Digiqole ad

Aimee Bluestone yatandukanye na Incredible Records

 Aimee Bluestone yatandukanye na Incredible Records

Aimee Bluestone ari mu bahanzi bari baherutse kugirana amasezerano y’imikoranire na Incredible Records

Muvunyi Aime uzwi nka Aimee Bluestone ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana zitandukanye nka RnB/Pop, Afrobeat n’izindi. Amakuru agera ku Umuseke ni uko yaba yamaze gutandukana na Icredible Records bakoranaga.

Aimee Bluestone ari mu bahanzi bari baherutse kugirana amasezerano y’imikoranire na Incredible Records

Gutandukana na Incredible ngo ahanini byaba byaratewe nuko hari ibyo atumvikanyeho na Bagenzi Bernard uyobora Icredible ku masezerano y’imikoranire bagombaga kugirana.

Bityo biza gutuma uyu muhanzi afata inzira yo gutangira gukora umuziki nta label cyangwa se umuntu runaka umufasha mu bijyanye n’umuziki.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 nibwo Aimee Bluestone, Danny Nanone, Khalifan, Davis D na Patricko bashyizwe ku mugaragaro na studio ya Increrdible nk’abahanzi bagiye kujya bakorana nayo.

Umwe muri aba bahanzi utashatse ko izina rye rishyirwa mu majwi, yabwiye Umuseke ko ayo makuru ariyo. Ko bamaze igihe batamubona mu bikorwa by’iyo label nka mbere.

Ati “Bluestone nta kiza muri gahunda za Incredible. Byatangiye ubwo “Boss” yagendaga avugisha umuhanzi ku giti cye ku bijyanye n’amasezerano ndetse no ku nyungu ya buri umwe. Kuva ubwo Aime Bluestone ntuyagarutse”.

Ibi byanashimangiwe n’indirimbo nshya yashyize hanze yakoranye na Uncle Austin bise “Gutyo” bayikorewe na Producer Trackslayer. Mu gihe yagakozwe na Bernard.

Aimee Bluestone impano ye yatangiye kwigaragaza ubwo yaririmbaga muri Korali y’abana yitwaga “Intama Za Yesu”. Aza kumenyekana cyane mu ndirimbo yakoranye na Danny Nanone bise ‘Forever’.

Kuba ataragaragaye mu mashusho y’iyo ndirimbo, biri mu byatumye uyu muhanzi agarukwaho cyane mu itangazamakuru. Ibi byaje no kumuha amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish