Digiqole ad

Iyo tubona abantu twabohoye babyina biradushimisha – Col Mutangana

 Iyo tubona abantu twabohoye babyina biradushimisha – Col Mutangana

Mu gitaramo cy’Inkera y’Urugamba kuri uyu wa 3 Nyakanga hazirikanwa Ubutwari bw’ababohoye u Rwanda, ku rwego rw’akarere ka Musanze, Colonel Mutangana ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Divisiyo ya kabiri yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye hasigaye urwo kubona Abanyarwanda bose ingabo za RPA zabohoye bishimye.

Abaturage babyinana n'abayobozi n'umuyobozi w'ingabo iwabo
Abaturage babyinana n’abayobozi n’umuyobozi w’ingabo iwabo

Igitaramo cyabereye mu murenge wa Shingiro ku rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi ahafite amateka yo kuba hararokokeye Abatutsi basga 200. Icyo gihe uwayoboraga urwo rusengero yajyanye abahigwaga ahari ingabo z’Inkotanyi.

Col Mutangana ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Divisiyo ya kabiri ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda bose bagira ibyishimo.

Yavuze urugamba rw’amasasu barusoje kandi bakagera ku byo bashakaga (Kubohora Abanyarwanda), yongeraho ko igisigaye ari ukubona abantu bose bishimye kuko ari kimwe mu bigaragaza ibyo barwaniye.

Yagize ati: “Ndi umwe mu babohoye iki gihugu kuva ku munsi wa mbere bitegurwa kugeza ubu, twishimira ko Abanyarwanda batakiri imbohe, barishyira bakizana. Nkatwe ingabo ikitunezeza kurusha ibindi ni ukubona ababyeyi, abana, urubyiruko… babyina bishimira ko babohowe.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Claude, yasabye abanya-Musanze by’umwihariko urubyiruko kutita ku moko no gukura indangagaciro y’Ubutwari ku babohoye igihugu.

Urusengero rwa Mugari rwubatswe mu 1964, ruherereye mu murenge wa Shingiro, akagari ka Mugari, mu mudugudu wa Kabagabo, abaharokokeye ni abahagannye bahizeye nk’inzu y’Imana bari bizeye bumva ko nta wundi wabakiza, bavaga mu byahoze ari komini ya Kinigi n’iya Mukingo.

Kanyamuhanda Elias, umwizera, usengera kuri uru rusengero, yabonye abo bantu barokoka.

Aragira ati: “Aha haje abantu benshi hari higanjemo abana n’abagore, kuko ni nk’abataragize ubushobozi bwo kunyura mu ishyamba ngo bahunge, twabagiriye inama yo kuza tukabana hano hafi y’urusengero, nyuma yo kumva amakuru dukesha Katarya (yari umuzamu kuri uru rusengero rwa Mugari), abasirikare baraje barabajyana, bose uko bageze mu maboko y’Inkotanyi ntawagize ikibazo.”

Inkera y’urugamba, ni igikorwa gitegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa by’ubutwari byaranze urubyiruko rwari mu ngabo zabohoye u Rwanda (RPA).

Umwe mu baturage yagaragarije umuyobozi w'ingabo ibyishimo afite byo kuba babegera bakishimana bazirikana kwibohora
Umwe mu baturage yagaragarije umuyobozi w’ingabo ibyishimo afite byo kuba babegera bakishimana bazirikana kwibohora
Urusengero rwa Mugari barokokeyeho
Urusengero rwa Mugari barokokeyeho

Emile DSENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

4 Comments

  • Iyo mbona umubare w’impunzi zabanyarwanda zinyanyagiye hirya nohinbo kwisi ziruta kure impunzi zambere ya 94,ababahunze muri 94 arabahungutse bakongera guhunga wibaza niba koko twarabohowe.

    • Niba nawe uri muri abo, cyangwa harimo bene wanyu, watubwira icyo muhunga cyangwa igituma mudahunguka ngo musange abandi banyarwanda? Kuki muhora mu kunenga gusa ntimutubwire ku ruhare rwanyu cyangwa igituma muhunga abantu?

    • WABABWIYE BAGATAHA SE

  • Ndungutse urabona uriya mukecuru atishimye ? Hariya imusanze inkotanyi
    Zikimara gufata mwahuriraga munzira ugashaka aho urigitira .ubu rero
    Natwe tuziyumvamo mbese natwe twabaye inkotanyi.
    Mureketwiyubakire igihugu. Igihe uzumva ush aka gufata nikaribu sana,
    Nitwe tuzi aho twavuye mugihe cyabacengezi twabayeho nabi kandi Nitwe twabyiteye
    Ryabara uwariraye .ntamuntu uzongera kudusubiza inyuma bya duhaye isomo.

Comments are closed.

en_USEnglish