Month: <span>June 2017</span>

Bugeshi: Abaturage bashimiwe kwiyubakira Ibiro by’Umurenge byatwaye miliyoni 139 Frw

Kuva tariki 22 Kamena 2014, abaturage barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu batangiye ibikorwa byo kwiyubakira Ibiro by’Umurenge ubabereye, ubu bujuje inyubako nziza yatwaye hafi miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibi nibyo byatumye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iza guhemba abaturage b’uyu Murenge kubera uruhare rw’umuganda mu kwiteza imbere bishakamo ibisubizo […]Irambuye

Episode 142: Rosy yisubiyeho asabye imbabazi Daddy agiye kuba igitambo

We-“Yooooh! Murihangana rwose umuntu wanyu ntabwo yemerewe gusurwa” Nelson-“Uuuh! Kuebera iki se? Ngo ntabwo yemerewe gusurwa?” We-“Yego! Buriya umuntu nkuriya abarwaye anafunzwe kuko hari impungenge ko mushobora kumusura mugasibanganya ibimenyetso cyangwa mukamufasha kuba yatoroka ibitaro!” Njyewe-“Rwose uriya mugabo afite ikibazo cyo mu mutwe, nta kuntu tutamwirukanseho ngo tumufate tumuvuze ariko twari twaramubuze, ubu bwo twumvishe […]Irambuye

Uwegukanye PGGSS 7 ni Dream Boyzzz!!!

Batangiye urugendo ari abahanzi 10, bazenguruka mu ntara enye basusurutsa abakunzi ba muzika Nyarwanda, bari babizi ko igikombe kizahabwa umuhanzi umwe cyangwa itsinda rimwe. Urugendo basoreje i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro, Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri rishyikirizwa igikombe n’igihembo cya 24 000 000 Frw.  10:Davis D. 09:Danny Nanone 08:Active Boys 07:Social […]Irambuye

Abafana ba Arsenal basuye urwibutso rwa Ruhanga baremera abarokotse

Itsinda ry’abafana b’ikipe ya Arsenal basuye urwibutso rwa Ruhanga mu karere ka Gasabo, baremera abarokokeye muri aka gace, banabwirwa amateka yaho arimo ubutwari bw’umupasiteri w’abangirikani wayoboraga urusengero rwa Ruhanga witwa Sosthene wanze kwitandukanya n’Abatutsi bari bahungiye muri  uru rusengero ubu akaba yaragizwe umwe mu barinzi b’igihango. Ubwo ibintu byari bikomeye abakuru b’idini ry’Abangirikani muri kiriya […]Irambuye

Gicumbi: Guverineri Musabyimana yategetse gufunga utubari tudafite ubwiherero

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, abasaba guhagurukira isuku nke igaragara muri aka gace, ategeka abayobozi bo hasi gufunga utubari tudafite ubwiherero kuko twangiza ubuzima bw’abaturage. Muri uyu muganda wabereye mu murenge wa Nyamiyaga , wanitabiriwe […]Irambuye

Karongi: Min Nsengimana yanenze abafunga ahagenewe gukoreshereza ikoranabuhanga

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere). Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage. Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka y’igihugu batayagoreka

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge. Yasabye abaturage kurushaho gukunda umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere. Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu yafasha buri wese kwiteza imbere hatagize usigara inyuma mu iterambere. Yasabye ababyeyi kuganiriza abana amateka yose y’igihugu […]Irambuye

Ngoma/Tunduti: Bakora urugendo rurerure bajya kwa muganga

Mu kagari ka Kinyonzo umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma abaturage bavuga ko bivuriza kure aho bakora urugendo rw’amasaha arenze abiri bajya kwivuza by’umwihariko ku mugore uri kunda ngo ni ikibazo gikomeye. Abagore batwite bageze mu gihe cyo kubyara ngo bagera kwa muganga barembye cyane, bakaba basa ko bafashwa kubona ivuriro hafi. Ubuyobozi […]Irambuye

China: Abantu 140 baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’umusozi

Nibura abantu 140 hari ubwoba ko bagwiriwe n’ibitaka mu Ntara ya Sichuan mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu Bushinwa. Inzu zirenga 40 zasenywe n’inkangu mu mudugudu witwa Xinmo mu gace ka Maoxian, nyuma y’aho igice cy’umusozi gihirimye mu ijoro ryo ku wa gatanu. Amatsinda y’abatabazi baragerageza gushakishakisha abarokotse bagitsikamiwe n’amabuye. Hifashishijwe imodoka za tingatinga mu gutera hejuru […]Irambuye

en_USEnglish