EAC igiye gushyiraho ibirango bishya
Kuri uyu wa Kabiri Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba EAC watangije amarushanwa yo gukora ibirango byawo bishya, abazitabira ayo marushanwa bakaba ari abatuye ibihugu byose biri muri uyu muryango.
Uzatsinda aya marushanwa azahembwa ibihumbi 25$. Italiki ntarengwa yo kuba abarushanwa barangije kwerekana ibyo bakoze ni tariki 30, Kanama 2017.
Uzahembwa kandi agomba gukora ibindi birango bitatu bihagarariye inzego eshatu za EAC ari zo Ubunyamabanga bukuru, Inteko ishinga amategeko (EALA) n’Urukiko rwa EAC.
Irushanwa rirareba abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 35 y’ubukure. Umunyabugeni uzitabira amarushanwa agomba kwihatira kugaragaza amabara azaba agize igihangano cye, akita cyane ku kugaragaza umwihariko w’uyu muryango.
Uzatsindira umwanya wa kabiri azahembwa 5000$ naho uwa gatatu ahembwe 2 500$.
Umwanzuro wo guhindura imiterere y’ikirangantego cya EAC wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye umwaka ushize yabereye i Nairobi muri Kenya.
The Citizen yanditse ko icyo gihe abayobozi bavuze ko ikirangantego gishya kigomba kuba cyerekana imirongo ihamye ya EAC kandi hakirindwa gukoresha amabara menshi nk’uko bimeze ubu.
Idarapo ririho ubu ryashyizweho mu 1997 rikaba rinengwa ko ririmo amabara menshi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW