Month: <span>July 2017</span>

EAC igiye gushyiraho ibirango bishya

Kuri uyu wa Kabiri Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba EAC watangije amarushanwa yo gukora ibirango byawo bishya, abazitabira ayo marushanwa bakaba ari abatuye ibihugu byose biri muri uyu muryango. Uzatsinda aya marushanwa azahembwa ibihumbi 25$. Italiki ntarengwa yo kuba abarushanwa barangije kwerekana ibyo bakoze ni tariki 30, Kanama 2017. Uzahembwa kandi agomba gukora ibindi birango bitatu […]Irambuye

Episode 151: Rurahiye!…Sacha amennye telephone ya Bob arakubitwa

  Njyewe-“Humura ma Jo! Ndakumva kandi na Mama wambyaye yiteguye kugusanganiza impumu iguhumuriza umutima ari nacyo cyatumye mba uyu ndiwe wakunze!” Joy-“Daddy! Nanjye ndi Joy wawe! Njya kuvuka nta ruhare nabigizemo gusa nari mbikeneye kuko ubu ubuzima aricyo kintu mfite gihenze nari nziko ntazagira!” Njyewe-“Ndakumva Joy!” Mama-“Yoooh! Mukaza, humura rwose natwe ubu buzima nibwo bukungu […]Irambuye

Iyo tubona abantu twabohoye babyina biradushimisha – Col Mutangana

Mu gitaramo cy’Inkera y’Urugamba kuri uyu wa 3 Nyakanga hazirikanwa Ubutwari bw’ababohoye u Rwanda, ku rwego rw’akarere ka Musanze, Colonel Mutangana ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Divisiyo ya kabiri yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye hasigaye urwo kubona Abanyarwanda bose ingabo za RPA zabohoye bishimye. Igitaramo cyabereye mu murenge wa Shingiro ku rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa […]Irambuye

Ruhango: Bibohoye amazi y’igishanga yabateraga indwara

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 23 imyaka ishize rwibohoye,  Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu kagari ka Nyarurama baruhutse kuvoma ibishanga, nyuma yo guhabwa amazi meza bagezeho binyuze mu bikorwa bya Army Week, bavuga ari intambwe ishimishije mu kwibohora. Abo mu kagari ka Nyarurama, mu murenge wa Ntongwe, bavuga bagorwaga no […]Irambuye

Muhanga: Kwibohora gusigaye ni ukwivana mu bukene

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora ku nshuro ya 23 abawitabiriye babanje kunyuzaho imikino itandukanye igaragaza uko bishimiye imiyoborere myiza, Umuyobozi w’Akarere wungirije yabwiye abari aho ko badakwiye kwirara kuko hakiri urugendo rurerure rwo kuva mu bukene. Uyu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora abatuye mu mujyi wa Muhanga bafashe umwanya munini bavuga ko  hari […]Irambuye

AMAFOTO: APR FC isezeye Rusheshangoga yegukana igikombe cy’Amahoro 2017

Ibyishimo bivanze n’amarira byasaze ibihumbi abakunzi ba APR FC kuko begukanya igikombe cy’Amahoro batsinze Espoir FC 1-0 mu mukino wa nyuma. Gusa wari umukino wo gusezera Michel Rusheshangoga wayikiniye kuva 2012, kuko yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania. Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 (ku munsi wo kwibohora) nibwo hakinwe umukino wa […]Irambuye

Ngoma/Rurenge: Imyaka 3 bategereje ko Ivuriro bubatse rikora, basubijwe

Nyuma y’inkuru zigera muri eshatu Umuseke wakoze ku kibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Akagarama, mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavugaga ko bafite ikibazo cy’ivuriro biyubakiye rikaba ridakora, abaturage bishimiye ko ryatangiye gukora. Twongeye gusura aba baturage batubwira ko batangiye kurigana kandi ngo ribafitiye akamaro cyane, bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya […]Irambuye

Korea ya Ruguru yasabwe guhagarika igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi

U Burusiya n’U Bushinwa byasabye Korea ya Ruguru guhagarika imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko cyahiriwe no kugerageza igisasu cya missile cyambukiranya imigabane, yise Hwasong-14 intercontinental ballistic missile (ICBM). Ibi bihugu bifitanye ubucuti bukomeye na Korea ya Ruguru, byasabye America na Korea y’Epfo guhagarika imyitozo ya gisirikare bikorana. Korea ya Ruguru […]Irambuye

Abitwaye neza muri ARPL 2016-2017 bagiye guhembwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ku itariki ya 09 Nyakanga rizatanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bitwaye neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2016-2017 izwi nka Azam Rwanda Premier League. Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, bizabera muri Hotel ya Marriot ku Kimihurura mu mugi wa Kigali. FERWAFA ivuga ko ibihembo […]Irambuye

U Rwanda rutorewe kuzayobora AU muri 2018

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa 04 Nyakanga yemeje ko u Rwanda ruzayobora uyu muryango mu mwaka utaha wa 2018. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo wabinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu […]Irambuye

en_USEnglish