Rwanda: Umuntu muto ukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 11
*Urubyiruko ngo rukoresha ibiyobyabwenge rugamije gusinda gusa
*Hari abo usanga babikora nk’amarushanwa yo gusinda
*Icyatsi kitwa Rwiziringa gishobora kujya ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda
Ubushakashatsi buheruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ibiyobyabwenge nk’icyorezo mu rubyiruko kuko 54% by’urubyiruko mu Rwanda rwagerageje cyangwa rukoresha ibiyobyabwenge. Umuto mu babikoresha ni uwo basanze afite imyaka 11 gusa. Ibiyobyabwenge kandi biri imbere mu bitera indwara zo mu mutwe.
Dr Jean Damascene Iyamuremye mukozi muri RBC mu gashami gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe yatangaje kuri uyu wa gatanu ko mu 2004 abarwayi bagiye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera basanze 440 izo ndwara zikomoka ku biyobyabwenge, mu 2016 umubare w’abarwayi nk’aba babiterwa n’ibiyobyabwenge bajya i Ndera wikubye gatandatu bagera ku 2 804.
Inzoga,itabi, urumogi, heroine (Mugo) Cocaine, Mairungi, Metha n’ibindi ni ibintu bihindura imikorere y’ubwonko kandi buhoro buhoro bikanabwangiza. Ibi byose birakoreshwa mu buryo bunyuranye.
Ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda hashobora kwiyongeraho ikitwa Rwiziringa, MINISANTE ngo iri kugikoraho ubushakashatsi kuko urubyiruko basanze rugifata rukagira imyitwarire y’abanyweye ibiyobyabwenge.
Dr Iyamuremye avuga ko ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuzima bwasanze 7,5% by’urubyiruko rw’u Rwanda bo ari imbata (addicted) z’ibiyobyabwenge.
Ngo basanze kandi hari abana bari munsi y’imyaka 15 bakoresha ibiyobyabwenge, umuto babonye ngo yari afite imyaka 15 gusa.
Ikiyobyabwenge ngo cyangizwa ubwenge nyine umuntu akangirika ahakomeye nk’uko bivugwa na Dr Yvonne Kayiteshonga ushinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo RBC.
Dr Kayiteshonga avuga ko basanze nta yindi mpamvu ituma urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge uretse gushaka gusinda gusa, ugasanga byabaye nk’amarushanwa mu gusinda.
Dr Kayiteshonga ati “Iyo ubwenge bukozweho kugira ngo buzagaruke biba bikomeye cyane. Ibiyobyabwenge biri kwica ingufu z’igihugu {urubyiruko} abantu bazi ubwenge, abantu bafite gahunda.”
“Twirinde ibiyobyabwenge kuko byiza iterambere” iyi niyo ntero y’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge uzaba tariki 26 Kamena 2017. Mu Rwanda uzizihirizwa mu karere ka Kirehe.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW