Digiqole ad

Minisitiri yanenze abakoresha abana mu mirima y’umuceri mu Bugarama

 Minisitiri yanenze abakoresha abana mu mirima y’umuceri mu Bugarama

Mu Rwanda kuri uyu wagatanu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrica, byabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko nubwo hari intambwe iri guterwa mu kubarengera ariko hakiri ikibazo cy’abakoresha abana imirimo ivunanye n’ababyeyi badaha abana uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Minisitiri Nyirasafari Esperance aha umwe mu bana bo mu Bugarama ibikoresho by'ishuri kuri uyu munsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafrica
Minisitiri Nyirasafari Esperance aha umwe mu bana bo mu Bugarama ibikoresho by’ishuri kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrica

Minisitiri Esperance Nyirasafari yavuze ko nk’aha mu Bugarama naho hakiri ikibazo cy’abakoresha abana mu mirima y’umuceri muri aka gace bawuhingamo cyane mu kibaya cya Bugarama.

Umwana utarageza imyaka itanu ngo nta murimo uwo ariwo wose akwiriye gukoreshwa, urengeje iyo myaka nawe ngo ntagomba gukoreshwa umurimo uvunanye urenze imbaraga ze.

Abatuye muri uyu murenge wa Bugarama bagaragaje ko koko hari ikibazo cy’abana bakoreshwa mu buhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Bugarama ndetse no mu burobyi.

Bavuga ko ikibitera ari ababyara abana badafitiye ubushobozi bwo kurera, ugasana abana barakoreshwa imirimo kugira ngo nabo bagire icyo binjiza mu rugo.

Minisitiri Nyirasafari yananenze ababyeyi b’abagabo batererana abana mu gihe bagize ikibazo bakabarekera ba nyina gusa.

Ati “umwana si uwa nyina gusa umwana ni uw’ababyeyi bose.”

Ngo umwana ntabwo aba agomba kubura aho aba ngo kuko yapfushije nyina kandi yarasigaranye na se.

U Rwanda rufite politiki yo kuvana abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango hagakurikiranwa imibereho yabo aho bari ku bufatanye n’inama y’igihugu y’abana.

Kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda ku burenganzira bw’abana ni imirimo ivunanye ikoreshwa abana yitwa ko ibyara inyungu inatuma abenshi bava/bavanwa ku mashuri.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ikaba ivuga ko iki kibazo kiri gukorerwa ubukangurambaga ngo gikemurwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ariko nkubwo koko bugarama nta muyobozi wumudugudu ubayo ?uwakagali cyanho ukurenge,kuki baba batarakumiriye kubuza abana gukora mumirima yibyayi bagategereza ko minister abariwe ubibabuza !!!?birababaje

  • Uri ka bebe koko.

  • Nababuza azabagaburira

  • Abababyaye bazabagaburire… Kubyara si imikino kubyara bivuze kurera. None rero abo babyeyi gito babyaye abacakara. Urakoze Athanase. Abo babaye abayobozi kuko bize iyo bakoresha mu miceri ñtibagize ishuri ubu baba bari he? Ni bakore akazi kabo aho gutegereza minisitiri. Umwanya w’umwana ni mu ishuri si mu mirima cg mu muhanda. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish