Digiqole ad

Mu mahame ya Islam nta kwica birimo, iterabwoba turaryitirirwa – Sheikh Sindayigaya

 Mu mahame ya Islam nta kwica birimo, iterabwoba turaryitirirwa – Sheikh Sindayigaya

Sheikh Sindayigaya Mussa, (hagati) na Sheikh Nzanahayo Cassim (ibumoso) na Sheikh Mbarushimana Suleiman (iburyo) ni bamwe mu bayobozi bakuru b’Umuryango RMC w’Abasilamu mu Rwanda

*Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wafashe ingamba nshya zo gukumira ikibi,
*Nta we uzongera gutera inkunga ibikorwa mu rwego rwa Islam bitanyuze mu muryango wabo RMC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda (RMC) basobanueye ingamba nshya mu bijyanye no kujyana abayoboke mu Mutambagiro Mutagatifu, n’impamvu yo kubuza abantu gutanga imfashanyo bitanyuze muri uyu muryango.  Sheikh Sindayigaya yavuze ko nubwo hari n’abandi biyitirira idini bagakora ikibi, Islam yo ngo yitirirwa iterabwoba kandi abarikora bazi ko bihabanye n’ukwemera kw’iryo dini.

Sheikh Sindayigaya Mussa, (hagati) na Sheikh Nzanahayo Cassim (ibumoso) na Sheikh Mbarushimana Suleiman (iburyo) ni bamwe mu bayobozi bakuru b’Umuryango RMC w’Abasilamu mu Rwanda

Mu minsi yashize mu Idini ya Islam havuzwemo byinshi birimo kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe nko ku bijyanye n’uko kujyana abayoboke mu Mutambagiro Mutagatifu i Macca byambuwe ikigo cy’ubucuruzi FAHICO  (Fast Hijja and Umrah Company Ltd) cyabikoraga bikaba bizajya bikorwa n’umuryango wa Islam, ubuhezanguni mu rubyiruko ndetse no guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga bitazwi n’ubuyoboz bw’Idini.

Iyi nama yarimo ba Sheikh Sindayigaya Mussa, Sheikh Nzanahayo Cassim na Sheikh Mbarushimana Suleiman bari mu buyobozi bukuru bwa Islam mu Rwanda batanze ibisobanuro kuri ibi bibazo ndetse bavuga ko ku cyumweru tariki 18 Kamena 2017 muri Kigali Convention Center hazaba, bwa mbere Inama ihuje Abasilamu bose iteganywa n’amategeko mashya.

Ayo mategeko mashya ajyenga umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community, RMC) ari mu Igazetti ya Leta nomero 23 yo ku wa 8 Kamena 2015, ngo ni yo yagendeweho mu gutumiza iyo nama no gukora izo mpinduka.

Nta we uzongera kugaburira abantu mu gifungo cya Ramadhan Islam itabizi

Sheikh Suleiman Mbarushimana avuga ko iyi ngingo yafashwe mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gufasha mu gikorwa cyo gusangira giteganywa mu myemerere y’Idini ko mu gifungo cya Ramadhan abifite bafasha abakene.

Yagize ati “Hamwe gusangira ifutari barabikoraga ahandi ntibikorwe ngo bibagereho. Ahandi wasangaga batanga ifunguro ridahesheje agaciro. Umurongo mushya ugamije gushyira gusangira neza ifutari, no kurigeza kure.”

Yongeyeho ko wasanga abafangira ifutari bikorwa mu mujyi gusa no hafi yawo, abo mu cyaro kure bakeneye kurya neza ntibihagere, ariko ngo mu murongo mushya bajyanye imfashanyo mu bice bya kure nka Nyamasheke, Rusizi na Nyamagabe bashyira abakennye ifunguro kandi rifatika, aho kubaha kg 1 y’umuceri bakabaha nk’umufuko wa kg 25 wamara igihe.

Yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo bigerweho neza, ba Imam (abakuriye Imisigiti) ari bo bazajya bagezwaho iyo nkunga bagakurikirana ko icyo gikorwa cyo gutanga amafunguro cyagenze neza.

Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko guhagarika imfashanyo y’imiryango yose ya Islam itangwa mu buryo Idini ritazi, bigamije guca akajagari no guhiriza hamwe imbaraga no kunoza uburyo bw’imikorere ndetse ngo nta makimbirine ashingiye ku nyungu abirimo nk’uko hari ababitekereje.

Ati “Ikigamijwe ni uguhuza ibikorwa, guhuza ibikorwa si ukubuza abantu gukora, ahubwo ni mu rwego rwo kunoza ibigomba gukorwa, urugero, Kimisange hari ahantu hari imisigiti ine mu mudugudu umwe, umusigiti wari uhasanzwe nta n’abantu 20 bawusengeramo, mu gihe mu Karere ka Nyamasheke hari imisigiti ine gusa.”

Iyi gahunda ngo izafasha ko abafatanyabikorwa bazajya basaranganya ibikorwa aho gusesa umutungo bubaka ikintu kimwe ahantu hamwe, ikindi ngo bizafasha kugenzura inkomoko y’amafaranga no kumenya uko yakoreshejwe.

Abasilamu bajyaga i Macca batavuga rumwe kandi bavuye hamwe

Umuyobozi w’Inama y’AbaSheikh mu Rwanda, Sheikh Nzanahayo Cassim avuga ko uko Hijja (Umutambagiro Mutagatifu) yagendaga bitari byiza. Ngo Abasilamu bavaga mu Rwanda hakagenda mu ndege zinyuranye, ntibabe hamwe ntetse ngo nta we uvugisha undi mu bo batajyanye, abandi bakirata ku bandi ko bagiye neza.

Ati “…Iyo bageraga aho bakorera Umutambagiro Mutagatifu, kandi bari mu gikorwa cy’iyobokamana wasangaga batarebana ijisho ryiza nk’Abanyarwanda baturutse mu gihugu kimwe kandi bafite imyemerere imwe, intangiriro y’uko Abahadji bajya bagendera hamwe kandi bakagenda bavuga rumwe.”

Abahadji b’Abanyarwanda bazajya i Macca ngo bazajyendera hamwe mu ndege ya Sosiyete y’u Rwanda, kandi ngo bazacumbikirwa hafi y’ahabera isengesho.

U Rwanda ruba rwemerewe Abahadji 450, ariko ahajyenda babarirwa hagati ya 120 na 150, buri umwe atanga amadolari ya America 3200, abazagenda muri uyu mwaka ngo bazajyana n’Abaganga n’imiti ihagije ku buryo nta we uzagira ikibazo.

Mu mahame ya Islam nta kwica birimo, iterabwoba turaryitirirwa

Sheikh Sindayigaya Mussa avuga ko u Rwanda atari akarwa gatuye ukwako, kuko ngo ibibi biba ahandi byakigiraho ingaruka kandi n’ibyiza bikaba byakigeraho, cyane ko ngo Isi ifite ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kugera ahantu, ari na wo murongo imyumvire y’ubutagondwa inyuzwamo.

Ati “Ni byo koko mu Rwanda hagaragaye, bakeya, urubyiruko cyane cyane rw’Abasilamu bagaragaweho n’imyumvire y’ubutagondwa ndetse bamwe bagera no kujya muri iyo mitwe y’iterabwoba ibarizw ahirya no hino ku Isi, amakuru arahari, ubu dufite Abasilamu 40 bakurikiranyweho icyo cyaha, ubutabera ni bwo buzafata umwanzuro, hari n’abandi bajyiye muri iyi mitwe bakeya, ariko ntabwo twavuga ngo byacitse mu Basilamu, ni ikibazo cyari mu ntangiro zacyo, ingamba zafashwe ni nyinshi mu kurwanya no gukumira ibitaraba.”

Muri izo ngamba ngo nta muntu uzava hanze atazwi n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwand ango aze kwigisha iby’idini. Bahuguye ba Imam b’Imisigiti kumenya inzira ubuhezanguni bunyuramo ndetse ngo hahuguwe urubyiruko mu gihugu hose barusobanurira uko ubushukanyi bukorwa.

Islam ngo yashyizeho amahuriro agamije kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba (Anti- Terror Clubs) mu rubyiruko. Idini ngo ryatangiye gukurikirana urubyiruko rw’Abasilamu bajya kwiga hanze ubuziranenge bw’amashuri bigamo.

Sheikh Sindayigaya Mussa ati “Islam ni idini ishingiye mu mahame yayo ku ndangagaciro n’ihame ry’ubumwe n’ubworoherane, amahoro no kubana neza n’ubwuzuzanye hagati y’abantu, ntabwo ari idini ivuga ngo umuntu abane nabi n’abo badahuje ukwemera, muri Cowani dufite umurongo udutegeka kubana neza n’abo tudahuje ukwemera.”

Muhammad Intuma y’Imana na we ngo yakiriye Abakirisitu bari bavuye mu mujyi wa Djirani ndetse abakira mu Musigiti, ngo yapfuye ingabo ye yarayigwatirije ku Muyahudi wari wamugurije umutungo.

Ati “Idini yacu ni idini y’amahoro, ni idini itandukanye na biriya bikorwa bayitirira.”

Kuki Islam ari yo yitirirwa iterabwoba?

Sheikh Sindayigaya Mussa avuga ko idini ari ikintu abantu bakunda cyane aho abakora ibyaha bakabiryitirira baba bafite inyungu zabo za politiki zo gushaka ubutegetsi, kuko ngo uzanga aho bariya bafashe bahita bahashinga ibendera.

Ati “Kugira ngo azabashe kugera kuri izo nyungu agomba kuba afite abarwanyi bamwitangira akababwira ko nibapfa bazaba baguye ku rugamba rw’Imana bakazajya mu ijuru. Uko gukoresha idini mu nyungu z’abantu, ntabwo biri muri Islam honyine ahubwo amadini arakoreshwa mu nyungu z’abantu.”

Sheikh Sindayigaya Mussa atanga urugero rw’Umutwe wa Joseph Kony, Lord Resistance Amarmy urwanira kuyoborwa n’amahame ya Bibiliya ariko ukica abantu. Mu 2000 ngo Pastori Kibwetere wo muri Uganda yatwitse abayoboke be amaze kubambura ibyayo.

Ati “No muri Islam niko bigenda, kugira ngo umuntu ashinge umutwe arabanza agashaka abayoboke, agashaka urubyiruko ruzamurwanirira ngo agree ku nyungu ze. Navuga ko iriya mitwe n’ubwo ishingwa mu buryo bw’idini ntabwo ikorera idini kuko ntabwo idini ryica abantu, icyo ni icyaha muri Islam, irasenya ibikorwa remezo, icyo ni icyaha muri Islam, irahungabanya ituze ry’abantu, icyo ni icyaha, ibyo binyuranyije n’idini, ibikorwa byayo biri kure cyane y’idini ya Islam ni nayo mapmvu Abasilamu ku Isi bafatanya n’abandi kurwanya iterabwoba.”

Abashinga imitwe y’iterabwoba ngo bagendera ku kuba hari amahirwe y’uko nta Leta iri aho hantu, urugero ngo ni muri Somalia, muri Libya na Irak,kandi ngo ivuka ahari petrol ku buryo ishingwa mu buryo bwo gushaka inyungu.

Ati “Idini ni ikirango abantu bakoresha mu nyungu zabo, ahubwo ubutumwa twaha abayoboke bayo mpereye no ku Basilamu ni ugukanguka no kuba maso, no kudakangwa n’ibyo bababwira ahubwo bagasesengura bakareba ko bigendanye n’amahame yanditse y’Idini kuko idini riba rifite imirongo yanditse, kuko mu mahame ya Islam ntabwo harimo kwica no kurenganya.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ngo iterabwoba muraryitirirwa? Nta cyo mvuze!

  • Quran 2:191-19:”Korowani ifite imirongo 109 ihamagarira aba islam kujya kurwanya abatayemera. Imwe muri iyo mirongo ivuga ko bagomba guca imitwe,gutoteza, gufata ku ngufu no gufunga abatemera islam aho baba bari hose. Umu islam utabikora yitwa umugambanyi ndetse nawe akaba yashyirwa muri abo bicwa. Dore imwe muri iyo mirongo: Quran 2:191-19, Quran 2:244, Quran 2:216, Quran 3:56, Quran 3:151, Quran 4:74, Quran 4:76, Quran 4:89, Quran 4:95………..

    N’iyindi myinshi ntarondora. Uwo Sheikh rero nareke kutwifatira korowani turayisoma kdi ibyanditsemo nibyo bakora. Keretse niba aje kutubwira ko bihannye

    • hahahhaahaha, binteye amatsiko yo gushaka izi verse utanze ngo ndebe ko ibyo uvuga arukuri, ariko nsanze nawe usa nkuri muri babandi sheikh sindayigaya arimo avuga biyitirira idini ya islam, nigute utanga ama verse adasobanura ibyo wowe urimo ugaragaza???? ubuse wowe utaniye he nabaterabwoba? ngira ngo ibyiza wakagiye kubanza gusobanuza icyo izo verse watanze zisobanura hanyuma ukabona gukora comments nawe zishingiye kukuri ariko bitari ibyo binyoma byawe urimo ukwirakwiza, niba abize idini ya islam bamaze kudusobanurira uko bimeze wowe kuki ushingira kubinyioma byawe namarangamutima yawe ushaka guhakana ibyo bakubwira.

      • Hari ibintu umuntu wize uzi gusoma atagakwiye kwirirwa ajyamo impaka. keretse niba nawe uri mubo basomera ko Aba isirayeki bavuye mu misiri bakagera iwabo mu myaka 40 ukabyemera utyo nta gutekereza kwawe ushizemo kdi kugira ngo urugendo rumere rutyo bisaba ko baba baragenze metero 4 ku munsi which is impossible. Naho niba wumva mbeshya, Online hari website ya Koran(quran.com) ujyeho usome, ibyo udasobanukirwa ushyire muri google tlanslate baragenetereza ubusobanuro baguhe. Niba ibyo utabyizera, ushake ufite Koran wisomere then ushire amatsiko. ibintu bitaba mu bwihisho kubijyaho impaka as if umuntu atize biri useless. Verse urasanga idakangurira abantu kwica cg amacakubiri, uyizane unyomoze

      • Mbere yokuvugako aribinyoma wabanje se ukajya gusoma izo versets yavuze ukadusobanurira aho ikinyoma kiri mbere yo kumwadukira?

    • Ibyuvuga ndabyumva nubwo izo verset zose watanze ivuga kurwana cg kwicana nebyiri gusa.ariko imirongo yose yamanutse muri qor an ntiyaguye giturumuka habagaho habaye impamvu utuma imana yohereza ubwo butumwa. Igihe cya Muhamad azana islam yasanze imaka habaga abantu basenga ibigirwamana. Rero icyambere bakoze n ukumukubita kuko banamukuyemo amenyo banamwirukana aho avuka. Ngira wize icyo bita hegire muri histoire. Nkuko nawe ubizi umuntu agukubise inkoni ntiwahita umuha indabyo. Hari aho imana yababwirizaga kurwana kugira ngo birwaneho kuko imyumvire y abarabu kiriya gihe yari igoye cyane. Badashaka kwumva muhamadi bica n abasabgirangendo be. IMIRONGO YIGISHA KWICA IBA NO MURI BIBLE. Ariko muri qoran ni kiriya gihe muhamad yaterwaga

  • Korowani ifite imirongo 109 ihamagarira aba islam kujya kurwanya abatayemera. Imwe muri iyo mirongo ivuga ko bagomba guca imitwe,gutoteza, gufata ku ngufu no gufunga abatemera islam aho baba bari hose. Umu islam utabikora yitwa umugambanyi ndetse nawe akaba yashyirwa muri abo bicwa. Dore imwe muri iyo mirongo: Quran 2:191-19, Quran 2:244, Quran 2:216, Quran 3:56, Quran 3:151, Quran 4:74, Quran 4:76, Quran 4:89, Quran 4:95……….. N’iyindi myinshi ntarondora. Uwo Sheikh rero nareke kutwifatira korowani turayisoma kdi ibyanditsemo nibyo bakora. Keretse niba aje kutubwira ko bihannye

  • Abahora biturikirizaho ibisasu mu nsengero, mu masoko, muri za gare, mu mahoteri n’ahandi, abatera ibyuma abantu bigiriye ku mirimo yabo cyangwa bifatira akayaga, biyamira ngo Allah Akbar, harya ubwo babari abaki? Babyigira hehe?

    • icyaha cyumwisilamu ntaho gihurira nidini, icyaha nigatozi, niba twabwiwe ko ubikora ntaho abikura mwidini ya islam icyaha cye kugiti cye tujye tureka amarangamutima, mwakumvise ibyo babasobanurira mukareka byacitse kubuka urwanda rwanyu, hanyuma se niba aribyo ibyo inyeshyamba zirimo zikorera mumashyamba ya congo bizabazwe irihe dini???? mushake ahubwo icyateza igihugu imbere mujye mureka byacitse rwose, courage cyane ahubwo sheikh nabandi bafite imyumvire yagitagonrwa mubahashye natwe tubarinyuma nkabanyarwanda dushakira igihugu cyacu amahorro

    • Ahubwo se ko ntarumva cyangwa ngo mbone abasilamu mu mihanda bamagana “abiyitirira” idini ryabo bakamara abantu? Ese kwita abandi ngo ni abakafiri biva he, biganisha kuki?

  • Ubwo Sheikh Sindayigaya yemeza ko abakora iterabwoba mu izina rya Islam atari abayislamu, nareke ababikoze bagafatwa bakicwa bajye bafubwa mu ruhu rw’ingurube mbere yo gushyingurwa.

  • Plusieurs lecteurs du Coran[1] ont relevé :

    Plus de 600 versets consacrés à la guerre aux non-musulmans et aux apostats, dans le Coran.
    396 versets coraniques haineux, belliqueux, esclavagistes, anti-chrétiens, anti-juifs, appelant à tuer les apostats et les infidèles.
    129 versets coraniques prônant la guerre et le djihad.
    3 versets consacrés à la paix des peuples (IV:92, IX:46, X:10). Il y a plusieurs dizaines de versets pour la paix, mais ils concernent uniquement la paix entre musulmans.
    Plus de 200 répétitions du mot “enfer”,
    163 répétitions de la phrase “jour du jugement”,
    117 répétitions du terme “résurrection”.
    Au moins 365 répétitions du mot “châtiment” et ses nombreuses variantes (menaces, intimidation …).
    Il y a 41 versets coraniques misogynes et/ou associant la femme au mal et au diable.

    • donne ces verses avec les explications. on va demande aux muslma de nous faire comprendre bien. ou bien on va les lire nous meme, mais donne les vrais verses ne fait pais ce que ton colegue a fait, il a donne comment 10 verse fouti, qui sont different de ce qu’il est entre de nous dire. je suis pas musulma mais j’aime la verite. ce ce qu’on vais. jusqu’a ce moment il faut ecouter ceque le sheikh est entred de dire ce c’est qui est vrais.

      merci

      • Wagiye usubiza mu rurimi wandika neza koko? arandika versets wowe ukandika verses.Umusubije mu kinyarwanda cyangwa mu cyongereza nabyo nta kibazo byari gutera.

      • Mujye mwirinda kwihambira ku ndimi mudashoboye wangu! Ubu wanditse igitekerezo cyawe mu kinyarwanda (niba cyo uzi kucyandika) byagutwara iki koko?

  • Ariko abantu bagiye bareka kwitiranya ibintu kweli.iyo mitwe yiterabwoba yiyitirira abaislam muzi ibyo bakorera abaislam!muzi abagore babaislam kazi bafata ku ngufu!Islam yigisha kwirwanaho mu gihe uwo mubana akubangamira akakuziza uko wemera.akaba ari nabyo byitwa djihad.rero abazungu baragenda bagafata ibisaza bakabihata idorari ubundi bikagenda bikabeshya abana binsoresore bakubiswe ko Bari mu nzira yimana nyamara mu byukuri bifitiye izindi nyungu zabo.Imana itegeka muri Quran ko umuislam agomba kubana numuntu wese neza akamwubaha mu gihe atamubangamira.rero ntimukajye musebya abantu ku busembwa bwabandi.

  • Eeeh!reka mubiteze sha,ubundi se nimwe mwashinze idini ya Islam kuburyo musigaye muyiyobora uko mwishakiye kandi bigaragara ko mwibereye mu nyungu zanyu!Mutabeshye mwaduha urugero rwaho mwatanze umufuka w’umuceri kuri buri muryango nkuko mwabigaragaje!Njyewe ndi tayari kuhakorera urugendo shuri nkkajya kureba ako karere n’umusigiti mwakoreyeho ibyo bitangaza.Mwaretse gushushanya abantu! kandi vuba aha Imana izabagaragaza.

    • Ntugahakane ibyo utazi tonton. Impa whatsapp yawe nguhe ama video y ababa bato burubyiruko bitanzr buri umwe akagaburira famille yose mu gisibo. Islam nko muburayi niyo dini ihasigaye. Rero bagomba kuyirwanya kuko ntijyanye n indangagaciro z abanyaburayi aho umwana yogana na se yamara gukura bakazajya babonana rimwe mumwaka undi ba mumazu y abashaje.

  • Igihe batwikaga amazu ya World trade Center, nasanze abayislamu nk’icumi bicaye ahantu ku ihoteri, biyamira, mbabajeje icyo bareba umwe muri bo arambwira ngo ni movie. Maze kumenya ibyo ari byo ndumirwa. Nibarize Sheikh Sindayigaya: Nk’uriya muganga wagize uruhare mu iyicwa rya Ben Laden aha abanyamerika amakuru bari bakeneye, guverinoma ya Pakistan yabimenya ikamufunga, yabikoze kubera ibyiyumviro bya politiki, cyangwa ni ukubera imyemerere ya Islam?

    • Leta ya Pakistan yamufungiye kuba intasi ya USA, ugirango hari igihugu cyifuza abatasi b’ikindi gihugu ku butaka bwacyo!

  • HHH VERSES ZIRAHA,
    GUSA NKUYEHO AMARANGAMUTIMA NJYE IYO NKURIKIYE NAHAMYA NEZA KO ABASILAM ARIBO ITERABWOBA RIGIRAHO INGARUKA KURENZA ABANDI NJYE NKURIKIJE IBIRI KWISI NSANGA BYOSE ARI IMIKINO Y’INYUNGU NA POLITIQUE
    ABASILAM MBONA ARIBO BAHITANWA NIBI BIKORWA KURENZA ABANDI MURI ZA IRAQ,SIRIA,AFGHANISTAN,PAKISTAN,PALESTIN,LIBAN,SOMALIA,MISRI,LIBIYA,YEMEN NAHANDI AHUBWO NUKO BO BATAGIRA UBAVUGIRA BISAKUZE NKABANDI IKINDI NUKO MBONA NANONE BYITWA ITERABWOBA ARUKO BYAKOZWE N’UMUSILAM CYANGWA UMWARABU NAHO IYO ARUNDI BABYITA UKUNDI KABONE NIYO YAMENA AMARASO ANGANA UTE,

    IYO UKURIKIYE NEZA USANGA INTWARO ZIKORESHWA UBURYO ZIBAGERAHO NAHO ZITURUKA UHITA UBONA KO ITERABWOBA RIHISHE IKINDI KIRENZE,NAHO KUBA QUORAN YAVUGA KUBIJYANYE NO KURWANA IBYO MUBITABO BYINSHI BYITWA KO ARI IBY;IMANA UZABISANGAMO GUSA HARI UWO NABAJIJE AMBWIRAKO DJIHAD BIDASOBANURA INTAMBARA NAHO ABAVUGA NJYE IMPAMVU MVUGA IBI NUKO NKURIKIRANA AMAKURU NKO MURI UGANDA HARI UMUTWE WA LRA NAWO WICA UGAFATA KU INGUFU ARIKO NTIWITWA UMUTWE WITERABWOBA RYA GIKIRISTU ,MURI CENTRE AFRICA HARI IMITWE IBIRI UWA SEREKA NA ANTI BARAKA YOSE IBIKORWA NIBIMWE ARIKO UMWE WITWA ABATERABWOBA ARIKO UNDI NTIWARIHINGUTSA.

    IKINDI CYANTUNGUYE MUBANYAPOLITIQUE BARIRIMBA DEMOKARASI MU MISRI MURI PRINTEMP ARABE ABATURAGE BATOYE UBUYOBOZI NYUMA IGISIRIKARI CYIRABUHIRIJKA ABARI BABUGIZE BAHINDURWA ABATERABWOBA,ISI IRABYAKIRA

    ABA BA SHEIKH NABO BATI NTAWUZONGERA GUFASHA TUTABIZI MURWEGO RWO GUKUMIRA ITERABWOBA NYAMARA BURIYA UKOZE NKUBUSHAKASHATSI BWIMBITSE WASANGA HARI IBINDI BIRENZE ITERABWOBA BIBATERA GUFATA IYI MYANZURO HANYUMA ITERABWOBA IKABA ITURUFU BARISHA NONESE NIBA HARI ICYO BABONYE MUBAKORAGA IBYO BIKORWA BABA BARATUNGIYE AGATOKI UBUYOBOZI

    ITERABWOBA NI IJAMBO UWARI WE WESE YAKORESHA MU RWEGO RWO KUKWIKIZA GUSA BYABA BYIZA ABANTU BANATANZE IBISOBANURO RYARYO BAKAGARAGAZA N’IBIKORWA UMUNTU ABA YAKOZE KUGIRA RYITWE KO KUKO NJYE MBONA HARI IBIKORWA BISA NEZA ARIKO INYITO NTIBE IMWE

    • Kamere muntu niko imeze buri muntu akoresha icyo abonye gishobora kumuhira ngo akwikize, ukwemera,amoko, akarere,Ibitekerezo bya politiki nibindi byinshi.Urebye mu Rwanda ubu abantu bafungiye ibyo maze kuvuga hejuru cyangwa ababizize mu mateka yarwo wakumirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish