Month: <span>June 2017</span>

Ivangura rishingiye ku mazuru, imisaya…Ni iry’Iburayi

Abanyarwanda benshi babonye amafoto y’abakoloni mu myaka ya 1910… bari gupima amazuru n’imisaya Abanyarwanda, ibifatwa nk’intangiriro y’ivanguramoko rishingiye ku miterere y’umubiri. I Burayi naho barabikoze kandi bagamije kurimbura abo badashaka nk’uko amafoto aherutse kuboneka abyerekana. Bashingiye ku gitabo cy’ubwongereza Charles Darwin yise Origin of Species, ibitekerezo byarimo babibyazamo ikimeze nka siyansi bize Eugenics, kirakomera cyane mu […]Irambuye

Malawi: Murekezi arasaba Urukiko rw’Itegeko Nshinga kwiga ibyo kumwohereza

Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda (i Butare) ubu arifuza ko Urukiko rurengera Itegeko Nshinga muri Malawi ari rwo rwakwanzura ku kumwohereza cyangwa kutamwohereza mu Rwanda hatagendewe ku masezerano u Rwanda na Malawi biheruka gusinya. Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi irashaka kumwohereza ishingiye ku masezerano yo kohererezanya […]Irambuye

Abagabo batera abana inda bakabatererana bagiye guhagurukirwa – Hon Gatabazi

Gicumbi – Muri iyi week end, asobanurira abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga Itegeko rishya ry’Umuryango Hon Depite JMV Gatabazi yavuze ko abagabo batera inda abana bakabatererana hamwe n’ababyeyi babigiramo uruhare bagiye guhagurukirwa. Mu  bice byinshi by’icyaro hari ikibazo cy’abana bavuka ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere kubera ko babyawe n’abana batewe inda n’abantu bakuru, ntibagire ubushake […]Irambuye

Kwibuka abatazwi aho biciwe….Abahazi ngo ntabwo bazahora bingingwa

Bugesera – Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside ariko ntibimenyekane aho baguye, ko abahazi bahari ndetse bahora bingingwa ngo bahavuge, ariko avuga ko batazahora bingiga aba bahazi ahubwo baziga kwiga kubaho nibura bahora babibuka. Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango IMENA Family igizwe n’abantu bagera kuri 250 […]Irambuye

Ikoranabuhanga riratuma ubuhinzi bw’umuceri buhindura isura i Nyagatare

*Abahinde bahinga Ha 700 ziri mu gishanga cy’Umuvumba, bageze kuri Toni 5,5 kuri Ha 1 *Basaba bahinzi b’Abanyarwanda guhindura imihingire bagakoresha ikoranabuhanga. Sinari narigeze kubona imashini zisarura umuceri, zikawuhura kandi zagahita ziwupakira mu mashini yabigenewe igatwara umusaruro aho wagenewe, ni ikoranabuhanga mu buhinzi Abahinde bakoresha i Nyagatare aho bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bagamije guhaza […]Irambuye

Episode 143: Daddy ahuye na Joy amusaba ikiganza yibagirwa n’imodoka

Ngishyiramo Vitess ya mbere ngo mpaguruke nahise mbona Bob ava kuri moto, nanga kwirirwa mbitindaho mfata umuhanda ndagenda. Mu nzira ngenda, natangiye kugenda ntekereza iyba koko Rosy yahindukaga, Sacha akongera kumwizera ntako byaba bisa, nshiduka ngeze mu rugo. Maze guparika imodoka navuyemo maze nyura mu gikari mpinguka mu rugo, nsanga Mama n aka Angela bicaye […]Irambuye

Gasore yegukanye shampiyona, Valens ayisoza mu marira

Shampiyona yo gusiganwa ku magare ya 2017 yegukanywe na Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Team atsindiye ku murongo Ndayisenga Valens wasutse amarira nyuma y’isiganwa. Ni isiganwa ryari rituje kugera i Kayonza mbere y’uko ricikamo ibice harimo icyari kiyobowe n’Uwizeye Jean Claude cyashyizemo iminota 9’13” bageze i Nyagasambu. Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 Abasiganwa […]Irambuye

#PeaceCup: Rayon Sports yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC 2-0

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Rayon Sports yaherukaga gutsindwa n’ikipe yo mu Rwanda muri Gashyantare, yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC ibitego bibiri ku busa (2-0). Umunyamakuru wacu uri i Rusizi, aravuga ko uyu mukino mbere y’uko uba Abanyarusizi benshi batekerezaga ko Rayon Sports iribuwutsinde. Gusa ikipe uya Espoir FC yatangiye umukino ubona iwurimo […]Irambuye

Amafaranga ya RPF niyo yazanye isabune, umunyu,… mu Rwanda, niko

*Umusirikare wa RPA yabonye umushahara wa mbere mu 1996 *Kuko nta munyu, isabune n’ibindi by’ibanze amafaranga ya RPF niyo yatumijwemo ibyo byose *Ikote rya mbere Minisitiri w’Intebe wa mbere yambaye ryaguzwe mu mafaranga ya RPF Mu kiganiro yahaye Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ruhare rw’ubutunzi bwa RPF-Inkotanyi mu kuzahura igihugu […]Irambuye

Hanze hari abantu batekereza ko arinjye wahinduye Itegeko Nshinga- Perezida

*Nshimishwa no kuba ndi umwe mubagejeje u Rwanda aho rugeze *Urubyiruko rukwiye kugira uruhare ruruseho muri Politike Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yari muri Studio za Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’ibyo bitangazamamuru. Yavuze ko kugira ngo yemere kongera kwiyamamaza bitari byoroshye kubera abantu bo hanze y’u Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish