Digiqole ad

Global Peace Index: Ibihugu 10 gusa ku Isi nibyo bitari mu intambara

 Global Peace Index: Ibihugu 10 gusa ku Isi nibyo bitari mu intambara

Icyegeranyo cyitwa ‘Global Peace Index’ cy’uyu mwaka kiragaragaza ko Isi ikomeje kujya mu bibazo by’intambara n’amakimbirane, kikagaragaza ko ibihugu 10 ku Isi aribyo gusa bitabarizwamo intambara n’amakimbirane ayo ariyo yose afitanye isano nayo.

 

Iki cyegeranyo kivuga ko kubera amakimbirane n’intambara bikomeje kuvuka mu Burasirazuba bwo hagati, no kuba Isi yaraburiye igisubizo ibibazo by’impunzi, iterabwoba, ubwicanyi, imitwe n’amatsinda yitwaje intwaro, ngo biratuma Isi irushaho gutera inkeke (dangerous), ku buryo n’umutekano rusange w’abaturage ugenda ugabanuka.

Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2015, muri uyu mwaka wa 2016, igipimo rusange cy’amahoro cyamanutseho 0.53 ku Isi.

Ibihugu 10 gusa ku Isi, nibyo bifatwa nk’ibitari mu ntambara ndetse bikaba nta n’amakimbirane ayo ariyo yose yaba imbere mu bihugu byabo cyangwa hanze yabyo; Ibi bihugu ni Botswana, Chile, Costa Rica, Japan, Mauritius, Panama, Qatar, Switzerland, Uruguay na Vietnam.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka ushize hari ibihugu 81 byazamutse mu manota agaragaza urwego rw’amahoro bifite, mu gihe ibindi 79 byamanutse. Gitekanye

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka ushize, ibibazo bya Politike byarushijeho kuba bibi mu bihugu 39 byo hirya no hino ku Isi.

Nubwo nacyo amanota yagiye aganuka, Igihugu cya Iceland kuva mu mwaka wa 2011 nicyo cyongeye kuyobora urutonde rw’ibihugu bifite amahoro ku Isi, kiri ku mwanya wa mbere n’amanota 1.192, kigakurikirwa na Denmark, Austria, New Zealand, Portugal, Czech Republic, Switzerland, Canada, Japan na Slovenia ku myanya 10 ya mbere.

Mu gihe, Syria iza ku mwanya wa 163 ari nawo wa nyuma n’amanota 3.806, South Sudan ku mwanya wa 162, Iraq 161, Afghanistan 160, Somalia 159, Yemen 158, Central African Republic 157, Ukraine 156, Sudan 155, na Libya ku mwanya wa 154, ari nabyo bihugu bya nyuma bidafite amahoro.

Mu karere, iki cyegeranyo kigaragaza ko Tanzania ariyo ifite amahoro kurusha ibindi bihugu ku mwanya wa 58 ku Isi, Uganda 101, u Rwanda 128, Kenya 131, u Burundi 138, naho DR Congo yo iri ku mwanya wa 152.

U Rwanda rwagiye rusubira inyuma kuri uru rutonde.
U Rwanda rwagiye rusubira inyuma kuri uru rutonde.

Nubwo umugabane w’Uburayi ufite ibihugu birindwi mu 10 bya mbere bifite amahoro ku Isi, binawugira umugabane wa mbere ufite amahoro nubwo utorohewe n’iterabwoba; Ni nawo mugabane uteza ibibazo cyane ahandi ku Isi, aho raporo ishinja ibihugu by’Ubufaransa, Ubwongereza, Ububiligi n’ibindi, kuba bimwe mu bihugu biteza intambara muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati. Leta Zunze ubumwe za Amerika zo ziri ku mwanya wa 103, Ubulusiya ku mwanya wa 151.

Mu gukora icyegeranyo, hagenderwa ku makuru anyuranye apima umutekano n’amahoro, uko ibihugu bibana n’ibihugu bihana imbibe, uko imbere mu gihugu abaturage bizerana, uko babana n’ibindi byinshi.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • U Rwanda ko rutarimo kandi arirwo rwa mbere ku isi?

  • none se ibyo bavuga ko mu Rwanda turi aba mbere muri Afrika mu kugira amahoro biri hehe? Buriya scientific analysis ni nziza kurusha political one. Amahoro areberwa ku bintu byinshi si ukuba imbunda zitavuga gusa.

  • Dushime uvuga ko u Rwanda ari urwa mbere ku isi si byo ni urwa 128

    • ZT, sinari mbizi Gitifu wacu yatubwiye ko u Rwanda arirwo rwa mbere ku isi rufite umutekano usesuye.

      • Uwo Gitifu wanyu yarabeshye kuko njye nzi ko nta mahoro dufite ngendeye ku ngero mbona mu nkuru dusoma hano: Ngaho bwacyeye umugabo yakubise umuhini umugore we akamwica amuzijije inoti ya 500! Ngaho umubyeyi yishe umwana amuhora ko yariye ibyo bari babikiye murumuna we,…!Izi ngero zihita zerekana ko kuba nta rusaku rw’imbunda rwumvikana bitavuze ko mu nda hatekanye! Abagendera kuri izo reccords bongere bashake n’iz’umutekano mucye uterwa n’inzara.

  • Haaaaaaa!!jew sindavyumva.nne nk’ubundi tugeze kumwanya wakangah mwuyu mwaka ga basha? Urwanda se rwo? Muratohoze mu mpumurize weee!!

  • Ku isi u Rwanda Ni urwa mbere rufite umutekano usesuye. Mujye mu menya gutandukanya amahoro n ‘Umutekano.

  • kuri japan babeshye kuko ifitanye ni ikibazo na china bapfa senkakus island rwose ejo bundi rwari rwambikanye habura gato kuburyo intyoza zanakoze na video game yiyo ntambara

  • ibi bigaragaza ko tugomba guharanira gutera imbere naho ibi batubeshya kandi nyuma tukumva inkuru barashe utubyiniro nibindi hhhhaa,baratubeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish