Digiqole ad

U Rwanda rutorewe kuzayobora AU muri 2018

 U Rwanda rutorewe kuzayobora AU muri 2018

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa 04 Nyakanga yemeje ko u Rwanda ruzayobora uyu muryango mu mwaka utaha wa 2018.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo wabinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu gusoza iyi nama imaze iminsi itanu hatowe ko u Rwanda ruzayobora uyu muryango mu mwaka utaha.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akaba ari we uzaba ayoboye uyu muryango wa AU kuva ku wa 30 Mutarama umwaka utaha wa 2018.

Azaba asimbuye kuri uyu mwanya perezida Alpha Conde w’igihugu cya Guinea cyari kiyoboye uyu muryango.

Louise Mushikiwabo avuga ko u Rwanda runyuzwe kandi rwishimye uyu mwanzuro.

Perezida Kagame w’u Rwanda wari witabiriye iyi nama, ku munsi w’ejo yamuritse ibyavuye mu ivugurura ry’uyu muryango rigamije kuzamura umugabane wa Afurika, anizeza abakuru b’ibihugu ko imirimo iri gukorwa na komisiyo yashinzwe iriho igenda neza.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’u Rwanda bahise bagaragaza ko bishimiye kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda atorewe kuzayobora AU.

Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yahise abinyuza kuri Twitter avuga ko yishimiye kuba Kagame Paul atorewe kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwishimiye uyu mwanzuro
Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwishimiye uyu mwanzuro
Bamwe mu bayobozi bahise bagaragaza ibyishimo byo kuba u Rwanda rutorewe uyu mwanya
Bamwe mu bayobozi bahise bagaragaza ibyishimo byo kuba u Rwanda rutorewe uyu mwanya

UM– USEKE.RW

 

22 Comments

  • Mushikiwabo ndumva yabivuze neza ko Rwanda izayobora African Union muri 2018.Ndumva atigeze avuga ko batoye candida Kagame. Kereka niba muri A.U batora umuntu warangije mandat cyangwa amatora yararangiye tukaba turi gupfusha ubusa amafaranga make dufite..i akamaramazo!

    • Umusaza yatowe n’imana akivuka twe abantu ntacyo twabihinduraho.azakame ay’iburyo n’ibumoso mumwihorere.

    • Ubundi jye mbona ari umucunguzi w’isi wo muri 3 millenium

  • YES YES YES YES LET DO IT and MY President will DO IT WELL
    ‘M PROUD TO BE RWANDAN

  • Ikindi mushaka niki?nubundi niweee paul kagame muragirango nduhungirehe avuge nguki ko ari rwigara se?

  • Ibyo Olivier Nduhungirehe akoze babyita guponyokwa.Araponyotswe kbsa.Akwiye guhwiturwa.

  • Nyine impamvu yavuze H.E nuko afite icyizere ko tuzamushyigikira agatsinda amatora yo kuyobora igihugu cyacu! kd nabaturage barabyizeye.kd abaturage tuzabikora.

  • How can an ambassador like Nduhunngirehe say that Au Elected President Kagame yet they elected Rwanda to be the chair country in 2018,? I think he should wait August presidential result

  • Iyo avuga nka Louise, ati congratulations Rwanda

  • Nduhungirehe ajye avuga aziga.

  • Hhhhhhhhh AU yatoye igihugu cyacu ngo kizayiyobore muri 2018, ntiyigeze ivuga ko ari nyakubahwa Paul Kagame kuko itaramenya uzaba atuyoboye hhhhhh, Nduhungiriki we rwose yamaze kuvuga n’izina ryuzaba atuyoboye, aho ntazatuma bavugako amatora yacu arangira ataraba kubona n’ambassador acikwa agakoresha imvugo atakagombye gukoresha hhhhh. Congratulations ku gihugu cyacu dukunda, ibindi ubutaha.

  • Kagabo niyihangane ntacyo yabikoraho umutima uzamurya mpaka.

  • Uyu Nduhungiriki buri gihe ahora ashyuhaguzwa akanavuga ibitari ngombwa.Bishobora kuba biterwa nimyaka afite.

  • Ubundi hari abakozi Leta ikwiye gukura mu myanya kuko ntacyo bakora.Ndavuga abitwa abajyanama.Iyo Ambassador Nduhungirehe ajya kuvugana n’umujyanama we mbere yuko yandika biriya bintu kuri twitter ntaba yabyanditse.Nubwo bigaragara rwose ko HE azatorwa ariko nkumu diplomate uzi diplomatie icyo ari cyo ntiyari akwiye kwandika biriya.Biriya nibyo abazungu baheraho bakatubuza amahoro bavuga ko amatora yarangiye. Uyu rwose anyibukije icyongereza Gitifu wari MC yavugiye mu ruhame I Nyabihu.

    • Sinzi icyububiligi babuhora twigeze nokugira Ngarukiyintwari we yaragacaga burigihe dore ko nigifaransa cye cyagerwaka kumashyi.Ukibaza impamvu bamuteretse hariya ukumirwa.

  • Yes ! Abanyarwanda babivuze ukuri ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera,Muzehe nabanyamahanga baramwifuza,urumva twe twamwitesha ,natwe tumukomeyeho rero,abavuga bavuge n’ubundi ntawe uneza rubanda… Am proud to be Rwandan !

  • Ubundi uyu aruhungirehe ni bazivamo ahora ahondagura ibigambo mbere yo gutekereza. Diarhee des mots. Nibyo Paul tuzamwimika ntakabuza ariko byose birashoboka ka dutegereze ifirimbi ya nyuma izasifurwa nabanyarwanda bose. Arucikirehe rero ijwi rye ni 1/12.000.000. Bazamuhane asubire mu masomo ya diplomatie

  • Ikigaragara Nduhungirehe azi neza ibyo avuga ni ibyo akora.Yashatse guharabika umukuru w’igihugu mu bwenge.Si ugushyanuka ni uburyo bwo gutesha agaciro amatora azaba.

  • wwe kagabo nonese nkosazana dramin zuma yawuyoboraga ari president?

    • X ubaye iki? Ntabwo usobanukiwe nibyo turimo.Uwo mugore umwanya yarashinzwe ntaho uhuriye nibyo turimo.

  • hahaaaaa, nduhungirehe? mbega umugabo weewe! Minister Mushikiwabo yabivuze neza, uyu nduhungirehe akwiye kujyanwa mu ngando!

  • @ X
    Ndabona wowe witiranya ibintu, Nkhosazana Dlamini Zuma uyu uhatanira kuyobora SA ntabwo yari President wa AU.Muri byose tujye twirinda amarangamutima.

Comments are closed.

en_USEnglish