Kugwa kw’ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane biraterwa n’ibibazo by’ubukungu biriho

Mu myaka ibiri ishize, usanga ibiciro by’imigabane icuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda bigenda bimanuka, ubuyobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane bukavuga ko biterwa n’imyumvire y’ababa baraguze imigabane ndetse n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza mu Rwanda no ku Isi muri rusange. Duherutse kwandikika inkuru igaragaza ukuntu agaciro k’imigabane ya Bralirwa na Crystal Telecom biri kumanuka cyane ku […]Irambuye

Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kurushaho kwitabwaho

Kuri uyu mbere tariki 20 Kamena 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zavuze ko zishimira uburyo zitaweho, nubwo ngo hari byinshi bigikeneye kwitabwaho. Kuri uyu wa mbere, mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byasinye amasezerano yo kwita ku mpunzi byizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi. Inkambi […]Irambuye

Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Maroc

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Maroc mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Urubuga rwa internet ‘Le360’ dukesha iyi nkuru, ruravuga ko muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azanabonana n’umwami wa Maroc Mohammed VI. Perezida Kagame kandi ngo azabonana n’abandi bayobozi bakuru muri Maroc banyuranye. […]Irambuye

Hari amahirwe Abashoramari nyarwanda badakwiye gupfusha ubusa

Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu cyerekezo 2050 cyerekeza akarere ku bukungu buri hejuru y’ubuciriritse, ubushake bwa Politike za guverinoma by’umwihariko iy’u Rwanda ifite mu guteza imbere inganda, abashoramari n’abanyenganda bakwiye kububyaza umusaruro dore ko bifitiye n’amaro abaturage kuko bizatanga imirimo myinshi. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangira ibiganiro na ba rwiyemezamirimo bakorera mu Rwanda hagamijwe guteza imbere […]Irambuye

Ku munsi wa ‘Papa’: Ange Kagame nawe yifurije Se umunsi

Tariki 19 Kamena, buri mwaka ni umunsi hirya no hino ku Isi bahariye ababyeyi b’abagabo ‘Papa/Father’, kimwe n’ahandi ku Isi mu Rwanda naho ni umwanya abana baboneraho bakibutsa ba Se bababyara ko ari ab’agaciro kandi ko babakunda. Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, yifurije Se, Perezida Paul Kagame umunsi wahariwe ‘Papa’, ndetse ko amukunda. Basazabe bato […]Irambuye

Duharanire gusigasira Ubunyarwandakazi bwacu – Miss Heritage

Ubwo Miss Heritage 2016, Umutoni Jane yasuraga abana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuri cya St Famille Nyamasheke, mu Karere ka Nyamasheke akabaganiriza ku gaciro k’umwana w’umukobwa, yabasabye kurinda ubunyarwandakaz bwabo, birinda abantu babashuka bakabashora mu busambanyi. Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, gifite inshingano zo gusigasira Umuco gakondo w’Abanyarwanda Umutoni Jane, yabwiye abakobwa biga muri […]Irambuye

Gicumbi: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe atemwe ijosi

Umugabo witwa MUGABO Theoneste wari utuye mu Mudugudu  wa Nyarutovu, Akagari  ka Karenge, Akarere ka Gicumbi yijwe mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu n’abantu bataramenyekana, abagizi banabi bamutemye umutwe umurambo we bawusiga mu nzu yabagamo.   Ahagana muma Saa moya, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ngo nibwo inkuru y’urupfu rwa Mugabo […]Irambuye

Watsindira Imodoka,…usabye inyemezabuguzi itangwa na EBM buri uko uhashye

.Abaguzi bazatombora imodoka, moto, televiziyo na telefone muri tombola IZIHIRWA. Kuri uyu wa gatanu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyatangije icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga ku bijyanye no gutanga no gusaba inyemezabuguzi itangwa n’imashini EBM. Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gutanga no kwaka inyemezabuguzi itangwa hifashishijwe EMB, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije Tombola cyise ‘IZIHIRWA’, […]Irambuye

Gitwe: Nyuma y’ijoro hishwe umuntu, ibisambo byibasiye urugo rw’umuturage

Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuwa kane abantu bataramenyekana bahitanye umugabo witwa Aminadab Twagiramungu, mu ijoro ryakeye, ibisambo bitaramenyekana byibasiye urugo rwa Uwababyeyi Odette, bacukura inzu batwara ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo n’ibindi byo muri ‘salon’. Urugo rwa Sinabimenye Maharariel na Uwababyeyi Odette batuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, […]Irambuye

Ubwongereza: Depite Jo Cox yaguye mu bitaro nyuma yo kuraswa

Jo Cox w’imyaka 41, Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Ubwongereza wari uhagarariye Batley na Spen yaguye mu bitaro nyuma yo kuraswa ndetse agateragurwa ibyuma n’umugizi wa nabi. Polisi yo mu gace ka West Yorkshire yatangaje ko uretse uyu mugore, hari n’undi mugabo w’imyaka 77 nawe wasizwe n’umugizi wa nabi ari intere. Polisi yahise ita muri yombi […]Irambuye

en_USEnglish