Month: <span>June 2017</span>

Minisitiri yanenze abakoresha abana mu mirima y’umuceri mu Bugarama

Mu Rwanda kuri uyu wagatanu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrica, byabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko nubwo hari intambwe iri guterwa mu kubarengera ariko hakiri ikibazo cy’abakoresha abana imirimo ivunanye n’ababyeyi badaha abana uburenganzira bwabo bw’ibanze. Minisitiri Esperance Nyirasafari yavuze ko nk’aha mu Bugarama naho […]Irambuye

Ibikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye!

Urukundo kenshi ntiruba akaramata, abahanga mu mibanire bemeza ko hari ibimenyetso bikomeye bikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye cyangwa ruri mu marembera. Ikinyamakuru Daily Life cyaganiriye n’umuhanda mu mibanire witwa Bella Elwood-Clayton  avuga ko ibyiyumvo umubiri ukora iyo abantu bagikundana bigenda biyenga kugeza ku mezi 24, iki ngo nicyo gihe nyacyo ukwezi kwa buki kuba kurangiye. […]Irambuye

Kagoma yagize imbabazi za kibyeyi irera igihunyira nubwo bizirana

Kagoma ebyiri, ingabo n’ingore zo muri British Colombia zafashwe amashusho n’abahanga mu gihe kirekire ziri kugaburira icyana cy’igihunyira ubu kimaze gukura kandi ubusanzwe ibi bisiga bibiri birazirana ku buryo hari igihe birwana inkundura kimwe muri byo kikahasiga ubuzima. Abahanga bitegereje izi nyoni nini basanze kiriya gihunyira cyarazanywe mu cyari cya za kagoma kugira ngo zikirye […]Irambuye

‘I am the future’ irushanwa rigiye kuzamura abahanzi bato bo

“Future Records Rwanda” studio isanzwe ifitanye imikoranire n’abahanzi batandukanye, ku bufatanye na Miracle Transporter Ltd bagiye gutangiza irushanwa rizazamura impano z’abahanzi bato bo mu ntara n’umugi wa Kigali. Iri rushanwa ritandukanye n’andi asanzwe abera mu Rwanda arimo Guma Guma, Salax Awards n’andi. Kuko buri muhanzi uzajya ahagararira intara ye azajya agirana nayo amasezerano. Mu kiganiro […]Irambuye

Muhawenimana yiga akoresheje ‘jumelle’ ariko ubu nayo yarapfuye

Nyamasheke  – Goretti Muhawenimana ufite ubumuga bw’uruhu yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yarakererewe cyane kuko afite imyaka 17, kubera imbogamizi zirimo imyumvire y’ababyeyi, kwiga kure cyane no kutareba neza bigasaba ko yiga afite jumelle/binocular. Bigeze kuyimwiba amara ibyumweru bitatu atiga, indi yabonye nayo ubu yarapfuye. Akora urugendo rw’amasaha atatu buri munsi ajya ku […]Irambuye

Rwanda: Umuntu muto ukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 11

*Urubyiruko ngo rukoresha ibiyobyabwenge rugamije gusinda gusa *Hari abo usanga babikora nk’amarushanwa yo gusinda *Icyatsi kitwa Rwiziringa gishobora kujya ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda Ubushakashatsi buheruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ibiyobyabwenge nk’icyorezo mu rubyiruko kuko 54% by’urubyiruko mu Rwanda rwagerageje cyangwa rukoresha ibiyobyabwenge. Umuto mu babikoresha ni uwo basanze afite imyaka […]Irambuye

Miss Sandra Teta akatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 6

Kigali – Ibiro bya Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge byatangarije Umuseke ko Sandra Teta yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi atandatu, bivuze ko ahita arekurwa. Isomwa ry’urubanza rwe ryari riteganyjwe kuri uyu wa gatanu. Uyu mukobwa uzwi cyane mu bushabitsi mu myidagaduro no gutegura ibitaramo i Kigali, kuva mu kwezi kwa gatatu yari afungiye muri gereza ya […]Irambuye

J. Kagame arasaba Abanyamadini kwigisha abagiye kubana imikurire y’abana

*Nyirantagorama uyobora PECDTC ngo uburezi bw’incuke ni bwo bugoye kurusha ubundi Kigali – Mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 41 barangije amasomo y’uburezi bw’abana b’incuke mu ishuri rya Premier ECDE Teachers College, kuri uyu wa 16 Kamena, Mme Jeannette Kagame yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko mu nyigisho mbonezamubano baha abagiye gushyingirwa bagomba kubigisha ku mikurire […]Irambuye

Musanze: Hari abo basanze bavuza abarwayi impu n’amajanja

Mu bikorwa bikomeje byo kurwanya abayita abavuzi gakondo bakora mu buryo butemewe n’amategeko i Musanze hafunzwe amavuriro amwe n’amwe arimo n’aho basanze hari uvuza abamugana impu n’amajanja by’inyamaswa, ndetse n’abafite ibidomoro byuzuyemo ibintu bisukika bita imiti baha abarwayi. Abavuzi gakondo bemewe bafite ibyangombwa bahabwa, ababifite nabo barasuzuma servisi batanga. Abatabifite n’abatanga servisi mbi cyane cyane […]Irambuye

Mu mahame ya Islam nta kwica birimo, iterabwoba turaryitirirwa –

*Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wafashe ingamba nshya zo gukumira ikibi, *Nta we uzongera gutera inkunga ibikorwa mu rwego rwa Islam bitanyuze mu muryango wabo RMC. Mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda (RMC) basobanueye ingamba nshya mu bijyanye no kujyana abayoboke mu Mutambagiro Mutagatifu, n’impamvu yo kubuza abantu gutanga imfashanyo bitanyuze muri uyu […]Irambuye

en_USEnglish