Ahazaza ha DRCongo hari mu kaga gakomeye – Koffi Annan n’aba ‘Perezida’ 9
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa ‘fondation’ ye kuri uyu wa kane, Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’abahoze ari abayobozi b’ibihugu icyenda bya Africa basabye ko muri Congo Kinshasa haba amatora bitarenze uyu mwaka nk’uko biteganywa mu masezerano yumvikanyweho n’impande zombi muri Congo. Bitabaye ibyo ngo Congo iri mu kaga.
Mu itangazo ryabo bati “Amatora niyo nzira yonyine y’amahoro ishoboka mu gukemura ikibazo cy’ubuyobozi bwemewe gifitwe n’inzego za politiki ubu muri Congo.”
Muri iyi nyandiko ya Kofi Annan n’abari abayobozi b’ibihugu icyenda barimo Pierre Buyoya/Burundi, Benjamin Mkapa/Tanzania na Yayi Boni/Benin, banenga cyane kutubaha amasezrano yo kuwa 31 Ukuboza y’i Kinshasa hagati y’abatavuga rumwe na Leta n’Inteko y’Abasenyeri muri Congo.
Aya masezerano ngo yahosheje akaga kari katangiye anashyiraho inzira ibintu byari gucamo ngo bajye ku matora mu mahoro bitarenze impera za 2017, ariko ngo yarasuzuguwe.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, uruhande rwa Perezida Kabila rwashyizeho ubundi buryo bwiswe « l’arrangement particulier » hamwe na bamwe mu bagize uruhande batavuga rumwe kugira ngo Perezida akomeze kuyobora nta matora abayeho.
Itangazo ry’aba bahoze ari abayobozi rigira riti “Ahazaza ha DRC hari mu kaga gakomeye.” Ndetse ibi ngo bizanagira ingaruka ku mugabane wose.
Abari abayobozi b’ibihugu basinye iryo tangazo:
Thomas BONI YAYI
Yari Perezida wa Bénin
John KUFUOR
Yari Perezida wa Ghana
John MAHAMA
Yari Perezida wa Ghana
Thabo MBEKI
Yari Perezida wa Africa y’Epfo
Benjamin MKAPA
Yari Perezida wa Tanzania
Festus MOGAE
Yari Perezida wa Botswana
Olusegun OBASANJO
Yari Perezida wa Nigeria
Pedro PIRES
Yari Perezida wa Cap-Vert
Cassam UTEEM
Yari Perezida w’ibirwa bya Maurices
UM– USEKE.RW
1 Comment
Congo izize abanyamerica.kungoma ya mobutu ibi ntibyabagaho.igihugu muragisahuye; mwateje umwidyane mu karere none ngo ahazaza habo hateye ubwoba.ubuse mwa ba president mwe ntimuzi gitera.nyuma ya byose Imana izabarimbura muboneko mudahwanye nayo.
Comments are closed.