Month: <span>June 2017</span>

Umunuko w’ikimoteri ubangamiye ubuzima bw’abatuye umugi wa Kabarondo

*Bafite impungenge ko gishobora kuzabatera indwara, *Umurenge wa Kabarondo uritana ba mwana na Rwiyemezamirimo. Abaturage  bo mu mugi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza barinubira umunuko uturuka mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ivuye mu mugi, bavuga ko umwuka mubi bahumeka ushobora kuzabateza indwara. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwatubwiye ko ikimoteri atari icy’umurenge ahubwo ari cya […]Irambuye

Karongi: Busingye yanenze Abunzi barya ruswa

Akarere ka Karongi ubu gafite abunzi 707 bamwe muri bo bahoze mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca, uyu munsi Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabasuye, bamubwira ibibazo bafite mu kazi kabo nawe abashimira ubwitange bw’abakora neza ariko ananenga abavugwa mu kurya ruswa. Kimwe mu bibazo bamugejeje ni ukuba badafite aho bakorera hakwiye, bavuga ko bakorera ku mabaraza y’Akagari […]Irambuye

Aba mbere bararangije muri African Institute for Mathematical Science i

*Babwiwe ko “Siyansi itagirira abandi akamaro ntacyo iba imaze.” Remera – Abanyeshuri 44 batangiranye n’ishuri rya Africa Institute for Mathamatical Science (AIMS) mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza ( Masters ) uyu munsi bahawe impamyabumenyi ko barangije muri iri shuri rimaze amezi 10 ritangiye mu Rwanda. Ibyemezo byose by’iterambere ry’ibihugu ngo  bishingira ku mibare ibihugu […]Irambuye

Mvuyekure wari Mayor wa Gicumbi agizwe UMWERE

Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu mugoroba rwatangaje ko Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari umwere ku byaha birimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano,n’ubwinjiracyaha mu kurigisa umutungo wa Leta. Bamwe mu bareganwa nawe bo bahamwe n’ibyaha barakatirwa. Mvuyekure yareganwaga na Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na […]Irambuye

Abakiliya n’abahanga imideli bagiye kongera guhuzwa na “Pop-up shop”

Ku nshuro ya kabiri ‘Kigali fashion week’ igiye kongera guhuriza hamwe abakiliya n’abahanga imideli mu gikorwa bise ‘Pop-up shop’ , igikorwa nk’iki baherukaga kugitegura umwaka ushize. Daniel Ndayishimiye umwe mu bari gutegura iki gikorwa yabwiye Umuseke ko giteganyijwe ku wa 21 – 23 Nyakanga 2017, ku Ubumwe Granda Hotel, nijoro. Ndayishimiye avuga ko batekereje gutegura […]Irambuye

Kayonza: Inkongi yibasiye inzu y’umuturage

Inzu y’umuturage mu karere ka Kayonza yahiye, haracyarebwa impamvu yaba yatumye ishya n’ubwo hakekwa amashanyarazi. Uyu mugabo nyiri nzu yahiye yatwaraga moto, umugore we ngo yari yagiye gusenga. Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturanyi b’uru rugo wo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange ni uko kuri uyu wa Kane inzu y’uyu mugabo witwa Nzeyimana […]Irambuye

Umwari Doreen yize “Education” muri Kaminuza, ariko yahisemo guhanga imideli

Doreen Umwari afite inzu y’imideli “D’ZOYAH Kreations”, avuga ko yirengagije “Education” yari yarize muri Kaminuza, agakurikira umuhamagaro yiyumvagamo wo guhanga imideli. Umwari yabwiye Umuseke ko yatangiye gukunda ibyo guhanga imideli akiri umwana, ubu akaba ari byo bimutunze. Ati “Kuva nkiri umwana nakundaga umukasi cyane, ndibuka ko na mama yahoraga ambaza impamvu nkunda gukata cyane. Ariko […]Irambuye

Wari wumva mvuga ngo u Rwanda ntabwo rwabaho rudafite Kagame?

*”Kagame azakora ibyo ashobora gukora igihe azaba adahari hazaba abandi” *Avuga ko ‘Competition’ mu matora yatangiye kera… Nyuma yo gushyikiriza Kandidatire ye Komisiyo y’igihugu cy’Amatora, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zinyuranye ziganje cyane ku kazi ke ka buri  munsi nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuruta ibijyanye no kwiyamamaza kwe.  Muri […]Irambuye

Karaningufu w’Imyaka 70 arashishikariza Urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora

Gicumbi – Nubwo ari umusaza, Mahabane Anastase ku myaka 70 imirimo akora benshi mu rubyiruko ntibayitabira. Ngo kuva mu busore  bwe, ntiyigeze arangwa n’ubunebwe, yahingaga  imboga mu gishanga, akajya kurangura umunyu ku mupaka wa Gatuna akawuzana ku igare, ndetse akawufunga mu dushashi akawujyana ku isoko rya Byumba kuwucuruza. Mahabane Anastase atuye mu Murenge wa Byumba, […]Irambuye

en_USEnglish