Digiqole ad

Umunyarwanda ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka muri Tennis

 Umunyarwanda ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka muri Tennis

Etienne Niyigenda niwe munyarwanda wageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka

Irushanwa rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 rigeze ku mukino wa nyuma mu bagabo. Niyigena Etienne wo mu Rwanda na Arnold Ikondo bo muri DR Congo nibo bazahangana.

Etienne Niyigenda niwe munyarwanda wageze ku mukino wa nyuma w'irushanwa ryo kwibuka
Etienne Niyigenda niwe munyarwanda wageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka

Kuri uyu wa kane tariki 15 nibwo harangiye imikino ya ½ mu irushanwa ‘Genocide Memorial Tournament’ mu mukino wa Tennis. Iri rushanwa ryatewe inkunga na Rwanda Stock Exchange Ltd (RSE) ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu byicicro bitatu barimo abagabo, abagore ndetse n’abatarabigize umwuga.

Mu bagabo, umunyarwanda Niyigena Etienne yatsinze Christian Djamba wo muri DR Congo ama ‘sets’ 2-0 (6-2 na 6-2). Undi mukino wahuje umunye-Congo Arnold Ikondo watsinze Habiyambere Ernest wo mu Rwanda ama ‘sets’ 2-1 (6-3,3-6 na 7-5). Byemeje ko umukino wa nyuma uzahuza Niyigena Etienne na Arnold Ikondo kuri uyu wa gatandatu.

Mu bakobwa bari mu majonjora y’ibanze, Umunye-Congo Nancy Onya watwaye iri rushanwa umwaka ushize, yatsinze Masengo Yvonne Manche 2-0, (6-0,6-0), naho Ingabire Megane atsinda Irunga Matutina 2-0, (6-0,6-0).

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RFT) yishimiye uko abanyamahanga n’abanyarwanda bitabiriye iri rushanwa bitwaye.

“Twishimiye urwego iri rushanwa ryakinweho. Ni byo ko abanyarwanda benshi basezerewe muri ¼ gusa ni byiza kuri bo kuko bibongerera guhatana(competition) mu gihe ari na byiza kuri aba bakinnyi baba baturutse muri Congo bizanye kandi mu byukuri nta mafaranga bari buhabwe”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko irushanwa nk’iri rizafasha abakinnyi kwitegura Rwanda Open irushanwa mpuzamahanga riteganyijwe muri Kanama.

Kassim Ntageruka uyobora RTF areba umwe mu mikino ya GMT
Kassim Ntageruka uyobora RTF areba umwe mu mikino ya GMT

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish