Umurimo w’Urubyiruko ngo niwo uzageza Africa ku cyerekezo 2063
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateraniye Inama Nyafrica ku murimo ubu iri kuba ku nshuro ya gatandatu, iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center yatangijwe uyu munsi na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wavuze ko Africa icyeneye cyane kunoza serivisi mu mirimo iyikorerwamo by’umwihariko ko umurimo w’urubyiruko ariwo uzageza Africa ku ntego z’icyerekezo 2063.
Urubyiruko rwinshi mu bihugu bya Africa ariko rwugarijwe n’ubushomeri, muri iyi nama ariko byavuzwe ko Africa irimo amahirwe menshi yo guhanga umurimo no gutera imbere mu gihe urubyiruko rufungutse amaso rugahanga umurimo.
Minisitiri w’Intebe atangiza iyi nama yavuze ko ubu ikoranabuhanga ari igikoresho cyiza mu gitanga akazi muri serivisi n’ubucuruzi, gusa ngo umuntu asabwa kubikora kinyamwuga akurikije amategeko agenga umurimo.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Uwizeye Judith yavuze ko mu Rwanda imitangire ya Servisi iri kugenda izamuka ku kigero cyiza hakurikije ubushakashatsi bwakozwe na RGB.
Intego ihari ngo ni uko abantu bishimira imitangire ya Servisi ku kigero cya 85%, ubu biri kuri 76%.
Imitangire myiza ya servisi ngo bigendana n’umurimo unoza.
Minisitiri Uwizeye ati “Ahakenewe gushirwa ingufu cyane ni mu kwihutisha serivisi za Leta, abakozi ba Leta bakumva ko serivisi za Leta zose hatavuyeho n’imwe zigomba kwihuta kandi zikaba nziza kubo bagomba kuziha.”
Iyi nama Nyafrica ku murimo ikoranyije ibihugu 14 yagaragaje ko abakozi muri Africa bakeneye cyane kunoza servisi batanga ziganisha ku iterambere ry’umuturage.
Ibi ngo nibyo bazaganiraho cyane mu minsi itatu y’iyi nama iteraniye i Kigali.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW