Urugomero rwa Rwaza I rugiye kubakwa rutange MW2,6
*Nirwuzura ingo ibihumbi 100 zizabona amashanyarazi
Musanze – Uyu munsi, Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo ari kumwe na ba Ambasaderi wa USA n’Ubudage mu Rwanda bashyize ibuye fatizo ahagiye gutangira imirimo yo kubaka urugomero rwa Rwaza I ruzatanga amashanyarazi anganga na MegaWatt 2,6. Abatuye hafi y’aho ruzubakwa bavuze ko ari igikorwa kizabafasha guhindura imibereho, by’umwihariko abakiri bato.
Uru rugomero ruhuriweho n’imirenge ya Rwaza, Muko na Nkotsi, amashanyarazi yarwo akazafasha abaturage kwihangira imirimo.
Jotham Nsengiyumva utuye mu kagari ka Nturo mu murenge wa Rwaza, avuga ko bategereje ko ayo mashanyarazi abageraho vuba kuko aha iwabo uwakeneraga ibisaba amashanyarazi yakoraga urugendo rw’amasaha abiri ajya mu yindi mirenge baturanye ifite umuriro.
Nsengiyumva ati “Twari twarabuze amashanyarazi muri aka gace, kandi abatuzengurutse bose bayafite, aya niyo mahirwe abakiri bato kuturusha babonye ngo bakore imirimo nko kogosha, gusudira n’ibindi… Dore nk’ubu ushaka kwiyogoshesha ajya mu Muko cyangwa muri Nkotsi kuko ari ho haturi bugufi.”
Minisitiri Musoni yashimye ubufatanye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubudage bagira mu guteza imbere ibijyanye n’ingufu mu Rwanda ndetse n’iterambere muri rusange.
Akomeza avuga ko ari ibizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye mu bijyanye n’ingufu mu mwaka wa 2020, ndetse ko ni rumara kuzura bizafasha ko ingo zisaga ibihumbi ijana zizabona amashanyarazi.
Uru rugomero rwa Rwaza rugiye kubakwa, biteganijwe ruzuzura muri Nyakanga 2018, Ubudage bwatanze asaga miliyoni esheshatu z’Amadorali, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga miliyoni 15 z’amadorali.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze
6 Comments
Njyewe nibaza icyo Uyu Musoni akimara muri leta nibipindi yirirwa adutera ngashoberwa.Harya siwe wavuzeko mumyaka iri munsi yitatu isigaye abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi? Ibi nabyo birimubyo twagombye kubaza ababakandida biyamamaza duhereye kuri kubutegetsi.bakatwizezako ntamunyapolitiki uzaongera kujya avuga ibyi yishakiye bitewe nuko yaramutse.
Ni byiza ko abanyarwanda bagenda bazamura umuco wa Accountability imbere y’abayobozi babo. Ariko witangira kumugaya iyo myaka itatu itarashira, tegereza 2020 uzamubaze impamvu yakubeshye nibiba bitarashoboka, kandi urabona ko nawe aticaye ubusa
@ Lisette
Please do not be too hash. ubuse uzi tugeze kuri kangahe? igihe yabivugiye uziko twari nko kuri 15% uheruka mucyaro ngo urebe uko bacanye? uziko tugze kuri megawat 541 icyo gihe zari 150 MW ubwo se urunva ntacyakozwe? yenda goals yavuze zari too high ariko rwose haricyakozwe……
Ese uheruka kubura umuriro ryari?? ukamara iminsi? kera ntuziko waburaga nkamazi?
Rwose wikabya jya ushima nibyagezweho
None se hariya ari urabona ntacyo akora?
ubu ibibazo byawe cyangwa constat ukoze , bihuriye niyi nkuru, niba atari uburwayi bwo kwicara munenga gusa!
MADE IN MUSANZE
Byakabaye byiza kurushaho mu gihe Umumunisitiri runaka bashyize muri Minisiteri runaka yaba afite ubumenyi bw’ibanze bujyanye n’ibya tekiniki bibarizwa muri iyo Minisiteri ayoboye.
Ntabwo rwose nshaka gukerensa ubumenyi bw’abaminisitiri bacu, tuzi ko abenshi muri bo bazi ubwenge kandi basobanutse, ariko hari Minisiteri ugeramo ugasanga uyiyobora adashobora gusesengura neza za “dossiers techniques/technical dossiers” mbere yo gufata “décisions politiques/political decisions”. Byakabaye byiza rero ibyemezo bifatwa mu rwego rwa politiki muri za Minisiteri bigiye bishingira ku bumenyi bwa tekiniki bw’ibibazo bireba iyo Minisiteri.
Comments are closed.