Digiqole ad

Korea ya Ruguru yasabwe guhagarika igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi

 Korea ya Ruguru yasabwe guhagarika igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi

Abahanga mu by’intwaro kirimbuzi baracyashidikanya ku bushobozi bwa Korea ya Ruguru bwo kuba yabasha kurasa aho ishaka ikoresheje intwaro kirimbuzi ivuga ko yagezeho

U Burusiya n’U Bushinwa byasabye Korea ya Ruguru guhagarika imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko cyahiriwe no kugerageza igisasu cya missile cyambukiranya imigabane, yise Hwasong-14 intercontinental ballistic missile (ICBM).

Abahanga mu by’intwaro kirimbuzi baracyashidikanya ku bushobozi bwa Korea ya Ruguru bwo kuba yabasha kurasa aho ishaka ikoresheje intwaro kirimbuzi ivuga ko yagezeho

Ibi bihugu bifitanye ubucuti bukomeye na Korea ya Ruguru, byasabye America na Korea y’Epfo guhagarika imyitozo ya gisirikare bikorana.

Korea ya Ruguru yatangaje ko igisasu kirimbuzi yagerageje gishobora kurasa aho ariho hose ku Isi.

Inzobere mu by’intwaro kirimbuzi ziremera ko Leta y’i Pyongyang yageze ku ntera ikomeye mu buhanga bw’izi ntwaro ariko ngo ntiragera ku rwego rwo kuba yarasa aho ishaka ku Isi.

Nubwo Korea ya Ruguru yigambye ko yageze kuri ubu buhanga, America n’U Burusiya byatangaje ko ibisasu bya Korea ya Ruguru bitagize igihugu biteye ubwoba.

U Bushinwa n’U Burusiya bifitanye urubibi na Korea ya Ruguru, nubwo byatangaje ko igeragezwa rya ziriya ntwaro kirimbuzi (Intercontinental Ballistic Missile) ritemewe, byasabye America kutajyana intwaro zitwa Terminal High Altitude Area Defense (THAAD) zifata za missile, muri Korea y’Epfo.

Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping yagiye mu Burusiya aganira na Perezida Vladimir Putin.

Kuri televiziyo ya Leta, Korea ya Ruguru yatangaje ko igisasu yise Hwasong-14 intercontinental ballistic missile (ICBM) cyageragejwe kandi bigenda neza mu muhango wari witabiriwe n’Umuyobozi w’igihugu, Kim Jong-un.

Korea yavuze ko iki gisasu cyatumbagiye kugera kuri Km 2,802 (1,731 miles) kigenda km 933 mu minota 39 mbere yo kurasa aho cyari cyagenewe mu Nyanja.

Iki gihugu cyavuze ko iyi ari intwaro ikomeye cyane mu zo cyagezeho, ubu kikaba gifite ubushobozi bwo kurasa aho ariho hose ku Isi.

Mu bihugu byatangaje ko bibangamiwe cyane n’uko Korea ya Ruguru yagerageje kiriya gisasu, hariko Korea y’Epfo yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kugira ingamba zifatirwa Korea ya Ruguru.

Minisitiri w’Intebe w’U Buyapani, Shinzo Abe yavuze ko ubushotoranyi nk’ubwa Korea ya Ruguru butakwihanganirwa kandi ko igihugu cye kizafatanya na America na Korea y’Epfo kotsa igitutu Korea ya Ruguru.

Donald Trump wa America kuri Twitter ye yibajije niba nta kindi kintu cyiza Umuyobozi wa Korea ya Ruguru yakora mu buzima bwe, yibaza uko Korea y’Epfo n’U Buyapani bizihanganira icyo gikorwa ariko anasaba U Bushinwa gushyira igitutu kuri Korea ya Ruguru ngo ihagarike ibyo yise “ibitagira umumaro”.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish