Digiqole ad

Kwambara ukikwiza bivuze iki ku Basilamu?

 Kwambara ukikwiza bivuze iki ku Basilamu?

Shaira dress

Kwambara ukikwiza ni umwe mu mico iranga idini rya Islam, aho usanga umugabo n’umugore bose bambara amakanzu maremare agera ku birenge, dore ko ngo biri no mu mategeko agenga idini rya Islam.

Shaira dress
Shaira dress

Mu mahame agenga idini rya Islam , bafata umugore n’umukobwa nk’abantu bafite uburanga budakwiye kubonwa na buri wese kereka uwo bashakanye, bakemeza ko uburanga bw’umugabo ari ukuva hejuru y’umukondo kugera munsi y’amavi, bimwe mu bice biba bigomba guhishwa bikazerekwa uwo mwashakanye.

Uwitonze Djamila umusiramu kazi  waganiriye n’Umuseke yagize ati “Abakobwa  bambara ‘sharia’ kuko  Imana yavuze ko uretse mu buranga ,ibiganza n’ibirenge aribyo bikwiye kugaragazwa  ahandi hose hasigaye ni ubwambure niyo mpamvu umukobwa yambika umubiriwe wose kugira ngo ahishe ubwambure kandi akambara ibintu bimurekuye bitanashashagirana.”

Akomeza agira ati “Ubwambure bw’umuhungu ni hejuru y’umukondo kugera munsi y’amavi  niyo mpamvu bambara amakanzu maremare agera ku birenge kugira ngo babuhishe, ibyo bakabyita sharia (itegeko).”

Kalisa Djihad nawe yemeza ko kujya mu musigiti wambaye imyambaro ihisha ubwambure bwawe ari kimwe mu kimenyetso cyerekana ko uba wubashye Imana.

Ati “Umuntu nyawe ufite ubwenge ni wa wundi wambara akaberwa kandi akikwiza, ntabwo umuntu ufite ubwenge  ari wa wundi ugendana n’ibiguruka. Ba bandi biyambika ubusa uyu munsi kandi nyagasani yarabahaye impano n’inema zo kugira imyambaro n’imyenda myiza kandi itandukanye. Hanyuma bagahitamo kwambara ubusa, yaba ari igitsina gore cyangwa  igitsina gabo bamenye ko baba bari kugomera Imana.”

Akomeza agira ati “Wawundi ujya mu nsengero yambaye imyenda adashobora guhingukana imbere y’umunyacyubahiro cyangwa  uwo akunda. Uwo nguwo atinye Imana kandi amenye ko aho aba agiye guhagarara ari imbere y’umwami w’abami.

Wawundi usohoka mu inzu yambaye imyenda imukojeje isoni akeka ko ari iterambere no kujijuka, amenye ko ibyo ari ukubura umuco ndetse n’inubunyamanswa. Si ubumuntu, umuntu ariyubaha, akubaha abamureba. Iyo niyo mpamvu muri Islam twambara tukikwiza.”

Uretse mu musigiti, hari n’abakora ibirori byo kumurika imideli y’abikwije. Rwanda Modesty fashion show ni kimwe mu bitaramo by’imideli byabaye mu 2016, kibera kuri Stade Amahoro ahazwi nka Petit Stade cyamurikiwemo imideli y’abikwiza.

Abateguye iki gitaramo bavugaga ko bagiteguye mu rwego rwo kumurika imideli ishishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwambara bakikwiza kandi baberewe.

MU 2016, mu gitaramo cya Rwanda Modesty Fashion Show.
MU 2016, mu gitaramo cya Rwanda Modesty Fashion Show.

 

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni mbe namwe…

Comments are closed.

en_USEnglish