Digiqole ad

Ngoma/Rurenge: Imyaka 3 bategereje ko Ivuriro bubatse rikora, basubijwe

 Ngoma/Rurenge: Imyaka 3 bategereje ko Ivuriro bubatse rikora, basubijwe

Ubu hari abaganga (Abaforomo) bahoraho bakira abarwayi

Nyuma y’inkuru zigera muri eshatu Umuseke wakoze ku kibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Akagarama, mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavugaga ko bafite ikibazo cy’ivuriro biyubakiye rikaba ridakora, abaturage bishimiye ko ryatangiye gukora.

Ubu hari abaganga (Abaforomo) bahoraho bakira abarwayi

Twongeye gusura aba baturage batubwira ko batangiye kurigana kandi ngo ribafitiye akamaro cyane, bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya kwivuza.

Ni kenshi twagiye dukora inkuru kuk ibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Akagarama bavuga ko biyubakiye ivuriro ariko rikaba ryari rimaze hafi imyaka itatu ryaruzuye ariko ridakora.

Akarere ka Ngoma karihaye rwiyemezamirimo azana ibikenerwa byose kugira ngo ivuriro rikore none ubu ryatangiye gukora.

Ndakebuka Felicien umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Twabyakiriye neza cyane kuko amatike yari atugoye none twabonye ubufasha hafi yacu, ubu dusigaye dukoresha iminota icumi gusa ku muntu urwaye akabona aho yivuza.”

Habakurama Bonaventure na we ati “Twakoreshaga itike nyinshi, Frw  5000 tujya ku kigo nderabuzima ariko ubu twarashubijwe rwose.”

Umuyobozi w’akagari ka Akagarama, Ndacyayisenga Emilie ahamya ko yahoraga abangamiwe n’iki kibazo none ngo yishimiye kuba cyarakemutse.

Ati “Abaturage bakoraga ibirometero biri hagati ya 12 na 15 bikagorana cyane no gutega moto none ubu basigaye bagenda n’amaguru bagiye kwivuza.”

Nyiramucyo Godance ushinzwe kwakira abagana iyi poste de santé yo mu Akagarama avuga ko ukurikije umubare w’abaturage bakira byerekana ko iri vuriro bari bakeneye.

Ati “Baratugana ku bwinshi bikaba bitwereka ko bari bakeneye ivuri hafi yabo.”

Abaturage bari berekanye ko bifuza igikorwa kibafitiye inyungu rusange ndetse banatanga umusanzu wabo, uruhare rwari rusigaye rwari urwa Leta.

Bafite ibikoresho bipima indwara zitarebwa n’amaso asanzwe
Abaturage bo mu kagari k’Akagarama barishimira ko batangiye kwivuriza hafi yabo
Ivuriro ryatangiye gukora bakira abarwayi buri munsi amasaha yose
Ndacyayisenga Emilie uyobora akagari ka Akagarama ngo noneho yaruhutse guhora abazwa ikibazo cy’ivuriro ridakora

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aba Baturage mbakuriye ingofero n’abakozi. Ubundi byatindijwe n’Aforodis washakaga Rwiyemezamirimo ubanza kumuhamo kimwe cya cumi ngo ahakorere. Nuko Nyamutera yabaye inyangamugayo ntabijyemo.

Comments are closed.

en_USEnglish