Digiqole ad

Ibikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye!

 Ibikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye!

Amakimbirane no kutumvikana ngo ni ibisanzwe mu rukundo ariko iyo biba nibura buri nshuro imwe mu cyumweru ibyanyu biba biri kurenga

Urukundo kenshi ntiruba akaramata, abahanga mu mibanire bemeza ko hari ibimenyetso bikomeye bikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye cyangwa ruri mu marembera.

Amakimbirane no kutumvikana ngo ni ibisanzwe mu rukundo ariko iyo biba nibura buri nshuro imwe mu cyumweru ibyanyu biba biri kurenga
Amakimbirane no kutumvikana ngo ni ibisanzwe mu rukundo ariko iyo biba nibura buri nshuro imwe mu cyumweru ibyanyu biba biri kurenga

Ikinyamakuru Daily Life cyaganiriye n’umuhanda mu mibanire witwa Bella Elwood-Clayton  avuga ko ibyiyumvo umubiri ukora iyo abantu bagikundana bigenda biyenga kugeza ku mezi 24, iki ngo nicyo gihe nyacyo ukwezi kwa buki kuba kurangiye.

Bella Elwood avuga ko amagorane n’ibibazo binyuranye mu buzima aribyo ntandaro kugabanuka kwa cya kibatsi cy’urukundo umuntu yumvaga agikundana nakanaka.

Kubura amafaranga, amadeni, kwikubira k’umwe muri mwe no kwigarukaho umuntu akamera nk’uwimenya nibyo biza ku isonga mu gutanya abakundanaga.

Ubushakashatsi ngo bwerekanye ko abakundana bagirana impaka ku mafaranga rimwe mu cyumweru baba bashobora cyane gutandukana kurusha abajya bene izi mpaka gacye mu kwezi.

Intonganya ngo nicyo kintu cya nyuma kivuga ko urukundo rwayoyotse.

Bella Elwood ati “Nubwo kutumvika ari kimwe mu biba mu rukundo rw’igihe kirekire, ariko itonde cyane iyo bikabije kandi biba kenshi.”

Ubushake bwo guhuza ibitsina ku bakundana ngo bushobora kugabanuka kubera imyaka n’umubiri, ariko ngo kwegerana kw’imibiri bikomeza kuba iby’ingenzi.

Ati “Iyo mutagisomana ku munwa buri munsi cyangwa ngo mubwirane ko mukundana, muba mubana nk’abafatanyije kurera cyangwa abaturanyi.”

Iki nacyo ngo ni ikimenyetso cy’amarembera y’urukundo rwanyu kabone nubwo mwakomeza kwihangana mukabana kubera indi migozi ibahambiriye.

Abakundana ngo bagomba kureba kandi niba bakibona umwanya wihariye wo kuganira  nka cyera. Kuganira byihariye bonyine ku bintu byinshi bitandukanye, iby’ingenzi n’ibidafite akamaro.

Urukundo ngo ruba rwubakiye ku bikomeye n’ibyoroheje, abageze mu rugo usanga abenshi ngo bahindukira ubuzima bakabugira ibikomeye gusa, urukundo rukabura cya gice cy’ibyoroheje rugakonja.

Mu gihe usaba uwo mukundana kukuba hafi ntabikore ariko wowe yabigusaba ukabikora, iki ni ikindi kikwereka ko urukundo rwanyu ruri gusaza.

Ibi bimenyetso iyo ubimenye kare watangira kubibona ukabirwanya mu rukundo rwawe akaramata bavuga yenda kashoboka iwawe.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish