Digiqole ad

Abacururiza mu isoko rikuru rya Gisenyi ntibishimiye izamurwa ry’umusanzu w’isuku

 Abacururiza mu isoko rikuru rya Gisenyi ntibishimiye izamurwa ry’umusanzu w’isuku

Abacuruza imboga n’imbuto batangaga 6 000 nibo bafite ikibazo cyane.

Abacururiza imboga, imbuto, ifu n’ibindi bicuruzwa binyuranye mu gice kidasakaye cy’isoko rikuru rya Gisenyi ntibishimiye gahunda yo kuzamura umusanzu w’isuku ngo ugiye kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu ukagera ku bihumbi 10 ku kwezi.

Abacuruza imboga n'imbuto batangaga  6 000 nibo bafite ikibazo cyane.
Abacuruza imboga n’imbuto batangaga 6 000 nibo bafite ikibazo cyane.

Aba bacuruzi basa n’abatazi gutandukanya imisoro ya Leta isanzwe n’Umusanzu w’isuku bita ‘Umusoro wa Rwiyemezamirimo’ babwiye Umuseke bazi neza akamaro k’umusoro.

Umwe muri bo yagize ati “Gusora ntitubyanze ariko tugasora ibitaduhombya amafaranga ibihumbi 10 ni menshi pe.”

Aba bacuruzi kandi binubira kuba abashinzwe iri soko bihutira kuzamura amafaranga aho kubanza gukemura ikibazo bamaze igihe bagaragaza cy’ubuto bw’aho batandika ibicuruzwa byabo.

Umwe muri bo ati “Mbere aha ducururiza turi batatu twahafataga turi babiri, ariko ubu nawe urabonako n’aho gutandika ntahahari.”

Aba bacuruzi bakavuga ko bari barabwiwe ko bagomba kujya basora amafaranga 20 000 ari batatu ku kibanza, ku buryo buri umwe yari kujya atanga hafi amafaranga 6 700 kuri buri umwe, ariko ngo baherutse kubwirwa ko bazanjya basora 30 000 ku kibanza, bityo buri umwe akazajya atanga 10 000.

Nyiramana ucuruza imboga we avako ari akarengane kuko batagakwiye kongerezwa umusanzu w’isuku (abacuruzi bita umusoro) ngo batange amafaranga angana n’ay’abakorera mu gice gisakaye kizwi nko mu ‘Kizu’. Akavuga ko 6 700 bayatangaga bishimye ariko ngo kuyagira ibihumbu 10 ni nko kubirukana mu isoko.

 

Ibi bibaye mu gihe amasoko abiri ari mu mujyi wa Gisenyi avugwamo ubucucike bw’abacuruzi bukabije buterwa n’amasoko mato adafite ubushibozi bwo kwakira abayagana.

Kagame kaberuka Alain
UM– USEKE.RW

en_USEnglish