filiale, agape, theos…?

  • Nonese ntimuziko Vision nshya ubu ari 2050? mutegereze rero n’ibindi bizaza. Tugende gahoro gahoro turacyafite imyaka 34 imbere yacu byose tuzabigeraho. #Viziyo2050

  • sha muri intashima gusa mu myaka ma 22 jye mbona ibyo ya koze birenze.

Comments are closed.

en_USEnglish