Digiqole ad

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya mbere wazamutseho 7,3%

 Umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya mbere wazamutseho 7,3%

Yussuf Murangwa, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutseho 7,3%.

Yussuf Murangwa, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Yussuf Murangwa, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Mu mibare, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, umusaruro mbumbe w’igihugu wari Miliyari 1,384 z’amafaranga y’u Rwanda, muri iki cy’uyu mwaka ukaba warageze kuri Miliyari 1,536; Ni ukuvuga izamuka rya 7,3%.

Yussuf Murangwa, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yavuze ko muri uyu musaruro mbumbe, urwego rwa Serivise rwagizemo uruhare rwa 46%, Ubuhinzi bukagira 33%, inganda zigira 15%, mu gihe imisoro ifitemo 6%.

Izamuka ry’Ubuhinzi

Nubwo hari ikibazo cy’umusaruro w’ubuhinzi utaragera ku rwego rukwiye, Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko urwego rw’Ubuhinzi rwazamutseho 7%.

Urwego rw’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi, umusaruro wavuye kuri Miliyari 208 z’amafaranga y’u Rwanda wariho mu gihembwe cya mbere cya 2015, warazamutse ugera kuri Miliyari 235.

Aha, agaciro k’ibiribwa kavuye kuri Miliyari 312, kagera kuri Miliyari 357; Mu gihe umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga (icyayi, ikawa,…) wo wazamutse cyane kuko wavuye kuri Miliyari 14 ugera kuri Miliyari 30 ugereranyije ibihembwe byombi.

Mu rwego rw’Inganda

Urwego rw’inganda muri iki gihembwe cya mbere cya 2016, rwazamutseho 10%; Mu mafaranga, rwavuye kuri Miliyari 208, rugera kuri 235 muri iki gihembwe.

Izamuka ry’uru rwego ugereranyije igihembwe cya mbere cya 2015 na 2016, ryagizwemo uruhare cyane n’ubwibatsi bwavuye kuri Miliyari 109, bukagera kuri Miliyari 125.

Mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’izindi ho, umusaruro wavuye kuri Miliyari 69, ugera kuri Miliyari 78.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwo bwasubiye inyuma kuko bwavuye kuri Miliyari 21, mu gihembwe cya mbee cya 2015, bugera kuri Miliyari 19, kubera ibibazo biri ku isoko mpuzamahanga byatumye agaciro k’ibicuruzwa by’ibanze mu nganda (law materials) bimanuka.

Muri rwego rwa Serivise

Urwego rwa Serivise rwo rwazamutseho 7% rubifashijwemo n’ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Umusaruro muri uru rwego wavuye kuri Miliyari 674, ugera kuri Miliyari 710 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha, Ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibicuruzwa bicye bicye n’abaranguza, ndetse n’ubwikorezi (transport) byagize uruhare runini kuko umusaruro wabyo wavuye kuri Miliyari 216 ugera kuri 226.

Ibindi birimo amahoteli, Resitora, Serivise z’imari, uburezi, ubukerarugendo, Serivise z’ubuzima n’ibindi, byinjije Miliyari 484 avuye kuri Miliyari 458.

Muri uru rwego, ikiciro cy’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) rwasubiye inyuma kuko mu gihembwe cya mbere cya 2015 cyari cyinjije Miliyari 36, gusa muri iki gihembwe kinjije Miliyari 37.

Ugereranyije ibihembwe byombi kandi, Imisoro yazamutseho 4%. Mu mafaranga, umusaruro wavuye kuri Miliyari 75, ugera kuri Miliyari 78 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze iyi mibare itanga icyizere ku bukungu bw’u Rwanda, kandi ngo izamuka ryagaragaye mu nganda bifitanye isano n’ubukangurambaga bwa ‘Made in Rwanda’ Guverinoma yatangiye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • JYE NSIGAYE NUMVA NTAGIKUNDA AMAJANISHA.
    MBONA STATISTICS ATARI “A SCIENCE” NKUKO NAJYAGA MBYIGA…

    • Nanjye mbumva nkawe.Umuntu ari kwicwa ninzara, aririrwa azunguza kugirango arebe ko yaramuka, abandi barasuhukira Uganda, mukaza kumubwirako umusaruro ngo wiyongereye?

  • Oya statsitc ni sience rwose, ahubwo hari ibihugu bimwe na bimwe bivuga ibitari byo twita mu yandi magambo “Gutekinika” Nibyo rero byibera iwacu, akaba ari yo mapamvu abayobozi bakuru na kagame arimo babyamagana.Ariko hano nta tekinika ririmo none se aho utuye nta terambere uhabona wowe ra?

  • uvuzukuri statistic ntabwo ikiri science ahubwo yabaye intwaro yo kujijisha abantu kwiyemera gusa bareba mumifuka yabo barangiza bakagirango natwe ni uko umukecuru wijuse akina n’ imyenge y’ inzu koko

  • ejobundi batubwiraga ko ubukungu butazazamuka byavuzwe na ministri w’Imari none nyuma y’icyumweru kimwe duhise dutumbagira ahaaa Wenda abize statistic barabyumva njye simbyumva pe

  • None se sha uragirango bagire bate? Bavuze ko butazazamuka none burabatunguye burazamuka…erega ubukungu bukora ibyo bushaka…

  • Rwose aho bigeze abayobozi bamwe bari bakwiye kureka ibyo kubeshya bakatubwiza ukuri, kuko ibyo tubona mu mibare basohora, n’ibyo tubona n’amaso yacu buri munsi ku mibereho y’abanyarwanda, rwose birahabanye peee.

    Kandi ni dukomeza umuco wo kubeshya no gutekinika bizatugiraho ingaruka zikomeye. Umunsi uzagera abaterankunga bange kudufasha batubwira ko mu mibare tubaha buri gihe twerekana ko dukize, ko rero nta mpamvu yo kubitabaza ngo badutere inkunga cyangwa badufashe. Mbabariye abaturage kuko aribo bazahababarira cyane.

    Nk’ubu hari ibice bimwe byo mu Rwanda birimo inzara peeee ku buryo bugaragara, ariko nta muyobozi n’umwe urabyemera!!!!Mana, dufashe mu mitima yacu, tujye tumenya ko kubeshya no gutekinika ari icyaha.

  • Nkunda statistics z’iwacu, buri gihe ziba zerekana ko ibintu ari sawa, ko nta kibazo na kimwe dufite kandi abanyarwanda ibibazo byenda kubatura hasi. Inzara mu gihugu iravuza ubuhuha ngo ubuhinzi bwarazamutse, ubushomeri ntibugira urugero nibindi ntarondoye nyamara kiriya kigo gishinzwe itekinikishamibare kikisohorera ibyacyo bidahuye n’ukuri, tumaze kugisuzugura kubera gutangaza ibintu bitekinitse buri gihe. Cyokora nubwo kiriya kigo kitabivuga muri statistics zacyo hari byinshi byazamutse mu Rwanda da twagakwiye kuratira andi mahanga, ingero ni nk’imisoro yazamutse ku kigero cyo hejuru, ubushomeri nabwo bwarazamutse, marariya yarazamutse, umubare w’abaturage warazamutse, ibiciro ku masoko byarazamutse nibindi mwese muzi bizamuka mu ijanisha nyamara kiriya kigo cy’itekinikamibare ntikibitubwire ahubwo kikivugira ijambo ubukungu gusa. Ba nyakubahwa bo muri statistics nabiriya bajye babivugaho kuko nabyo biba byazamutse kandi mbona dukunda ibizamuka gusa.

  • Kuri iyi si ya Rurema, ni twe gihugu cyonyine cyongera umusaruro w’ubuhinzi, ukajya ku masoko ku bwinshi, n’ibiciro bigatumbagira ubutaretsa. Mu yandi magambo, Loi de l’offre et de la demande (law of supply and demand) twe ntidufasheho rwose. Ariko ye!! JYE IKIMBABAZA CY’ABANU BABESHYA NKANA, NUKO BABA BAFATA ABO BABWIRA NK’AHO ARI IBICUCU. GUTEKINIKA NO GUSHUSHANYA ABANTU BIJYANA NO KUBASUZUGURA. Ariko nk’uko Abraham Lincoln wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabivuze, ushobora kubeshya abantu bose igihe gitoya, cyangwa abantu bakeya igihe cyose, ariko ntiwabeshya abantu bose igihe cyose (You can fool all the people some of the time, and some of the people all the time, but you cannot fool all the people all the time).

  • ariko umenya bamwe badakurikira ibyo mu RWANDA. Ubu koko ntimubona ko ubukungu bwateye imbere kandi bugenda butera imbere uko bwije? cg muri muri bya bigarasha biba hanze byirwa byifuza ibibi. Mu RWANDA nta kibazo gihari.Inzara ntayo kereka udashaka kurya.Ibiryo birahari hose mu RWANDA,akazi karahari mu RWANDA nuko gusa usanga abenshi badashaka gukora.Biriya batangaje rero ni ukuli. Ngaho mumpe ingero z’abantu baburara cg babuze icyo bakora.

  • Ubu abaturage b’i Kayonza inzara ibageze ku buce bamwe batangiye gusuhukira Uganda na TZ, ngo kubera impamvu 2: iya mbere ni uko igishanga bahingangamo bacyambuwe, kigatunganywa, hanyuma bakabuzwa kugihingamo ngo gitegereje ko hashyirwamo umuceri; impamvu ya 2 ngo ni uko amazi (avanwa mu kandi gace) yagombaga gukoreshwa mu kuhira imyaka yabo ngo yafunzwe bo ntabagereho.

    Ejobundi Tony Nsanganira yashyizemo ingofero, afata na V8 ye atumiza n’abanyamakuru banyarukirayo guha abo banyagupfa amazi yo kuhira hanyuma bakanifotoza; cyakora abaturage bo bafite impungenge ko namara kurya izo pictures agataha i Kigali, ayo mazi bahita bongera bakayafunga.

    Ikibazo nasigaye nibaza, ni ukubera iki kuhira imyaka bigomba guhagurutsa minister ? Ni ukubera iki abanyamakuru bose birinze gusobanura impamvu yatumye igishanga kimwa abaturaga, bakirinda kandi gusobanura icyatumye amazi afungwa, uwayafunze n’impavu yayafunze. Ese ko kariya karere ko karimo imigezi n’inzuzi, ni ukubera iki nta irrigation yigeze ihakorwa kugera aho abaturage basuhuka ? Ubu se TZ niyongera kubirukana, tuzongera dusubire mu gutanga imisanzu yo kubakira abirukanywe na TZ ?

    Ibibazo byo kwibaza kuri aba bategetsi ni byinshi cyane, gusa biragaragara ko umuturage atariwe Mana yabo nkuko muzee Tito aherutse kubitubeshya.

  • Soma iyo nkuru yo mu 2013 urebe aho abayekinikamibare bari batubeshye tukabavumbura.
    mobile.igihe.com/ubukungu/article/2013-amata-n-ibiyakomokaho

Comments are closed.

en_USEnglish