Digiqole ad

Episode 133: Daddy umunezero uramusaze bituma abwira Sacha ijambo rikomeye

 Episode 133: Daddy umunezero uramusaze bituma abwira Sacha ijambo rikomeye

Twageze kuri Hotel Sacha atari yatuza neza, maze turazamuka hejuru ha handi bari baduhaye ibyumba twinjira mu cye ahita yirambika ku buriri ariruhutsa nkomeza kumwitegereza hashira akanya katari gato mpagaze ngiye kubona mbona arahindukiye arandeba.

Sacha – “Ahwiiiii! Daddy! Uracyari hano?”

Njyewe – “Ndacyahari Sacha! Watuje se basi?”

Sacha yahise aturika mbona arasetse nibaza ikibaye kandi nari nzi ko yahungabanye ukuntu mpita nkurura agatebe kari aho ndamwegera ndamubaza.

Njyewe – “Sacha! None se ni iki kigusekeje bene aka kageni?”

Sacha – “Hhhhhh! Daddy! Uzi ikintu nsetse se?”

Njyewe – “Oyaa! Mbwira numve se sha!”

Sacha – “Mbega amatsiko weee! Uzi se, nibutse ukuntu cya gisore cyari kigiye kutwihagarikaho, mbega ikibwa!”

Njyewe – “Hhhhh! Ese nicyo wasekaga bene aka kageni? Yawee! Gusa nta kinshimishije nko kongera kubona isura yawe icyeye.”

Sacha – “Ooh! Urakoze sha, nanjye nshimishijwe cyane no kuba ugaruye ibyanyu mu gihe tutari tuzi ko bishoboka!”

Njyewe – “Wahora ni iki ko nanjye numiwe, gusa usendereye umugisha kandi uwakubonyeho ubanza ahirwa!”

Sacha – “Hhhhhh! Basi Merci!”

Njyewe – “Tujye koga se?”

Sacha – “Yuwiiii! Uzi ko nari nibagiwe? Wabimenye, wagira ngo wari uzi ko nkunda koga nijoro!”

Njyewe – “Hhhhhh! Kubera iki se?”

Sacha – “Hhhhh! Fora basi ndaguhemba!”

Njyewe – “Kubera ko bakurangarira cyane ukagira isoni!”

Sacha – “Oya! Wakishe! Ongera ugerageze!”

Njyewe – “Eeeh! Sacha! Ndabivumbuye!”

Sacha – “Ngaho mbwira numve!”

Njyewe – “Ni ukubera ko ujya mu mazi ugatitira abantu bakaguseka!”

Sacha – “Hhhhhh! Oya sha! Urihombeye rero!”

Njyewe – “None se ni iyihe mpamvu?”

Sacha – “Rata wayikoze!”

Njyewe – “Wooow! Ese ubundi baba bakureba bakureba iki ko…nako hagire uwibeshya ndamwereka uko nabaranguye igisore!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe – “Urampemba rero!”

Sacha – “Nta kibazo umbaze igihembo wifuza, nako ndaguhitiramo!”

Njyewe – “Nta kibazo ndategereje, noneho reka nambare ikabutura yo kogana nze tugende!”

Sacha – “Yego sha! Banguka maze uratinda!”

Nahagurutse aho nari nicaye ndasohoka njya muri chambre bari bampaye ndicara ntangira gusubiza inyuma ibyari bimaze kutubaho.

Nibutse intambwe nateranye na Danny, nibuka naho nari maze kumusiga ku mutima nti Imana ihora ihoze kandi burya inzira uzaca ugahirwa uyiharurirwa na Rusengo ukayinyuramo wemye.

Nahise mfata telephone ndeba nomero za Nelson maze nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya.

Nelson – “Yes Daddy! Bite se?”

Njyewe – “Ni Bon rwose! Mwebwe se?”

Nelson – “Natwe ni sawa twageze kwa Brendah, ubu turi gusubiza ibintu ku murongo!”

Njyewe – “Noneho bikabije kuzamba?”

Nelson – “Urabivuga urabizi? Databukwe yarakubiswe bya bindi byo gukubitwa, ubu dusanze adahari ngo yagiye mu kabari kunywa urwagwa, nta gashyimbo, nta kajumba, mbega Mabukwe abayeho atariho ni ku bw’Imana!”

Njyewe – “Oooolala! Pole saana Nelson! Ni ya si twisanzeho, isaha kw’isaha irazenguruka ishatse yanakwibirindura!”

Nelson – “Nta kundi mwana byose ubutwari ni ukubwakira tugatuza tugashaka umuti.”

Njyewe – “None se ubu muri gusubiza ibintu ku murongo gute?”

Nelson – “Ubu nyine maze kubishyurira amezi atatu muri ya nzu Mama Brown yabagamo, nagize Imana nsanga uwayibagamo amaze iminsi agiye, ejo nzava inaha mbimuye ndebe ko nanasigira Mabukwe udufaranga akongera gushinga ka restaurant”

Njyewe – “Wooow! Nelson! Uri umugabo kweli kweli! Harya ngo za nzu zose babagamo barazigurishije?”

Nelson – “Urabivuga urabizi, Databukwe yakubise hasi ibiciro ashyira ku isoko, ubu babaga mu kumba kamwe babana n’amasafuriya n’amasahani aheruka uturyo kuri Noheli!”

Njyewe – “Ooohlala! Kandi disi iyaba uriya Sobukwe yarahaye umwana yabyaye urukundo rwa kibyeyi ntamugurane amafaranga aba atuje atunze atekanye nk’abandi babyeyi.”

Nelson – “Ahubwo se ubu naza turamukira? Burya hari abantu banga gutsindwa ngo bace bugufi, bagakomeza guhatiriza mu mafuti, kugira ngo baticuza!”

Njyewe – “Ibyo byo! Gusa amaherezo y’inzira ni mu nzu!”

Nelson  – “Mwebwe se mumeze mute?”

Njyewe – “Hhhhhh! Ahubwo nari nibagiwe ko tugiye muri piscine kuba amafi!”

Nelson – “Hhhh! Ntiwumva se! Ubu umwana uramucigatiye neza?”

Njyewe  – “Mushiki wanjye rwose ameze neza cyane nta gishyika ku mutima!”

Nelson – “Ariko ubundi ubwo iyo umuhamagaye ngo ni mushiki wawe ntabwo wumva bikocamye? Warebye uko uva aho hantu uhinduye imvugo sha Daddy!”

Njyewe – “Eeh! Nelson! Mpora nibaza aho nahera ntirimuka ngo mve mu mwanya Sacha yampagaritsemo, gusa uko bucya nuko bwira nanjye ngenda numva twahindura, sinzi uko biza nkumva umubiri uratenguwe buri uko mukozeho!”

Nelson  – “Ntiwumva se! Aho niho bihera bibyara ibindi, ahubwo itsa umutima uryururutse, wenda wahirwa nkanjye!”

Njyewe  – “None se aramutse ampakaniye Nelson? Aho aya mahirwe mfite nayo sinaba nyabuze?”

Nelson  – “Ntayitinya itarungurutse Daddy! Kandi numva ko iyo ataba impamvu yo kuba yakumanura ku gitereko yaguhagaritseho!”

Njyewe – “Eeeh! Uzi ko twagiye kure nkibagirwa kukubwira?”

Nelson – “Umbwira iki se Daddy!”

Njyewe  – “Uwakubwira noneho ibidusanze ku nkombe z’Ikivu njye na Sacha?”

Nelson – “Uuuuuh! Kagire inkuru! Bigenze gute se kandi noneho?”

Njyewe – “Ubwo twari tukigera ku mazi dutangira kuyazenguruka mu bwato twifata amafoto………..”

Nelson namubwiye byose arumirwa, nk’umujyanama wanjye ndetse akaba n’umwarimu wanjye w’ubuzima yongeye kunyibutsa ya magambo yose yambwiye ubwo namutakiraga ibya Danny, aransezera ngo akomeze afashe Bella gutangira ubuzima, call end.

Namaze kuvugana na Nelson mpamagara na Mama mubwira byose arishima cyane ambwira ko yabyiyumvagamo, nongera kumva nsazwe n’ibyishimo ambwiye ngo musuhurize Sacha.

Ngikura telephone ku gutwi nahise numva umuntu ukomanze, nkubita agatima ku kuntu nakereje Sacha, nkuramo inkweto manura ikabutura nari nambaye njagajaga mu gikapu nkuramo ikabutura yo kogana, ndongera nterera hejuru imyenda nkuramo na singlet ndambara yongeye gukomanga mpita mvuga.

Njyewe  – “Yes come in my Lovely Sister Sacha!”

Ako kanya urugi rwahise rukinguka mbona hinjiye wa mukobwa waduhaye ama chambre numva ndasebye!

We – “Mwihangane ntabwo dutinda, twashakaga gusasa!”

Njyewe – “Ok! Ni wowe se…Nako nta kibazo n’ubundi nari ngiye!”

Nahise mpaguruka nambara twa dusandare nkigera ku muryango wa mukobwa arongera arambwira.

We – “Mwahindurije singlet yanyu! Cyangwa niko mwabishakaga?”

Njyewe – “Eeeh! Niko nabishakaga, iyi ni style bajyana ku mazi!”

Uwo mukobwa yaramwenyuye mpita nsohoka ngeze hanze mpindura vuba vuba ndakomeza ndatambika ngiye gukomanga kwa Sacha ahita akingura nkomanga ubusa ahita aseka cyane ajya hasi mu gihe njye namwitegerezaga ntahumbya.

Yari yambaye imyenda ya pink myiza cyane yo kogana hasi yakenye ukuntu aga essuie-mains k’umweru gato mpita nibuka ko nanjye ntayo nazanye nsubira inyuma niruka ndayibatura nje nsanga yantegereje ariko asa n’ufite isoni.

Sacha – “Daddy! Umbabarire ntundebe cyane mba nifitiye isoni!”

Njyewe – “Hhhhh! Humura amaso akureba ntabwo ari ayo kugutera isoni ahubwo ni ayo kuguhamiriza ko nkureba nkakwibonamo.”

Sacha – “Yuwiiii! Urakoze Daddy!”

Tamanutse hepfo gato hari piscine duhereza uwari ushinzwe piscine telephone zacu maze dutambika hirya ku dutebe tubiri twari twegeranye, nkuramo singlet na we akuraho ka essuie-mains nongera kubona imiterere  ye myiza bikabije numva ak’ubusore karaje ariko nshyira umupira hasi.

Sacha – “Banza Daddy!”

Njyewe – “Oya ni wowe ubanza Sacha! Nawe urabizi ko ari wowe unyigisha koga ntabyo nzi rwose!”

Nkibivuga nongeye kwisanga mu mazi, ndwana no kudasoma noga ngaruka hino aho yari ari mfata hejuri ndamwitegereza, si ukunseka noneho ajya hasi.

Sacha – ”Iyoo! Harya ngo ntabwo uzi koga? Hhhhh! Ko utarohamyemo se?”

Njyewe – “Basi ndakwemeye undenzeho kora aha!”

Sacha – “Hhhh! Ngaho enda!”

Sacha yabaye agikora mu ntoki zanjye mba ndamukuruye n’urusaku rwinshi mpaka no mu mazi ngo dumburi, dutangira koga, ibintu Sacha yari azi cyane.

Twarananirwaga tukicara hejuru tukazunguza amaguru mu mazi twiganirira tukongera tukinjira amazi, byari ibihe byiza nzajya mpora nibuka, wari umunezero wandemyemo ko kwishima bitari iby’umwe ahubwo ko ibyo wifitemo bicagase iyo ubisangije undi na we akagusangiza ibye byuzaza ibya buri wese.

Twagezeho twigira kuri twa dutebe twigaramiraho twaka telephone dutangira kwifotora selfies, rimwe nkamufotora na we akamfotora ibintu bikomeza kuba ubuki.

Twasubiye mu mazi dukomeza kwigana amafi bigeze aho Sacha ambwira ko ananiwe tuvamo turuhuka gake, turazamuka tugana ku ma chambres tugeze ku ye.

Sacha – “Daddy! Saa tatu zirageze, oga vuba witunganye untembereze gato mu mugi nshaka no kunanura ingingo nibyinira!”

Njyewe – “Oooh! Urisanga Sacha! Uyu munsi ngaragiye ibyishimo byawe!”

Sacha – “Wooow!”

Narakomeje ndatambika ngera muri chambre yanjye mpita nimenaho utuzi noga niririmbira nsoje nditunganya nambara utwenda twiza nari natoranyije ubundi ndasohoka ndakinga.

Nkigera kuri chambre ya Sacha ndakomanga ampa karibu ndinjira nsanga ibirungo abimereye nabi.

Sacha – “Yoooh! Ihangane sha Daddy! Natinze kuri telephone gato!”

Njyewe – “Uuuh! Ni amahoro se?”

Sacha – “Sha! Bisa na byo! Ariko nako ni amahoro!”

Njyewe – “Ooooh! Humura ntabwo nashakaga kukubaza uwo mwavuganaga ahubwo nashagaka kumva ko nta nkuru mbi irimo!”

Sacha – “Oya! Nta kibazo rwose nako ni Bo wampamagaraga!”

Njyewe  – “Eeeeh! Ok! Ati iki se?”

Sacha – “Yari ari kumbwira,… nako ni byinshi gusa mubwiye ko nzamusubiza!”

Njyewe – “Akubwiye ko se anaguku…nako reka ngufashe witake vuba tugende. Woooow! Kwambara neza byo ni isura ihora ari nshya mu maso yanjye!”

Sacha – “Oooh! Thank you Daddy! Ngaho mfungira amaherena!”

Bwari ubwa mbere ngiye gufunga amaherena y’umukobwa gusa nihagazeho niba narayafunze neza ntabwo mbizi, naherutse nyuma yahoo anshimira turasohoka tumanuka hasi tugeze ku muhanda taxi irihagarika dufata urugendo twerekeza  mu kabari kamwe nari nizeyeho gushyuha. Mbega aho habaga ambiance ya yindi ituma umuntu aryoherwa akageza mu rukerera agishaka kuhaguma.

Twagezeyo twicara ahaberaga igisope nakundaga, twaka ibyo kunywa barabizana sinzi uko narangariye umuntu wacurangaga guitar neza ndebye hirya mbona Sacha yongorera uwakoraga aho sinabyitaho nkomeza kwirebera igisope, nkanyuzamo nkamuririmbira agaseka cyane abizanye tukabatera ishyari tutabishaka.

Hashize akanya katari gato twirebera live music mbona ifi ku meza ngo baa! Ndikanga ntangira kureba Sacha cyane na we agakomeza kumwenyurira, maze ako kanya ahita ambwira.

Sacha – “Daddy! Ko utunguwe se? Karaba sha urye agafi nkuguriye!”

Nabuze icyondenzaho maze ndakaraba na we arakaraba atangira gutegura bya bindi by’abakobwa ubundi dutangira kurya tunaganira dusoje.

Sacha – “Wooow! Ndabikunze! Uzi ukuntu tubanye nazajya ndya? Buriya ibi mbikoze kuko turi kumwe!”

Njyewe – “Oooolala! None se Sacha ko wumva utarya ikimero cyiza nk’icyo ugikura he?”

Sacha – “Hhhhh! Ni umutuzo sha! Buriya nikundira amata kurusha ibiryo, gusa wenda ahari ubwo uhari nzajya ndya!”

Njyewe – “Oooh! Byiza cyane Sacha! Ayo mahirwe azampire!”

Sacha – “Daddy! Sha ukunda aka gacupa k’icyatsi kadekoye hejuru!”

Njyewe – “Eeeh! Sacha! Nawe uzi kugataka se?”

Sacha – “Si wowe nabyumvanye se wa munsi wa mbere duhuza imboni? Ntabwo nigeze mbyibagirwa erega kandi byarangije kwiyandika mu mateka yanjye nawe!”

Njyewe – “Sacha! Ukoze copy paste y’ibindimo, ufunguye umutima wanjye winjiramo maze usoma ibyanditsemo uba ari byo uvuga!”

Sacha – “Daddy! Sure?”

Njyewe – “Yes. I am very sure! Buri kintu cyose cyabaye kuva nakubona gihora kigaruka nka firm nziza ndeba nkanyurwa, bikaba inkuru nishimira gusoma ntifuza ko yazarangira.”

Sacha – “Yeee? Daddy! Mbabarira utantera emotion kandi iyo zije ndarira, ahubwo reka tujye muri boite ntabwo mbiheruka!”

Narikirije maze turahaguruka twerekeza muri boite aho twasanze cyahiye ibintu ari uburyohe bunyunguse, twicara gato hashize akanya mpagurutsa Sacha dutangira kubyina, nk’umwana w’umusilimu namwe murabyumva yarabyumvaga birenze.

Twakomeje kuryoshya mbega turya isi nk’uko bamwe babyita amasaha nayo ashira havaho imwe, ari nabwo Sacha yanyongoreye ko ananiwe, mufata ukuboko turasohoka.

Twageze hanze ukwezi kubona maze Sacha amfata kwa kundi nkunda dutangira kumanuka tuganira, ibyishimo byari byinshi mbega yari yirekuye nanjye ndafunguka wa munezero ugenda wuzura muri twe tubyumva.

Twakomeje kumanuka njye na Sacha, nubwo bwari bwije kandi turi ahantu tutazi n’umuntu n’umwe ntacyo twishishaga. Burya ahari ubwoba, guhangayika, gutinya biza mu mutima udasendereye ibyishimo, icyo gihe kuko iyacu yari yuzuye ibinezaneza nta kindi narebaga usibye Sacha na we nta kindi yitegerezaga usibye njye ibintu nifuzaga buri uko namuhamagaraga na we akanyitaba ngo: “Karame”

Twakomeje kumanuka dutungurwa no kwisanga tugeze mu marembo y’aho twari kurara, twese turikanga dusekera rimwe dukomezamo imbere tuzamuka hejuru ha handi twari dufite chambres, tugezeyo Sacha yegama kuri twa twuma dutangira abantu nanjye ndamwegera turebana mu maso ahita amfata ibiganza, numva ibizonga maze amasoni amubana menshi areba hasi arambwira.

Sacha – “Uuuh! Daddy! Nyine nashakaga kukubwira ko… nyine ubundi ndishimye bitavugwa!”

Njyewe – “Hhhhh! Mbega udusoni twiza! Uzi ko nta cyawe Imana itagize umutako!”

Noneho Sacha yabuze uko yifata numva umutima wanjye umpatirije kuvuga ibindimo maze nanjye ndawureka urivugira.

Njyewe – “Sacha! Nanjye ndishimye ndetse cyane bikomeye! Igipimo cy’ibyishimo bindimo ni ubwa mbere cyazamuka kugeza ubwo numva ko nari narabuze icyatumye mvuka.”

Sacha – “Mana wee!”

Njyewe – “Sacha! Ni wowe ka gacu nari ntegereje ko kantwikira ngasa ukundi, kandi koko kuba ndi kumwe nawe nahinduye isura, ingendo ndetse n’umutima ari na yo mpamvu abantu badukurikizaga amaso.”

Sacha – “Yuwiiii! Daddy!”

Njyewe – “Sacha! Tuza umutima uvuge kandi uwutege amatwi kuko ari wowe warutishije abandi uyu munsi maze ukagufungukira.”

Sacha – “Ndakumva Daddy! Ni ukuri ntacyo amaso yanjye atari kumpa, iby’amatwi yanjye ari kumva biri gutera ibitonyanga ku maso, humura ngufashe ibiganza kuko nshaka gukomezwa nawe!”

Njyewe – “Yoooh! Urakoze cyane Sacha!”

Sacha – “Urisanga Daddy!”

Njyewe – “Sacha! Nashimishijwe nawe umunsi umfata ukuboko abavandimwe n’inshuti bakishimira kukureba, uwo munsi ni nabwo wambwiye byinshi utabwira undi wese ari nabwo wampagaritse aho utahagaritse undi wese!

Sacha! Wirengagije itoto, ubutoni n’ubwiza buhambaye wavukanye wemera kungaragira ibintu ntacyekaga ko bishoboka.

Sacha! Wafashe inzira uza unsanga, umfasha byose wirengagije ko wowe ubwawe udasanzwe ubyikorera byose ari ukugira ngo unkingurire umutima wawe unyereke uwo uri we wa nyawe, byose ni byo bikubiye muri iri jambo rimwe!”

Nabonye amarira kuri Sacha numva noneho ndahinduwe yegeka umutwe mu gituza cyanjye nanjye ndamucigatira.

Nk’umusore nihagazeho, iyaba atatembaga ajya mu nda mba naramufashije akuzuye umutima kagasesekara ku maso.

Aho niho nongeye kubona ko Sacha ari uw’agaciro kuri njye ndetse mbona neza ko mukunda by’ukuri, ibintu byahoraga byiyongera buri munsi kandi byose bigaterwa na we wamenye ikinkwiye ntacyo mvuze.

Hashize akanya yubura umutwe maze kumuhanagura mu maso nitsa umutima ndamubwira.

Njyewe – “Sacha! Umwanya ni uyu ngo umutima wanjye ubihamirize udahubutse, ni ukuri Ndagukunda! ………..

 

Ntuzacikwe na Episode ya 134

 

19 Comments

  • Mbega byizaaaa uziko imbamutima zinyishe atarinjye ubwiwe ijambo ryiza. Thx Umuseke kari karyoshye pe, abo Imana yahaye amahirwe yo gukundwa no gukunda mujye muhora muyishima.

    • Ibi ntawutarabivukanye niba utarabigeraho komeza kwizera ko umunsi umwe bizaza kd ukanyurwa

  • Iyi ni intro ark?

  • Ararikocoye umusore kabisa!! aka ni uburyohe peee

  • Wawooooo urukundo ruraryoha sana

  • Aya ma episodes araryoshye pe umuntu aba yumva ariyo yakwibera ku kinyamakuru umuseke!!! Gusa dutegereje igisubizo cyiza cya Sasha Imana izadufashe kuko we na Daddy bari kwitwara neza

  • Ooh mbega umunezero uri hagati ya Daddy na Sacha???????????????????????????? gusa ikimpangayikishije nuko Daddy yemere Bob ko amuhaye Sacha we azakomeza kumubera bro. Imana imfashe ntibizabateranye

  • Woh! mbega byiza erega usanga umushaka asanga umweko woroshye, Daddy humura na Sacha ajya kukwita brother we ni inzira yashakaga ko yamugeza kuri iryo jambo umubwiye. Rwose azaryakirana umunezero humura amata abyaye amavuta. Thanks mwanditsi namwe umuseke.

  • Niba harikinshimishije nururukundo rwaba bana ntaburara bafite kandi bose bazi kwifata tekereza gusohoka mukabyinoro ntibacumure ngo bakore ibiteye isoni Imana ibafashe urukundo rwabo rukomere kugeza babanye babe nkanjye narinze bana numutware wanjye ntabyaha dukoze kdi nubu ndamukunda cyane nawe arankunda dufitanye umwana wumuhungu ariko nubu wagirango ntiturabana kubera urukundo rwumwimerere

  • Ririya Jambo niryo ryari ritegerejwe!!! Ni Byiza kabisa. Nizere ko Sasha ZATANGA IGISUBIZO CYIZA. Ibintu bigakomeza kuba uburyohe. Amahirwe masa kuri bano bana……..Tkxs.

  • Nibyiza ariko nizereko amatiku ataza vuka hagatiya ya Bob Na Daddy yemeje ko Sacha ari sister ntakindi.ahaa reka tubitenge ama so.

  • sha urukundo rwa Nelson na Blenda rwajyaga runshimisha ariko urwa Daddy na Sacha rundenzeho

  • wow!!!!! it will be a nice couple ikurikira ba Nelson pe

  • uziko iyi episode indijije wa? umuseke namwe mukabije kuryoshya umunsi wacu, mbega urukundo! uziko ubaye nta mukunzi wajya ku muhanda gutega? Nelson komeza ube intwari kuko natwe abenshi abagabo bacu nibo bubatse ubuzima bwaho twakuriye nubwo papa atari ameze nka Soobukwe, burya ntabwo washimisha uwo ukunda ahangayitse, urugero rwiza ni nka Sacha,wemeye kujya gutekera mama Dady adasanzwe abikora ahubwo ari uko ashaka gucyemura icyari kimuraje ishinga yasimbuzaga ibyishimo, thank you umwanditsi n’umuseke

  • Tx umuseke ibintu nuburyohe rwose

  • Ijambo riziye igihe kandi ryatekerejweho iteka riba ritunganye ndetse rifite ubuziranenge rikayangana kurusha izuba rya Kiberinka cyangwa zahabu, rigera kumutima uribwiwe ukamera nk’inanasi ihiye neza iriwe n’uguye umwuma cyangwa urubuto bita water meron. Iri jambo kandi rikaba uburozi bubi iyo uribwiwe ategereje ibyarwo bikabura ahubwo akabona ikinyuranyo cy’ibikwiye kurigaragira kuko iteka ahorana igikomere ku mutima kabone niyo cyakira aho abona inkovu kuri we.

    Imana ifashe kariya gahungu ngo ni Danny yenda kazanzammukane umutimanama utameze nk’uwa gatindi Gatera bityo azasabe imbabazi bivuye ku mutima kuko ejo yazafasha Gasongo muri Business yo gusukura umuhanda ayoragura ama sachets.

    Komeza ujye mbere mwanditsi dukunda

  • birandenzeeeeeeeeeeeeeee
    nibyiza cyaneeeeeeeeeeeeeeee tx umuseke

  • hahahhhh Urukundo ruraha

  • uburyohe bw,urukundo wallah

Comments are closed.

en_USEnglish