Musanze: Hari abo basanze bavuza abarwayi impu n’amajanja
Mu bikorwa bikomeje byo kurwanya abayita abavuzi gakondo bakora mu buryo butemewe n’amategeko i Musanze hafunzwe amavuriro amwe n’amwe arimo n’aho basanze hari uvuza abamugana impu n’amajanja by’inyamaswa, ndetse n’abafite ibidomoro byuzuyemo ibintu bisukika bita imiti baha abarwayi.
Abavuzi gakondo bemewe bafite ibyangombwa bahabwa, ababifite nabo barasuzuma servisi batanga. Abatabifite n’abatanga servisi mbi cyane cyane isuku barafungirwa ibikorwa kugira ngo bikosore.
I Musanze hari abo basanze bavuga ko bavura abantu Kanseri, Umuvuduko w’amaraso, abafasha abagabo gutera akabariro… bavuga ko banafite uburyo bwo gusuzuma izo ndwara.
Eduard Habiyaremye we bamusanganye impu n’amajanja y’inyamaswa n’ibishishwa by’amagi mu ivuriro rye, ibyo akora ngo arabihugukiwe. Ibi ngo abivuza imyuka mibi (amadayimoni).
Visi perezida mu urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, Twambazimana Dieudonné avuga ko bibabaje aho hari abiyitirira ko ari abavuzi gakondo, bagakora ibitajyanye n’ibyo amategeko abagenga asaba.
Abavuzi gakondo bemewe mu rugaga ngo ni abavura indwara hanyuma izo badashoboye bakohereza ababagana ku bandi bazishoboye, byaba na ngombwa bakaba bakira abavuye mu mavuriro asanzwe ya kizungu.
Twambazimana ati “Nk’uyu uhagarariye Ibanga ry’Ibimera (ivuriro) ngo ni umugamga mukuru, ariko ibyo akoresha nk’izi mpu n’imibiri y’inyamaswa ntabwo twe tubyemera nk’abavuzi gakondo, yiyita ko ari umuvuzi gakondo kandi ngo ari mu rugaga rwacu ariko uyu muntu ntabwo twe tumuzi, ku ikarita mpimbano yerekanye, ngo ni uw’ihumbi 24 binarenga, kandi mu gihugu hose nti turenze ibihumbi bitatu”
Twambazimana avuga ko kuva na kera mu buvuzi gakondo bwo mu Rwanda imiti y’abavuzi gakondo bo mu Rwanda ari ikomoka mu bimera cyangwa se itaka, naho mu nyamaswa ibivura ni amata n’ubuki.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, avuga ko bidakwiye ko abantu bajya banywa ibintu batazi, kandi ko banagomba gushishoza mu byo banywa no kwitondera ababashuka babizeza kubavura.
Ubwo iryo genzura ryakorwaga, amawe mu mavuriro yari yagerageje guhisha ko bakira abarwayi kandi bakanabacumbikira; abarwayi bayasanzwemo bahise boherezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, naho ibinyobwa bivura bakoraga biramenwa.
Amavuriro yahagarikiwe gukora muri Musanze, ni Horah Group, Imbaraga z’Ibimera, ndetse n’izindi nzu zari zisanzwe zicuruza imiti ikomoka ku bimera, izifite imashini zisuzuma indwara zose; ariko nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Ubuzima.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze