Digiqole ad

Umuraperi Riderman asanga Hip Hop Nyarwanda yaragambaniwe

 Umuraperi Riderman asanga Hip Hop Nyarwanda yaragambaniwe

Riderman asaba Abanyarwanda kuba hafi abarokotse batishoboye muri ibi bihe

Umuraperi Riderman, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda asanga ‘Hip Hop Nyarwanda’ yaragambaniwe ku buryo imeze nk’irimo gucikwa mu Rwanda.

Riderman asaba Abanyarwanda kuba hafi abarokotse batishoboye muri ibi bihe
Riderman asanga Hip Hop mu Rwanda itagihabwa agaciro ikwiye.

Riderman avuga ko Hip Hop yo mu Rwanda ibaho yari muri muzika, bityo ngo uko yafatwaga icyo gihe byanatumye izamuka n’uko ifatwa ubu abonamo itandukaniro rikomeye.

Mu myaka iri hagati ya 10 na 15 Hip Hop imaze ikorwa mu Rwanda, usanga abahanzi bayikora bamaze kuba benshi, ndetse bamwe ibateza imbere; Umubare w’Abanyarwanda bayikunda nawo uri hejuru ukurikije uburyo abahanzi nka Riderman, Bulldogg, Jay Polly, P Fla, Diplomate, Paccy, n’abandi bayikora bakunzwe.

Riderman avuga ko hatagize igikorwa ariko Hip Hop igana mu nzira yo kuzimira mu Rwanda kuko uko yahabwaga umwanya mu itangazamakuru no mu bitaramo mbere byagabanutse.

Ati “…Uburyo yahabwaga ijambo kimwe n’izindi njyana,…uyu munsi barimo kugenda bayiniga, za njyana zindi zigakomeza guhabwa ijambo.”

Riderman Kubwe, ati “Hip Hop Nyarwanda nyarwanda, yaragambaniwe, ntabwo igihabwa intebe, ntabwo igikinwa, imeze nk’irimo gucibwa kandi ifite imbaraga nk’iza ampoule mu gihe izindi njyana zifite imbaraga nk’iza bougie, kuko izindi njyana zose iyo ugiye kuzumva usanga baba baririmba abakobwa, abakobwa, ariko Hip Hop ni injyana yeza imitima y’abantu, injyana ivuga ku buzima bwa buri munsi, ubukene, urukundo, ubugome, ibintu byose.

Ni injyana ifite urumuri rwinshi kurusha izindi njyana kuko ikora ku buzima bw’abantu bose kurusha izindi njyana ariko iriho iracibwa mu gihugu,…ntabwo igihabwa intebe mu Rwanda.”

Kanda HANO wumve indirimbo nshya ya Riderman yise ‘Amen

Gatsinzi Emery, Riderzo, abakunzi be bakamwita ‘Umwami w’Ibisumizi’, avuga ko muri iki gihe hari za Radiyo abahanzi ba Hip Hop bajyanaho indirimbo bakababwira ko batacyakira injyana za Hip Hop, ndetse nawe ubwe ngo byamubayeho.

Riderman avuga ko bo nk’Abaraperi bazi neza ko bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo injyana yabo igume mu zikunzwe kimwe n’izindi.

Abahanzi bakora Hip Hop ngo ntibazacika intege bazakomeza gukora indirimbo n’ibitaramo kugira ngo ubutumwa batanga butazima.

Ati “Ibi bibazo Diplomate na Green P babivuzeho, n’abanyarwanda abumva ko bakunze Hip Hop dushyire hamwe twumvishe yaba ari abakuriye amaradiyo,…n’abategura ibitaramo hip hop ikomeze ihabwe intebe.”

Riderman ni umwe mu baraperi wegukanye ibihembo byinshi nk’umuraperi w’umwaka, n’irushanwa rya ‘Primus Guma Guma’ rihuza ibihangange muri Muzika y’u Rwanda.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • si ikibazo cy abayigambanira ahubwo umwana niwe wihesha ingobyi!

Comments are closed.

en_USEnglish