Digiqole ad

‘I am the future’ irushanwa rigiye kuzamura abahanzi bato bo mu ntara

 ‘I am the future’ irushanwa rigiye kuzamura abahanzi bato bo mu ntara

Primitive, Producer Nicolas, Producer David na Uwase basobanuraga iby’iryo rushanwa

“Future Records Rwanda” studio isanzwe ifitanye imikoranire n’abahanzi batandukanye, ku bufatanye na Miracle Transporter Ltd bagiye gutangiza irushanwa rizazamura impano z’abahanzi bato bo mu ntara n’umugi wa Kigali.

Primitive, Producer Nicolas, Producer David na Uwase basobanuraga iby’iryo rushanwa

Iri rushanwa ritandukanye n’andi asanzwe abera mu Rwanda arimo Guma Guma, Salax Awards n’andi. Kuko buri muhanzi uzajya ahagararira intara ye azajya agirana nayo amasezerano.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2017, Producer David uyobora Future Records na Mukeshimana Primitive uhagarariye Miracle Transporter bamuritse inyigo y’iryo rushanwa.

Ni irushanwa rizagera mu turere twose uko ari 30. Mu ntara zose hakazaba hari cites 18 zizajya zigenda zihagararirwa n’abana babiri bazaba batsinze abandi.

Nyuma yo gutangazwa ko batsinze, umwana wa mbere azajya akorerwa Video na Audio by’indirimbo ku buntu. Uwa kabiri akorerwe Audio gusa.

Abo bana bose bazaba batsinze uko azaba ari 36, bazashyirwa hamwe igihe cy’ibyumweru bitandatu. Bakurikiranwa n’abafite ubuhanga mu muziki birimo kuririmba no kumenya uko witwara kuri stage.

Icyo gihe hazategurwa igitaramo cyo guhuriza hamwe abo bana bose uko ari 36 barushanwe. Uzatsinda abandi akazahabwa igihembo nyamukuru cy’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu {15.000.000 frw}.

Mukeshimana Primitive yagize ati “Iyi nshuro n’igikorwa twiyemeje gukora ngo dutange umusanzu ku muziki w’u Rwanda. Ariko inshuro ya kabiri byashoboka ko biba ubucuruzi tukagira abafatanya bikorwa dukorana nabo”.

Yakomeje avuga ko impamvu batashatse abashyiramo amafaranga nk’abafatanyabikorwa atariyo ntego yabo. Ko icyo gihe gahunda bafite cyangwa intego yo guteza imbere abana bafite impano yahinduka ubucuruzi gusa.

Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizatangirizwa ku tariki ya 23 Kanama 2017, rigahera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro .

Uko Intara zizakurikirana

Uku niko ibyo bitaramo bizakurikirana

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish