Digiqole ad

CBA Group yamaze kugura Crane Bank Rwanda

 CBA Group yamaze kugura Crane Bank Rwanda

Commercial Bank of Africa Limited (CBA) Group yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yaguze Crane Bank Rwanda n’imitungo yayoyose.

Itangazo ryashyizweho umukono na Isaac Awuondo uyobora CBA Group, riragira riti “Commercial Bank of Africa Limited (CBA) inejejwe no gutangaza ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubugure/kugura 100 ku ijana Crane Bank Rwanda iyiguze na dfcu Bank Limited.”

Kugura Crane Bank Rwanda kandi ngo biri muri gahunda yo kwagura ibikorwa bya CBA mu Rwanda, no kugira uruhare rugaragara mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, baha Serivise nziza z’imari abaturarwanda.

dfcu Bank yamaze nayo kwemeza ko yagurishije ‘Crane Bank Rwanda’ nayo yari yayiguze muri Mutarama 2017, iyiguze amafaranga ataratangajwe na na Bank of Uganda yari iri mu bibazo by’ubukungu. Gusa, amafaranga CBA nayo izishyura ariko ntiyatangajwe.

CBA ubu irakorera mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania, ikaba ifite abakiliya barenga miliyoni 27 ahanini kubera inguzanyo ziciriritse batanga binyuze mu makompanyi y’itumanaho anyuranye mu karere.

Crane Bank Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Rwanda tariki 30 Kamena 2014, ifite umutungu wabarirwaga muri miliyoni 13.7 z’amadolari ya America kugera mu Ukuboza 2014.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish