Ikoranabuhanga mu cyaro cya Nyaruguru, hari abagezweho n’abakiri mu gicuku
Mu majyepfo mu karere ka Nyaruguru Umurenge wa Ngoma ahegereye u Burundi abaturage n’abanyeshuri baho biga mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze 9 years na 12 Years Basic Education hakorewe ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga, bamwe bagaragaza ko barigezeho bagasanga bari baracikanywe, abandi bo baracyari mu mwijima kuri ryo.
Bitewe n’aho batuye hataragera ibikorwa remezo bihagije ikoranabuhanga naryo ryatinze kuhagera. Imibereho nayo ntabwo yatumye bihutira kuryakira.
Jeanne Nizurugero wo mu kagari ka Fugi muri Ngoma ubu afite imyaka 39 ariko yatunze telephone bwa mbere afite imyaka 37, kuva mu myaka ibiri ishize akamaro ka telephone kuri we ni ntagereranywa.
Ati “murumuna wanjye uba i Kigali nategerezaga ko nzabona atugezeho aje kudusura ariko ubu turavugana mbere, nanagira akabazo nkamumenyesha cyangwa nawe akampamagara tukavugana. Umenya na byabindi abayobozi bavuga byo kubona ibyangombwa byose kuri telephone bizatugeraho.”
Florentine Mukanyandwi we yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kiyonza ubu yamenye ibintu bimwe kuri mudasobwa, yizeye no kuzifunguriza e mail mu bihe bya vuba.
Mukanyandwi ati “Numva ikoranabuhanga ari ryiza, nk’ubu namaze kwireba kuri liste y’itora nkoresheje telephone, maze no kumenya byinshi mu gukoresha computer. Numva ari ibintu byiza nzigisha n’ab’iwacu.”
Antoine Bisizi Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko buri munsi bakora ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya ingendo ndetse n’umwanya muremure bafataga bajya gushaka serivise zitandukanye mu nzego za Leta no koroshya itumanaho.
Ati “ubu ushaka icyemezo cy’amavuko,cy’ubutaka,cy’uko atafunzwe n’ibindi,byose ni ku ikoranabuhanga, ubu rero twahagurukiye kubikangurira abaturage, ndetse noneho hari n’ubukangurambaga bwo kuba wakwivuza ukoresheje telephone, ibi byose ni ibyorohereza abaturage kubona serivise byihuse.”
Hari umubare munini w’abaturage muri aka gace ariko bataragerwaho, hari benshi batanafite telephone zigendanwa bakiri inyuma cyane mu gukoresha ikoranabuhanga n’ubwo bwose baba bazi akamaro karyo cyane mu itumanaho.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru