Month: <span>July 2017</span>

Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ubuyobozi bubi- P. Kagame

*Kagame yishimiye ko abatuye aka gace biyambuye agahinda bagaragazaga hambere, *Yabizeje kuzagaruka, ngo yizeye ko ibyishimo bizaba byariyongereye,… Nyabihu- Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye wabereye mu murenge wa Shyira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku nzira yo kwibohora, avuga ko urugamba rutangirira mu kuburizamo imigambi mibi […]Irambuye

Kirehe: Kiyanzi ngo bavoma Akagera kandi bigasaba kwizindura

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe no gukoresha amazi mabi kuko bavoma mu mugezi w’Akagera kandi na bwo bikabasaba kuzinduka kugira ngo batanguranwe amazi ataraba ibirohwa. Bavuga ko mu bihe nk’ibi by’izuba badapfa kubona amazi yo gukoresha kuko bashobora gukora urugendo rw’ibilometero biri hagatai ya […]Irambuye

Karongi: Mu kwibohora batashye ‘maternite’ ya miliyoni 50 Frw

Mu kwizihiza isabukuru y’Imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye, ku kigo Nderabuzima cya Mpembe kimaze igihe kitagira inzu babyarizamo ababyeyi batashye inzu y’ababyeyi (maternite) yuzuye ifite itwaye asaga miliyoni 50 Frw. Ababyeyi bagana iki kigo Nderabuzima cya Mpembe giherereye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi bavuga ko ababyeyi baje kubyara bajyaga bakirirwa mu […]Irambuye

Gicumbi: Byari ibyishimo bidasanzwe mu Gitaramo cyo Kwibohora

Mu murenge wa Rubaya ahabumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga haraye habaye igitaramo cyo kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zarurwanye. Byari ibyishimo mu baturage bagaragaje ko ibyo bamaze kugeraho babikesha intwari zatanze imbaragza zazo zimwe ziakanemera gutanga ubuzima. Aha i Rubaya hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza u […]Irambuye

Jules Sentore yanenze bikomeye abateguye RWANDA FIESTA

RWANDA FIESTA- Iki n’igitaramo cyabaye muri weekend kitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Morgan Denroy (Gramp), Morgan Ray , na Morgan Peter. Jules Sentore yanenze uburyo cyari giteguye asaba abahanzi kujya babanza kwitondera contract bagirana n’abategura ibitaramo. Iki gitaramo cyabereye i Nyamata, nubwo kitabiriwe n’abantu benshi cyanenzwe n’imbaga y’abariyo kubera gutinda gutangira, sound mbi ndetse […]Irambuye

Mr Eazi wataramiye i Kigali yemeza ko u Rwanda ari

Igitaramo kitiriwe kwibohora Mr Eazi yakoreye i Kigali kiri mu bitaramo byahenze kurusha ibindi mu mateka y’umuziki mu Rwanda ariko kikitabirwa na benshi. Kigali Convention Centre yari yuzuye. Uyu umuhanzi w’umunya-Ghana yishimiye u Rwanda cyane bituma arwita igihugu cye cya kabiri. Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ushyira kuwa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 […]Irambuye

Koffi Olomide yongeye kwitwara kinyamanswa mu gitaramo yakoreye i Burundi

Antoine Christophe Agbepa Mumba cyangwa se Koffi Olomidé izina ryamamaye cyane, yongeye gukora igikorwa kiswe cya kinyamanswa apfura umusatsi umubyinnyi we mu gitaramo yakoreye i Burundi. Ku itariki 30 Kanama 2017 nibwo yakoreye igitaramo mu mugi wa Bujumbura. Mu gihe umubyinnyi yanezezaga abantu bagatangira kumuha amafaranga, Koffi yaraje afata umusatsi arakurura. Uyu mugabo umaze kugera […]Irambuye

Umuryango wa Rayon wibutse abazize Jenoside unatangiza ikigega cy’Ingoboka

Imyaka 23 irashize u Rwanda ruvuye mu bihe bitoroshye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Rayon sports nk’ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yatakaje imbaga y’abantu muri icyo gihe. Nkuko bisanzwe hakozwe umuhango wo kubibuka, hanatangizwa ikigega cy’ingoboka ku barokotse. Kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 nibwo umuryango mugari wa Rayon sports wibutse ibihumbi by’abayobozi, […]Irambuye

Senderi na Intore Tuyisenge mu ndirimbo yo gusigasira ibyagezweho

Itangira igira iti “Ibidakwiye nimbibona nzabivuga kuko ibyo Kagame yatugejeho ntawabisenya Ndeba we, oya oya kirazira…”. Ni indirimbo ‘Nzabiviga’ ya Eric Nzaramba AKA Senderi International Hit yaririmbanye na Intore Tuyisenge bombi bamenyerewe mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za Leta. Muri iyi ndirimbo yumvikanamo urusaku rw’umunezero w’abaturage, Senderi agaruka ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze Perezida Kagame Paul […]Irambuye

Mr Eazi ngo yishimira kuba u Rwanda rwa none rutandukanye

Umuhanzi Mr. Eazi wo muri Nigeria ugiye gutaramira abaturarwanda mu gitaramo gitegura umunsi wo kwibohora, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru, avuga ko yahoraga yifuza kugera mu Rwanda ngo kuko ibyaruvuzweho mu gihe cyo hambere bitandukanye n’ibiruvugwaho ubu. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Dance For Me na Leg […]Irambuye

en_USEnglish