Digiqole ad

Muhawenimana yiga akoresheje ‘jumelle’ ariko ubu nayo yarapfuye

 Muhawenimana yiga akoresheje ‘jumelle’ ariko ubu nayo yarapfuye

Nyamasheke  – Goretti Muhawenimana ufite ubumuga bw’uruhu yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yarakererewe cyane kuko afite imyaka 17, kubera imbogamizi zirimo imyumvire y’ababyeyi, kwiga kure cyane no kutareba neza bigasaba ko yiga afite jumelle/binocular. Bigeze kuyimwiba amara ibyumweru bitatu atiga, indi yabonye nayo ubu yarapfuye.

Goretti na bamwe mu nshuti ze bigana
Goretti na bamwe mu nshuti ze bigana

Akora urugendo rw’amasaha atatu buri munsi ajya ku ishuri rya G.S.Nyakanyiginya riherereye mu kagari ka Butare mu murenge wa Gihombo, avuye iwabo mu mudugudu wa Giseke mu kagari ka Gitwa muri uyu murenge wa Gihombo. Niryo shuri ryisumbuye riri hafi y’iwabo.

Mu ishuri, Muhawenimana yandikisha indyo imoso igafa aka ka jumelle arebesha ku kibaho. Ako afite ubu yakaguriwe n’ishuri rifatanyije n’abo bigana kuko ako yari afite mbere bakamwibye bagira ngo ni imari ikomeye.

Goretti avuga ko imbogamizi ikomeye agira ngo ni iyo kubasha kureba ku kibaho gusa ngo n’iyo atashye agenda ahura n’abandi bamunnyega ngo dore cya ‘nyamweru’. Mu rugo naho umwe mu babyeyi be ngo amuca intege ko atazabasha amashuri ntiyifuze ko ajya kwiga.

Ati “Imbogamizi mfite ni uko iwacu ari abakene, iyi jumelle igura ibihumbi 30, iyo iwacu bari baragerageje bakangurira barayinyibye, iyi abanyeshuri twigana banguriye nayo ubu ntikireba neza.”

Beata umwe mu bo bigana yabwiye Umuseke ati “twirinda gutuma yigunga,  tukamusobanurira tukana mufasha gufata notes koko atareba ku kibaho koko jumelle arebesha yahumye.”

Alex Mupenzi (+250 788 64 02 36) uyobora iki kigo cy’ishuri avuga ko Goretti agira umuhate kuko anatsinda nubwo bwose afite izi mbogamizi. Zirimo no kuba yiga kure, nubwo ariryo shuri ryisumbuye riri hafi y’iwabo.

Akuma yari afite mbere ngo barakamwibye amara ibyumweru bitatu ataza kwiga.

Abana bafite ubumuga baracyagira imbogamizi zitandukanye mu myigire yabo zituma hari abatabasha gukomeza, nubwo hari abagaragaza umuhate wo gukomezanya n’izo mbogamizi.

Aka ka Jumelle niko yari asigaye akoresha ariko nako ubu ntikabona nez
Aka ka Jumelle niko yari asigaye akoresha ariko nako ubu ntikabona nez

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntago byunvikana neza.azajye kwa muganga bamupime bahuhe amadurubindi amukwiriye .niyemeje kuba nayamwishyurira

    • Andika izo numero zumuyobozi wikigo cyabo umuhamagare umuhe adress nuko bakubona ukayamugurira kuko kubivuga hano gusa nta coordone zawe byaba ari amasigara cyicaro

  • Bavandimwe, navuganye na Director, namusabye kudufasha muri coordination yiki gikorwa tukazajyana uyu mwana na murumunawe i Kabgayi tukareba ko bahabwa amalunettes, byakwanga tukabagurira jumeli ikwira mu maso yombi.

    Abifuza kujya muri iyi gahunda banyandikira kuri WhatsApp yanjye: 0738537344.

    Director agiye gutangira process ya transfert ubundi tuvuze aba bana turaba dukoze iby’ubupfura.

    Karoli

  • ariko kuki muvuga ngo ni jumelle njye ndabona ali loupe

    • Jumelles bisobaura iki koko? Umuntu utareba neza akoresha jumelles? Ubu bumenyi ko butuzuye ntibitesha agaciro ino nkuru bigatuma umwana adafashwa?

  • mungu ababalikie sana batumishi

Comments are closed.

en_USEnglish