Digiqole ad

Hagati y’imyaka 200 na 500 nta buzima buzaba bukiri ku Isi- Prof S. Hawking

 Hagati y’imyaka 200 na 500 nta buzima buzaba bukiri ku Isi- Prof S. Hawking

Isi ngo yugarijwe no kurimburwa n’ibibuye biva mu kirere, impinduka z’ikirere n’indwara z’ibyorezo

*Avuga ko ubonye uko isi iri kwangirika uri umuhanga wakuka umutima

Prof Stephen Hawking ni umwarimu w’ubugenge wigisha muri Cambridge University afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu kumenya “phyisque theorique” yemeza ko kubera kwangirika kw’ikirere ibinyabuzima byo ku Isi bigenda bicika kuburyo mu myaka iri hagati ya 200 na 500 isi izaba itakibasha guturwaho n’ibinyabuzima.

 Isi ngo yugarijwe no kurimburwa n'ibibuye biva mu kirere, impinduka z'ikirere n'indwara z'ibyorezo
Isi ngo yugarijwe no kurimburwa n’ibibuye biva mu kirere, impinduka z’ikirere n’indwara z’ibyorezo

Hawking agaya cyane icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwanga ko USA ifatanya n’ibindi bihugu mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo kurengera ibidukikije binyuze mu kugabanya ibyuka  bishyushya ikirere.

Uyu muhanga yabwiye abantu bitabiriye inama mpuzamahanga kuri Science ubu iri kubera ahitwa Trondheim muri Norway ko ibyo abona bimwereka ko ibinyabuzima bishobora kutazamara imyaka irenga 500 bigituye uyu mubumbe.

Prof Hawking avuga ko isi mu gihe kitarenze iriya myaka yugarijwe no kurimburwa n’ibibuye biva mu kirere (asteroids) indwara z’ibyorezo, kuzurirana kw’abantu cyangwa imihindagurikire y’ikirere.

Yaboneyeho gusaba ibihugu byose kongera ingufu mu bushakashatsi ku bumenyi bw’indi mibumbe iri mu kirere kugira ngo higwe uko abantu bayituraho ibintu bitaragera ahabi kurushaho.

Hawking yasabye ibihugu bikomeye ku isi kongera gutangira ubushakashatsi ku kwezi kandi ngo ibi bazabikore bitarenze muri 2020.

Ngo afite ikizere ko abantu bazagera ku kwezi bagakorerayo ibikorwa bitandukanye kandi ngo ibi bazabifashwamo n’ibyuma bagenderamo bikoresha amashanyarazi aturuka ku rumuri rw’izuba cyangwa izindi ngufu.

Kuri Prof Hawking avuga ko Isi yugarijwe n’ibintu byinshi kandi bibi kuburyo byamugora kuvuga ko ejo hazaza hayo ari heza.

Yagize ati “Isi yacu yari nziza none twayituye kuyihumanya. Muzarebe umuvuduko abantu bangizamo amashyamba, murebe ukuntu ikirere gishyuha, murebe amoko y’inyamaswa ari gucika, murebe ukuntu urubura rwo ku mpera z’isi zuyenga ku muvuduko wo hejuru… Ibi byose ubibonye uri umuhanga wakuka umutima.”

Prof Hawking muri Norvege aho yatangaga ikiganiro mu nama kuri Science
Prof Hawking muri Norvege aho yatangaga ikiganiro mu nama kuri Science

Igihe kirageze ngo abantu babe bashaka ahandi bazatura naho ubundi isi ngo si ahantu hazaturwa mu binyejana bitatu bine cyangwa bitanu bizaza.

Uyu muhanga mu bugenge bw’inyenyeri n’imibumbe avuga ko kugeza ubu hari indi mibumbe imeze nk’Isi  igera ku icumi abantu bashobora guturaho. Nubwo ubushakashatsi bwose kuri yo butararangira.

Yemera ko kuba abantu batura ku yindi mibumbe ari ibintu bishoboka cyane, ngo si amakabyankuru y’abahanga (science fiction).

Yashoje agira ati: “ Nta myaka 1 000 iyi si ifite niba tudashatse ahandi twatura.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Njye ntacyo bimbwiye n,ubundi nzaba narigendeye. Turamwemera ko ari umuhanga muri physique n,amahame ye. Ariko iby,ubuhanuzi bwe azabibwire abandi njye ntarimo.

    • Heheheheh yari yabivuze neza rwose ko UMUHANGA ari we uri bwumve ko biteye ubwoba none wowe nyine uruhande rwawe urarutweretse

  • Ibyo biramureba wenyine.

  • hhhhhh ark abahanga baratuboneranye kweri,buriya c abantu turi gusoma iyi nkuru ninde uzaba akiriho koko?ashatse yavuga ibyo yishakiye p,reka abanditsi tubasabe muge mandika ibidufitiye akamaro,thx

Comments are closed.

en_USEnglish