Digiqole ad

Muhanga: Kwibohora gusigaye ni ukwivana mu bukene

 Muhanga: Kwibohora gusigaye ni ukwivana mu bukene

Depite Kalinijabo B. na Visi Meya MUKAGATANA bitabiriye uyu munsi

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora ku nshuro ya 23 abawitabiriye babanje kunyuzaho imikino itandukanye igaragaza uko bishimiye imiyoborere myiza, Umuyobozi w’Akarere wungirije yabwiye abari aho ko badakwiye kwirara kuko hakiri urugendo rurerure rwo kuva mu bukene.

Depite Kalinijabo B. na Visi Meya MUKAGATANA bitabiriye uyu munsi

Uyu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora abatuye mu mujyi wa Muhanga bafashe umwanya munini bavuga ko  hari imikino bagiye kunyuzaho yerekana uko bishimiye uyu munsi  u Rwanda rubohowe.

Abaturage barimo abakozi ba Leta, abigenga n’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Muhanga bavuga ko kwibohora nyakuri ari ukugaragaza ibyo bamaze kugeraho muri iyi myaka 23 ishize, urugamba rusigaye ari rwo guhangana n’ubukene.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ibi twerekana ni byo tumaze kugeraho kandi tubikesha imiyoborere myiza. Tugiye gukomeza kubumbatira uyu mutekano kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage MUKAGATANA Fortunée avuga ko hari ibyakozwe kugira ngo igihugu kibohorwe kandi ko hari abatanze ubuzima bwabo, akavuga ko Abanyarwanda bose bakwiye gushyira ingufu mu gukora cyane bagamije kwivana mu bukene.

Ati: “Ibimaze gukorwa  ntabwo twabibara ngo tubishobore ariko musubije amaso inyuma mukareba inganda, inyubako n’iterambere u Rwanda rufite uyu munsi biratangaje, ntiwirare urugendo ruracyari rurerure.”

Depite Kalinijabo Barthelemy na we wafatanyije n’abaturage, yavuze ko uyu munsi wagombye kwibutsa ibyo ingabo zari iza RPA zakoze zibohora igihugu, bikabera buri wese isomo ryo gukora cyane agamije kubaka u Rwanda.

Ati: “Ndashimira cyane INKOTANYI ku isonga Perezida wa Repubulika Paul Kagame aba bakoze byinshi byiza dukwiye kureberaho.”

Umupira w’amaguru wahuje Umidugudu wa Gifumba na Rugarama mu Murenge wa Nyamabuye, warangiye Rugarama itsinze Gifumba ibitego 4-3 na byo byari mu rwego rwo kwishima.

Abafite ubumuga bavuga ko ubumuga butababuza kwizihiza uyu munsi.
Abakora Imikino ngororamubiri(Acrobates) nabo bitabiriye uyu munsi
Aba ni bamwe mu bamotari bizihije umunsi wo kwibohora

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish