Month: <span>June 2017</span>

Green P wari ufunze yarekuwe

Rukundo Elia umuraperi uzwi ku izina rya Green P wari umaze iminsi afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe. Uyu muraperi yaherukaga kugaragara mu gitaramo cya East African Party aririmbana na Bulldogg na The Ben indirimbo bise ‘Umunsi w’imperuka”. Nyuma y’aho yanaje kugaragara mu bindi bitaramo bitandukanye The Ben yari arimo gukorera i Huye, Muhanga na Rubavu. […]Irambuye

Jay Z na Béyonce bibarutse impanga

Aya ni amakuru atangazwa n’ibinyamakuru birimo Us Weekly na People magazines. Ariko ba nyir’ubwite nta kintu barabivugaho. Ibi binyamakuru bivuga ko ku wa kane tariki ya 15 Kamena 2017 aribwo Béyonce yajyanywe mu bitaro biri i Los Angeles bitaramenywa izina neza. Icyo gihe ngo akaba yari aherekejwe na Jay Z ari kumwe n’imfura yabo Blue […]Irambuye

France: Hervé Berville ukomoka mu Rwanda yatorewe kuba Depite

Hervé Berville, umukandida w’ishyaka La République en Marche yaraye atorewe kuba intumwa ya rubanda mu guce ka Côtes-d’Armor. Yagize amajwi 64,17% ahigitse  Didier Déru umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains wagize amajwi 35,83 % nk’uko bivugwa na AFP. Uyu musore Hervé Berville watowe yavukiye mu Rwanda ahava afite imyaka ine (4) ajyanwa mu Bufaransa kubera Jenoside yakorerwaga […]Irambuye

Episode 136: Martin mu buzima bubi nyuma yo gufungurwa, abwiye

Zamu-“Uuuh! Ibi ni iki ra? Mariti! Ntabwo ubona ko ari njyewe murumuna wawe?” Martin ntabwo yigeze yifuza no kutwumva, yakubiseho urugi ararudadira koko! Zamu abonye bimeze gutyo, Zamu-“Ubu se ibi ni ibiki kandi? Ubu se agize isoni ko tuje kumusura mu nzu y’ibihomo kandi yarabaga mu gipangu?” Nelson-“Erega ikibazo si uko tuje, ahubwo ikibazo nuko […]Irambuye

Cheick Tiote yashyinguwe uyu munsi i Abidjan

Kuri iki cyumweru abantu amagana baje gusezera no gushyingura umukinnyi w’umupira w’amaguru Cheick Tiote uherutse gupfira mu Bushinwa mu buryo butunguranye ari mu kibuga. Tiote yari afite imyaka 30 gusa, yituye hasi ari mu myitozo ntiyongera kugaruka mu isi y’abazima. Uyu musore yitabye Imana mu gihe umugore we yaburaga amasaha macye ngo abyare. Umwana yavutse […]Irambuye

AMAFOTO: Rayon yatsinze Police FC 2-0, yizera itike ya ½

Kicukiro- Umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro urangiye Police FC itakaje ikizere cyo kujya muri ½ kuko yatsindiwe mu rugo na Rayon sports 2-0. Abafana ba Kiyovu sports bashyigikiye Police FC ariko bongera gutahana agahinda. Urugendo rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro rurakomeje kuko buri mwaka rusozwa ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga. Mu gihe habura […]Irambuye

“The Show Room” Abakiriya n’abahanga imideri bongeye guhura

Kigali – Kuwa gatanu no kuri uyu wa gatandatu ahitwa Impact Hub mu Kiyovu abakora imideri bagera kuri 20 bo mu bihugu binyuranye bahuriye mu gikorwa kitwa “The Show Room” cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, maze bamurikira abakiriya imideri bakora. An Buermans umubiligikazi yabwiye Umuseke ko yatekereje gutegura iki gikorwa kuko nawe yatumiwe mu […]Irambuye

Irushanwa ryo kwibuka muri Tennis ryegukanywe n’abanye-Congo

Irushanwa ngarukamwaka rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ryasojwe. Abanyarwanda n’abanyarwandakazi batsindiwe ku mikino ya nyuma n’abanye-Congo. Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo hasojwe ‘Genocide Memorial Tournament’ mu mukino wa Tennis. Iri rushanwa ryatewe inkunga na Rwanda Stock Exchange Ltd (RSE) rikitabirwa n’abakinnyi […]Irambuye

Gatenga Gymnastic Club yagaragaje ubuhanga buhanitse mu irushanwa ryo kwibuka

Ishyirahamwe ry’umukino wa Gymnastique mu Rwanda (FERWAGY) yateguye irushanwa ryo kwibuka, abana bo mu Gatenga bazwiho ubuhanga muri ‘acrobatie’ nibo bahize abandi. Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo irushanwa mpuzamahanga rya Gymnastique ryahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Iyi myiyereko yabereye i Rubavu ku kibuga cya Vision Jeunesse Nouvelle […]Irambuye

Amafoto: Kagame ati “RPF si amabara…” Abanyamuryango bati “Tuyifite ku

Umunsi wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 wari umunsi ukomeye ku banyamuryango ba RPF- Inkotanyi bari bwemeze uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 4 Kanama 2017 mu Rwanda. Kagame Paul ni we watowe nk’umukandida uzabahagararira. Perezida Kagame Paul akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, akimara gutorwa  yavuze ko abanyamuryango bagomba kurangwa n’ibikorwa aho kuba umwambaro […]Irambuye

en_USEnglish