Digiqole ad

Miss Sandra Teta akatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 6

 Miss Sandra Teta akatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 6

Kigali – Ibiro bya Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge byatangarije Umuseke ko Sandra Teta yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi atandatu, bivuze ko ahita arekurwa. Isomwa ry’urubanza rwe ryari riteganyjwe kuri uyu wa gatanu.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu bushabitsi mu myidagaduro no gutegura ibitaramo i Kigali, kuva mu kwezi kwa gatatu yari afungiye muri gereza ya Nyarugenge azira gutanga sheki itari yo kuri Kigali Serena Hotel.

Mu kirego bifitanye isano n’iki yari afungiye mu mpera z’umwaka ushize kompanyi ya STS Trade Limited yinjiza mu Rwanda inzoga za Whisky zamuhaye inzoga z’agaciro ka miliyoni eshanu ngo acuruze mu birori bya Red Carpet, ariko ngo Teta ntiyatanga ibyavuyemo cyangwa ngo asubize ibicuruzwa ndetse ntiyashaka ko bikemurwa mu bwumvikane nabo baramurega.

Sibwa bwo mbere yari arezwe icyaha nk’iki kuko mu 2015 na 2016 ni imyaka nayo itaramubereye myiza kuko hato na hato yabaga yafunzwe ku byaha bisa n’ibi bishingiye ku kazi ke.

Teta afite kompanyi yise Luminant Entertainment Ltd itegura ibitaramo birimo n’ikitwa ‘Red Carpet’.

Ntabwo uyu munsi ubwo yari gusomerwa yigeze agaragara ku rukiko, ibiro bya Perezida w’urukiko wari gusoma uru rubanza byatangarije Umuseke ko uyu mukobwa, w’imyaka 25, yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi atandatu.

Sandra Teta ategura ibirori bya Red Carpet, ndetse yigeze kuba igisonga cya Miss SFB
Sandra Teta ategura ibirori bya Red Carpet, ndetse yigeze kuba igisonga cya Miss SFB

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • teta gereza yahagize nkiwe kuko bahita bamurekura kandi abandi bakoze icyaha nkicye bakagumamo imyaka,gusa ndaje nanjye murege mfite iyo yampaye itazogamiye nanayiteje cachet

  • uyu mwana niyisubirire mwishuri business yaramunaniye .

  • @ KABEBE CG Kabeba kuki warenzwe ni nda yu mujinya ???

    Afungwe se bikungure iki masikini.

    Ubwo bugome urata ubwiwe niki kwejo atari wowe

  • Ariko ibi si ubugome mujye mwem era ko n’abanyabyaha bahanwa. Teta ntawamubeshyeye icyaha kiramuhama mureke kuzana iby’inka zarembye. Kandi bimubere isomo ndetse n’undi wese wabitekerezaga. Iyo ufite ibyo ushaka kugeraho urakora ukabigeraho mu kuri ntubigeraho mu buriganya.

Comments are closed.

en_USEnglish