Digiqole ad

Episode 151: Rurahiye!…Sacha amennye telephone ya Bob arakubitwa

 Episode 151: Rurahiye!…Sacha amennye telephone ya Bob arakubitwa

 

Njyewe-“Humura ma Jo! Ndakumva kandi na Mama wambyaye yiteguye kugusanganiza impumu iguhumuriza umutima ari nacyo cyatumye mba uyu ndiwe wakunze!”

Joy-“Daddy! Nanjye ndi Joy wawe! Njya kuvuka nta ruhare nabigizemo gusa nari mbikeneye kuko ubu ubuzima aricyo kintu mfite gihenze nari nziko ntazagira!”

Njyewe-“Ndakumva Joy!”

Mama-“Yoooh! Mukaza, humura rwose natwe ubu buzima nibwo bukungu bwacu, ibyo benshi bita ubukire se ko ari iby’isi maweya!”

Joy-“Daddy! Joy wawe yakuze atazi akazaza, yavutse mu bihe bikomeye impundu zo zari iza Mama gusa kuko abaturanyi n’inshuti bari bari mu gihirahiro batazi uko buracya!”

Njyewe-“Ooohlala!”

Joy yagize ikiniga mbona ko yinjiye muri bya bihe bikomeye, maze nkomeza ibiganza bye nari mfashe koko mbona arakomeye maze akomeza kumbwira,

Joy-“Daddy! Akantu gato nakubwiraga ubuzima bwanjye bushingiyeho ni umutima wo muntu, ari nayo mpamvu naciweho na benshi ariko Papa Sacha yangeraho agaha agaciro icyo naremewe, akanshyira nyogokuru ati: “Kura nk’abandi” Icyo kizere nicyo kizatuma mba uwo nifuza kuzaba we!”

Njyewe-“Yoooh! Humura ntacyo ukibaye kandi nzagufasha kuba Joy wifuza! Nanjye nicyo navukiye!”

Joy-“Urakoze cyane Daddy! Uwo mutima wantabaye ndi umwana utamba utazi aho agana, niwo watumye nkura nkurana ikizere cy’ubuzima,

Papa Sacha amaze kuntoragura ubwo nari maze kubura ababyeyi banjye akanshyira Nyogokuru maze iminsi mbuze, nabayeho mu buzima bwa njyenyine, nta cyamporaga mu mutwe usimbye gutekereza uko ejo nzabaho ibyo bigatuma mpora numva hari icyo nkeneye kiruta ibindi aribyo byishimo!”

Mama-“Yoooh! Ese nuko wakuze disi?”

Mama yarahindutse ndabibona, mbona atangiye gusa n’ugira ikiniga, aho nari nshigatiye Joy nanjye numva ndatenguwe ariko nkomeza kumukomeza,

Joy-“Daddy! Kuva nakumenya wabaye ibyishimo byanjye ndetse uba umutuzo nahoraga nifuza, ni wowe wankomeje unyereka ko hari ubuzima buzanyibagiza umuhangayiko no kwibaza amaherezo y’ubuzima bwanjye”

Mama-“Yego shenge! Humura Ma!”

Joy-“Daddy! Imbere ya Mama wawe nongeye kuguhamiriza ko ngukunda kandi cyane! Ni ukuri nujya wicara ugatuza ujye umenyako ndi iruhande rwawe kuko ni wowe waje umutima wanjye ugashigukana icyo nari narabuze! Daddy! Ndagukunda cyane!”

Njyewe-“Wooow! Urakoze cyane mukundwa! Nanjye ndagukunda cyane kandi ntibiteze kuzashira kuko isoko ivubura urukundo ruzira uburyarya idateze gukama muri njye!”

Joy-“Yoooh! Urakoze Daddy! Ayo niyo magambo ankomeza kandi ankwiye!

Njyewe-“Joy urisanga kuko wasanze usiganirwa kugusimbiza mu mutima utera utuje shenge! Mama! Uyu niwe Joy nakubwiraga nkunda, niwe ujya utuma kenshi ndara nkanuye umutima wanjye umushaka hafi, uyu niwe nahisemo ko azambyarira hungu na kobwa”

Mama-“Ndamubona mwana wanjye!”

Njyewe-“Uyu Joy igihe mubona nameze amababa ngurukira mu bicu, uwo munsi nibwo numvise koko ikibatsi gihatse ibyishimo nifuza gitokombeye, ari naho namubwiriye ko nifuza kuzongera guhuza nawe imboni,

Mama! Tuje kugusaba umugisha wa kibyeyi kuko twifuza ko urukundo rwacu rurenga maze imbuto zarwo zikazaba kugukorera ibirori ukwiye ndetse nyuma y’igihe tukagucigatiza akuzukuru uhora wifuza”

Narangije kuvuga ayo magambo Mama angezeho maze ndahaguruka ndetse mpagurutsa na Joy, amaze kuduhobera aravuga,

Mama-“Mbahaye umugisha wa kibyeyi! Ibi byishimo nahoraga mbyiteze, Imana itanga byose izabahe kugwiza ibyiza biza bisanga ibindi dore mbafatiye iry’iburyo!”

Njyewe-“Urakoze cyane Mama!”

Mama yahise yegera Joy maze nanjye ndahindukira ndabitegereza, yitsa umutima maze aramubwira,

Mama-“Yoooh! Ndakwishimiye disi mwari mwiza wankundiye umwana, sinshidikanya ko ari wowe wavutse ngo umutere kuzishima iminsi ye yose, nubwo wakuze ubabaye ariko iherezo rya byose riri hafi, nzakubera nyokobukwe mwiza kandi nzakubera n’umubyeyi”

Joy ibyishimo byaramurenze ahobera Mama, nanjye na Angera tubakomera mu mashyi! Byari byiza cyane, icyo gihe nongeye kubona neza ko hari icyo urukundo rwacu ruvuze n’imbere y’umwana muto!

Joy amaze guhobera Mama yarahindukiye maze muhanagura amarira y’ibyishimo yamutembaga ku matama maze turicara dukomeza kuganira bigeze mu masaha ya nimugoroba asezera Mama na Angela ubundi nikoza mu cyumba nambara agakote mfata na kontaki ndagaruka turasohoka tugeze hanze,

Mama-“Wakoze cyane kandi udusuhurize abo mu rugo rwose urisanga aha ni iwanyu!”

Joy-“Yego namwe mwakoze cyane kandi twishimye bitavugwa!”

Mama-“Yego shenge! Ngaho Daddy nakugeze mu rugo!”

Joy-“Murakoze Mama!”

Njyewe na Joy twinjiye mu modoka maze dusohoka mu rugo dufata umuhanda ujya iwabo, mu nzira tugenda,

Njyewe-“Ma Jo! Ntabwo ushobora kumva ukuntu nishimye!”

Joy-“Oooh! Daddy! Uzi noneho njyewe? Byandenze mbega igipimo cy’ibyishimo cyaturitse!”

Njyewe-“Wooow! Humura ni wowe naremewe, uzahora wishima igihe cyose nzaba nkiriho!”

Joy-“Mana wee! Ubu se koko mvuge iki? Ndumva aho bigeze birenze ubwenge bwanjye! Ndagukunda Daddy!”

Njyewe-“Nanjye ndagukunda cyane Joy!”

Joy-“Ahwiiii! Iyaba Sacha yagiraga amahirwe nkayo nagize!”

Njyewe-“Jo! Ariko ubundi Sacha aratekereza iki kuri Bob? Njye ndumva yamureka agaha umutima umutuzo!”

Joy-“Wahora ni iki Daddy! Urabizi ko yaretse telephone ngo ahe umutuzo umutima, urukundo noneho ubu ruri kumutegeka kuva mu rugo buri gitondo akajya kwa Bob ngo akunde amuhuze abandi!”

Njyewe-“What?”

Joy-“Daddy! Sacha akunda Bob cyane ahatari cyera mbona azamugaraguza agati!”

Njyewe-“Cherie! Bimparire ndaza gushyiraho akanjye gusa uzamfashe kuko bishobora kuzagora Sacha kuko Bob ari kurwana n’amahitamo”

Joy-“Wahora ni iki ko nanjye nabiketse! Ntabwo urukundo rw’ikinege rwagira umusore utareba agahinda kuhora amuririra mu maso amutegera amaboko kuko amukunda, sha Bob akunda undi utari Sacha!”

Njyewe-“Uuuh! Bariya bantu se bagendera mu muhanda hagati ni bande?”

Joy-“Yooh! Cherie! Fata feri utabagonga ndabona basa n’abasinze!”

Navugije ihoni mbona wapi banze kuva mu nzira, mbageze umbere mbona Joy arikanze,

Joy-“Mana yanjye! Uziko ari Sacha!”

Njyewe-“Ntibishoboka! Sacha se…?”

Joy-“Niwe ni ukuri! Yavuye mu rugo ambwira ko agiye kureba Bob, none dore ndebera, uziko yamusindishije! Ndebera ni ukuri! Uziko no kugenda byamunaniye!”

Joy yahise ava mu modoka agenda abasanga, hashize akanya mbona basa n’abatongana, mpa umwanya imodoka zari ziri inyuma ziratambuka maze mvamo nanjye ndabasanga nkibageraho,

Sacha-“Hhhhh! Ndebera rwose! Bro! Bite se?”

Sacha wari wanyweye inzoga ndetse yasinze yanteye agahinda mbura icyo musubiza Bob akimbona mbona arebye hasi nibuka byose, ako kanya ahita ambwira,

Bob-“Ngo bimeze bite se wangu? Katuryohanye kabisa ubu turi mu bizunga mwihangane”

Njyewe-“Bob! Muze mu modoka tubageze mu rugo gusa mwakabije mukwiye kwigaya! Sacha koko ugeze naho kunywa inzoga ugasinda?”

Sacha-“Hhhhh! Bro! Winsetsa noneho! Mfa kuba nasangiye nuwo nkunda! Aho kugirango azazisangire n’abandi bamwifuza? Nzazinywa da!”

Sacha yongeye kuntera kwibaza byinshi, ntangira kubona neza aho igipimo cy’urukundo yakundaga Bob kigeze.

Noneho yari yabaye undi, kuri iyo nshuro nta kintu na kimwe atari yiteguye gutanga no kutakaza kandi disi Bob nari maze kubona neza ko atamukunda by’ukuri ahubwo akiri kurwana n’amahitamo.

Joy yakomeje kwinginga Sacha ngo aze mu modoka bigeze aho mbona aremeye araje twinjira mu modoka, Bob agiye kwicara telephone ye iba irannye Sacha aba arayimushikuje batangira kuyirwanira.

Bob yabuze uko ayimwaka maze aramureka Sacha mu kureba neza mbona inzoga yari yanyweye zimushizemo afungura ikirahuri ajugunya telephone ya Bob no mu muhanda ngo paa!

Ako kanya Bob yahise arambura urushyi no ku itama rya Sacha ngo pyaa! Ngize ngo mubuze ahita asohoka vuba vuba adusiga aho,

Sacha yatangiye kurira cyane urwo bubatse rwari rumaze gushya, Joy yaramwiyegamije maze atangira kumuhoza,

Sacha-“Urambonera ngo Bob aranziza iriya ndaya ngo Christa imuhamagaye! Buretse ntanzi! Araje ambone!”

Njyewe-“Igangane Sacha! Tuza umutima kubw’ ibikubayeho kandi biguhe irindi somo!”

Sacha-“Oya! Aho bigeze ntacyo ntakoze, Bob araje abone uwo ndiwe, na Data ntiyari yankoza urushyi kw’ itama”

Joy-“Sacha! Icecekere sibyo! Mwihorere ni umujinya atewe no kuba umumeneye telephone!”

Jojo yiyegamije Sacha wariraga maze turahaguruka dufata umuhanda Sacha nawe akomeza kugenda arira tugeze hepfo y’iwabo aho twarebaga igipangu tubona imodoka isohoka,

Joy-“Ahwiii! Mama Sacha ndabona agiye! Nibazaga ukuntu ndibwinjize Sacha mu rugo nizi nzoga ziri kumuhumuraho”

Sacha-“Jo! Nashaka abimenye ko nazinyoye, ubu ntacyo nkiramira, Bob ndamukunda niyo yankubita amatama akayatengura ntabwo nzamureka, amahitamo yanjye nzayubaha kandi nzamwereka ko umutima wanjye yawigaruriye”

Sacha akivuga ayo magambo nahise mparika ku ruhande maze ndahindukira maze ndamubwira,

Njyewe-“Sacha! Ibi byose nzi uko byatangiye, nzi umutima wawe ndetse nzi agahita uterwa no kuba Bob atabona urukundo rwawe!

Sacha! Uri mu ntambara y’urukundo ariko nutareba neza uwo muhanganye uzashiduka wabaye igitambo n’urugamba urutsindwe!”

Sacha-“Uuuh! Ushatse kuvuga iki Daddy?”

Njyewe-“Bob wawe afite amahitamo abiri, kandi imirabyo ibavaho inyereka icyo bihatse naho amahitamo ye ashingiye!”

Sacha-“Daddy! Ndabizi ko Christa amwirukaho kandi sinshobora gutuma kariya gakobwa kamutwara”

Joy-“Ariko Sacha niba warizeye Daddy ngo abe musaza wawe, yarangiza akakuburira ukanga wumva ko aguhangayikiye akwanga? Ngaho reba ibintu byose wabivuyeho ahubwo utangiye kwiyandarika, mwana wa Mama wahindukiye utaratana? Ngo ubabaze so?”

Sacha-“Oya Bob sinshobora kumureka! Niba ari ibyo kumunyangisha mushaka kunyumvisha ahubwo reka nigendere”

Sacha yahise akingura umuryango arasohoka na Joy ahita akingura amusohokaho, yambuka umuhanza azamuka ajya iwabo Joy abonye yamusize aragaruka,

Joy-“Cherie! Reka ngende sha nkomeze ninginge Sacha ndabona ibye ari birebire!”

Njyewe-“Ooohlala! Basi uhambere kandi umufungurire umutima abone byose! Ndagukunda kandi nifuza ko umwana watumye nkumenya atazasiga umugani”

Joy-“Nanjye ndagukunda Daddy! Ndahari kubwawe!”

Joy yampaye kiss maze arambuka mukurikiza amaso amaze kwinjira iwabo ndakata mfata umuhanda.

Mu nzira ntaha nagiye nibaza byinshi, Bob yari yabaye Bob muri njye, Sacha nari maze kubona ko yahinduye ingendo kubera urukundo yarwaniraga n’abandi akomeza kuntera agahinda.

Nakomeje kugenda ngeze imbere numva telephone yanjye irasonnye, nkiyifata mbona ni numero ntazi, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

We-“Ni Daddy tuvugana?”

Njyewe-“Niwe rwose!”

We-“Njyewe nitwa Janvier! Uranyibuka?”

Njyewe-“Uuh! Janvier se umwe ujya undangurira amapine?”

We-“Oya! Ni wa mugabo uheruka kuza iwanyu sha!”

Njyewe-“Eeh! Ok! Nibutse ko wagiye tutibwiranye ihangane kuba ntahise nkumenya!”

We-“Nta kibazo ubwo umenye! Nonese ko nshaka ko tubonana nagusanga hehe?”

Njyewe-“Ni amahoro se?”

We-“Ni amahoro rwose ntuhangayike”

Njyewe-“Ok! Ubaye wansanga mu rugo nta kibazo ubu niho ndi kwerekera!”

We-“Eeh! Ko nashakaga ko tuganira njye nawe twihereye se?”

Njyewe-“Uuh! Ubwo se icyo ushaka kumbwira Mama atakumva ni igiki? Reka rwose niba ari ukubanza kwihisha oya! Ntabwo byavamo kabisa!”

We-“Erega hari icyo nshaka kukubwira kandi cyakugirira akamaro muri iki gihe n’ikizaza!”

Njyewe-“Ndabizi ushaka kumbwira ko ukunda Mama ndetse wifuza ko mubana! Hari ikindi?”

We-“Umva! Ihangane rwose duhurire kuri Top wine tuvugane musore muto!”

Naracecetse gato maze hashize akanya mpita mubwira,

Njyewe-“Ok! Ndi hafi yaho reka nze, gusa niba ari ibyo kubana na Mama, numva wabimwibwirira utanyuzeho usibye ko bitanakunda”

We-“Oya rwose wowe ngwino tuvugane, kandi erega nako ngwino”

Call end.

Nashyize telephone aho maze nkatira hafi nerekeza kuri Top wine ariko kabari  ka Dovine na Martin ngiparika imodoka ndeba hirya no hino ndazamuka ngera mu kabari hejuru nkomeza njya kwicara hahandi muri VIP nakundaga kwicara ngo ntegereze wa mugabo ako kanya hahita haza umukobwa umwe mu bakira abakiriya kwa Dovine, akingeraho,

We-“Mwiriwe!”

Njyewe-“Bite byawe se?”

We-“Ni byiza! Tubakirize iki se?”

Njyewe-“Nzanira petit mutsig”

Yarikirije maze ahita agenda hashize akanya mbona agarutse nta kintu azanye ndikanga,

Njyewe-“Uuh! Bite se ko uje uko wakagiye?”

We-“Urihangana dore ndazibuze!”

Njyewe-“Bishoboka bite se? Ubwo se akabari katagira inzoga kaba gacuruza iki?”

We-“Erega ubu dusa nkabari gusezera! Vuba aha rwose wabona dufunze!”

Njyewe-“Inka yanjye! Kubera iki se kandi?”

We-“Kuva aho Databuja aziye ibintu byarahindutse, ubu niwe usigaye ucunga byose kandi hari amakuru ko batabanye neza ndetse ubu Dovine ntakigera aha!”

Njyewe-“Uuh! Koko se?”

We-“Yego rwose! Ubu ibintu babirwaniyemo”

Njyewe-“Ngo baba bapfa iki se?”

We-“Twumva bavuga ngo buriya Dovine yabyaranye nuriya musaza, ngo amubeshya ko umwana yabyaye yapfuye, none yavumbuye ko yamutaye”

Njyewe-“Ese nuko bimeze?”

We-“Yego! Ubu ngo ari kwisubiza ibye kuko yari yamuhaye amafaranga ngo azarere umwana we!”

Njyewe-“Oohlala! Nonese ubu amaherezo azaba ayahe?”

We-“Ahubwo Dovine arye ari menge kuko nabonye uriya mugabo! Ahaa!”

Njyewe-“Nonese uwo mwana yabyaye agata yari umuhungu? Yari umukobwa, yari iki?”

We-“Yewe! Ngo yari umukobwa! Ubu iyaba akiriho aba ari agakumi da! Eeh! Ndabona Boss aje reka ngende”

Ako kanya yahise agenda, mpindukiye mbona Martin ari kugenda azenguruka mu kabari agaragara nk’ufite umujinya w’umuranduranzuzi, nkimwitegereza numva telephone yanjye irasonnye, nari nzi ko ibyo ari byo byose ari wa mugabo nari nje kureba, nkiyikura mu kufuka nahise nsanga ari Rosy umpamagaye, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Rosy-“Daddy! Umva Daddy!”

Njyewe-“Uuuh! Ko numva uvugana igihunga bigenze bite Rosy?”

Rosy-“Daddy! Ahwiii! Mana wee!”

Njyewe-“Ese ko utambwira, habaye iki?”

Rosy-“Daddy! Mama Gasongo, Mama Gasongo weee!”

Njyewe-“Mama Gasongo abaye iki se? Rosy! Rosy! Ko utambwira ariko? ………………………

Ntuzacikwe na Episode 152 ejo mu gitondo

  

69 Comments

  • None ko niyandikishije nkaba naranishyuye bimeze gute? Ko mudusaba kongera kwiyandikisha bshuu!

  • ko munsaba kongera kwiyandikisha kandi nariyandikishije nkishyura se

  • Hey byagenze gute c ko bansaba kwiyandikisha bundi bushya kandi nariyandikishije kera nkaba naranishyuye? Munsobanurire kbsa.

  • Sasa ko muri kunsaba kwiyandikisha mukanyima aho nkorera log in kdi already nariyandikishije ndetse nari nishyuye??

  • umuseke mwaramutse?Ese mwaba mwadukupiye inkuru kdi kwishyura byaratubereye ikibazo tutarabuze ayo kwishyura

  • Ariko noneho ndumiwe nonese twiyandikishe bundi bushya

  • None se aha ni ukongera kwiyandikisha cyangwa niyo nzira yo kwishyura? Mudufashe kwishyura turimo gucikwa. Thx

  • Bwakeye amahoro!! @Umuseke niba arinjye njyinyine usabwa kongera kwiyandikisha kdi nariyandikishije nkanishyura none ngenze nte ubwo!! Byashoboka ko atari njye gusa!!

  • Bonjour Umuseke! Nonese ko inkuru mwayifunze mukaba munsaba kwiyandikisha kandi narabikoze kera. Plus, nakurukije instructions zo kwishyura le 30/6 ariko nta message nigeze mbona inyereka ko nishyuye. Please advise & thanks for a so educative story.

  • Bnjr Ubu se hano muragira ngo twiyandikishe gute ? Ko niyandikishije bigakunda nkishyura bigakunda.none ko nta login ihari. Birigukorwa gute?merci

  • Noneho se ibi niki ra mwadukujeho burundu? Mwakoze nyamara ntitwanze kwishyura ni uburyo butanoze mwashyizeho ntitubashe kwishyura

  • Ko mbona se Ku login in bitari gukunda uyu munsi, aga table kayo ntagahari

  • MWARAMUTSE,

    KO INKURU MUTATWERETSE UKO TUYIFUNGURA NGO TUYISOME KANDI TWARANAMAZE KWISHYURA ONLINE! MU DUFASHE MUBIKOSORE.

    MURAKOZE

  • sha umuseke kbsa namwe muraducangape rebankubu muba mudusubiza inyuma twari twaramaze kwiyandikisha none ndi kubikora bikanga ubuse kuki mudushyiraho amananiza koko twahora muribi nkabatagira ibindi bakora ahaa mwirirwe da gusa pe mwikosore niba tubakeneyeho service mwe mukatunaniza ndabona ataribyo.

  • Kwiyandikisha ko byanze ra ? Ese abiyandikishije ningombwa nanone.

  • sha umuseke kbsa namwe muraducangape rebankubu muba mudusubiza inyuma twari twaramaze kwiyandikisha none ndi kubikora bikanga ubuse kuki mudushyiraho amananiza koko twahora muribi nkabatagira ibindi bakora ahaa mwirirwe da gusa pe mwikosore niba tubakeneyeho service mwe mukatunaniza ndabona ataribyo.

  • Iyo nkuru turayisoma dute ko abishyuye mutadushyiriyeho uburyo ubwo kuyifungura?

  • Nariyandikishije. Namaze no kwishyura ariko sinshoboye gusoma iyi nkuru.
    Mutubwire inzira yo kuyifungura.

  • abo kwishura byananiye muradutekerezaho iki? gose mudufashe

  • the way you gave us the story today is quite difficult to open, i suggest if you can check on it because many people will not be able to read it.

  • nabiyandikishije tukanishyura turongera twiyandikishe?mwaba mutugoye rwose

  • Ese noneho bigenze gute ko mbona haje ya form ya register yonyine ka ga tableau ko ku logging in ntako njye mbona. That means I have to register again?? I can’t open new episode please help me

  • inkuru ko idafunguka?

  • mrng! mwadukatiye se ko mbona mudusabye kwiyandikisha? mwaduhaye mobile money twishyuriraho ntimutugore? ?

  • abiyandikushije tukanishyura gute twakongera kwiyandikisha mwitugora pe

  • Mwaramutse, abiyandikishije mbere se ko bidakunda twakora iki

  • Mwaramutse, njye nariyandikiahije naranishyuye nkoresheje uburyo mwatubwiye. Ndi gushaka gusoma inkuru aho ninjirira ntihaze ahubwo hakaza aho bavuga gusa kwiyandikisha. Mwamfasha

  • Ubanza uyu munsi nta gahunda yo gusoma inkuru ihari kbsa!
    Na twe abiyandikishije tukanishyura ko mbona bitemera gusoma inkuru

  • Ku buyobozi bw’umuseke,
    Ko nishyuye bikagenda neza none nkaba mbona agace gato simbone aho nkanda ngo inkuru ize yose?
    Mwamfasha.
    Murakoze.

  • Mwaramutse, ko maze igihe nariyandikishije ndetse n’inkuru nayisomaga kuwakane narishyuye nkuko mwabidusabye none uyu munsi muransaba kongera kwiyandikisha kubera iki kandi naranishyuye?

  • mwaramutse. eseko nishyuye bakambwira ko ntegereza ubutumwa bwa MTN nkaba narabubuse ngondangize kwishyura. nimunsobanurire.

  • ese umuntu azajya ahora yindikish buri munsiii
    ubwo izo e-mail.wazibona?
    nkubu nsanzw nariyandikishij arko nanone ngo nuzuze form ni dange

  • esekobyanze?

  • None se ko tutabasha gusoma injury twariyandikije tukanishyura ahubwo mukaba muri kudusaba kwiyandikisha nanone? Kandibukwezi ntikurashira!!!!!!

  • Mwaramutse,jewe nariyandikishije ariko mwampaye form yo kwiyandikisha.

  • narangije kuzuza ariko ntifunguka

  • Bonjour! None se turongera twiyandikishe? nge nari nsanzwe nyisoma, kwishyura nibyo byanze, none ngo twongere twuzuze form? sinsobanukiwe.

  • mudufashe kbsaa

  • Noneho iby’iyi nkuru biranyobeye, hariho form yo kwiyandikisha gusa. Ntaho kwinjiriraho hahari (login), nta link yo kwishyuriraho iriho! Dukore iki?

  • bjr Umuseke.
    Nonese ko niyandikishije nkaba mbona munsaba kongera kwiyandikisha ko mbona ntahahari aho kwinjiramo bisanzwe nkuko abiyandikishije twabikoraga. Murakoze

  • ko mudusaba kwiyandikisha kandi dusanzwe twariyandikishije

  • ndumva bitoroshye

    • Nanjye byanze kandi nari nariyandikishije

  • Hey Umuseke! Ibi mutangiye ni ibiki? Jye narishyuye neza mfite na sms ibyemeza!! None mwamfungiye fenêtre ya username na password. What is cooking?? Ubwo nakongera kwiyandikisha? Mukosore system niba biri kuri bose.

  • Bjr,mwaretse kugorana kweli ejo nageze ku museke nti mwana nyereka uko nishyura none nabuze naho nakwijira ngo nishyure none mwa mpaye number yanyu nkishyura koko! murakoze!

  • aha nagizengo nijye byananiye gusa, jye na comment yanye haracyariho ngo waiting for modoration. Uyu Venutse washyizeho inkuru nadufashe rwose bigende neza.

  • Yewe numiwe ngewe. Umuseke koko urimo kudukora ibiki??? Kudusubiza inyuma koko, ngo twiyandikishe kandi twarabikoze, yewe twaranishyuye, mudufashe pe,mwegukomeza kutubabaza

  • Mukosore iyi page mushireho log in ,murakoze

  • Gusoma iyi nkuru byanze aho twinjirira ntaho umuseke mudufashe

  • None ko mutaduha inkuru yose kandi twaranishyuye amafaranga bite?

  • no loggin. umuseke mukosore

  • Bjr. Umuseke murakabje kudutesa pe! Twariyandikishijikindi twaranishyuye none NGO twongere? Mudusobanurire ibyaribyo ntabwo byumvikana nagato. Plz

  • mwandikire umuseke kuri [email protected] ubafashe

  • Byakunze,table iriho login bayishyizeho.

  • Kari keza Nuko aragakuri

  • Mwaramutse ndibaza ejo mwaradupfushirije mwihangane mwongere muduhe akandi kumunsi kandi simukadusondeke mudaha inkuru ngufi ese ko twishyuye ariya mafaranga azajya aba ari ayinkuru yose cg ni buri kwezi ? nonese nimba mwarararanyiiije kuduha agakuru kumunsi muzaca mwica ayahe mande?

  • Bjr!bishoboke kuba ari ikibazo cya technique.njyewe yafungutse maze kuyisoma ni uburyoheee.mutegereze namwe iri bubagereho

  • Inkuru ni uburyohe ndabona no kwishyura byakunze noneho.

  • kera iyo mwirenzaga umunsi ntankuru muduhaye umunsi ukurikiyeho mwaduha episodes ebyiri none…………

    Thanks a lot

  • Yooo murakoze umuseke,sacha koko ubu nibiki atangiye?? Gusinda kweri?? Joy na Daddy uburyohe shahu bw’urukundo,Imana ibihe umugisha ,umubyeyi we yarangije waoooo,
    Kwa Dovine weeeee birabe ibyuya da, Janvier????? M.Gasongo???

  • Ibintu byari uburyohe ariko ni agakuri pe!

  • umuseke ntibabagore ibi bisaba kwitondera nubwenge bwinshi umunsi bizakunda tuzakomeza murakoze

  • Thanks Museke ariko mutwereke uko twishyura nahubundi sinifuza kureka gusoma inkuru natangiye please rwose mwihangane

  • Morning,
    ndabona umuseke ukwiye gushaka numero ya MoMO idushyiriraho abari mu Rwanda akaba ariyo twishyuriraho tukareka kunyura mu bintu byinshi,
    murakoze inkuru yanyu turayikunda

  • Ngaho da ntabivuga! Maman Gasongo ariyahuye tu!

  • ariko ku bishyuye iri gufunguka pe! njye nayisomye,ariko ibinu birakaze, Sacha urukundo ruzamwica! Daddy na Joy bo ni uburyohe gusa!

  • eeh byakunze da

  • Ese ko mbona jye nta naho kwishyurira mbona bansigiye nakwishyura gute?

  • Mwaramutse! Njye kwishyura byananiye? Gura nayibuze mumfashe!murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish