Digiqole ad

Episode 142: Rosy yisubiyeho asabye imbabazi Daddy agiye kuba igitambo

 Episode 142: Rosy yisubiyeho asabye imbabazi Daddy agiye kuba igitambo

We-“Yooooh! Murihangana rwose umuntu wanyu ntabwo yemerewe gusurwa”

Nelson-“Uuuh! Kuebera iki se? Ngo ntabwo yemerewe gusurwa?”

We-“Yego! Buriya umuntu nkuriya abarwaye anafunzwe kuko hari impungenge ko mushobora kumusura mugasibanganya ibimenyetso cyangwa mukamufasha kuba yatoroka ibitaro!”

Njyewe-“Rwose uriya mugabo afite ikibazo cyo mu mutwe, nta kuntu tutamwirukanseho ngo tumufate tumuvuze ariko twari twaramubuze, ubu bwo twumvishe ko akoze ibara natwe turahurura ngo tuvuge ikibazo cye!”

We-“Uuuh! Ibyo muvuga se twabyemezwa ni iki? Mufite ibyemezo byo kwa muganga se byemeza ko arwaye mu mutwe?”

Nelson-“Oya ntabyo, twagerageje kumufata ngo tube twamuvuza ariko yaratunaniye rwose, ariko abantu bose bari babizi ko arwaye mu mutwe!”

We-“Mube mugumye aha njye kubaza abankuriye ndaje mbabwire!”

Uwo mukobwa wakiraga abantu yaragiye adusiga aho maze natwe dusigara twibaza icyo gukora hashize akanya tubona aragarutse,

We-“Yewe! Ngo ntabwo byakunda rwose, mube mugiye ibindi ni police izabikurikirana!”

Nelson-“Ubu koko nyine nta kundi twitahire?”

We-“Yego! Niko ababishinzwe bamaze kumbwira!”

Njye na Nelson twararebanye maze duhina umugongo turasohoka tugeze hanze turahagarara, mu gihe tukibyibaza twumva umuntu basifura twese duhindukirira rimwe, tubona wa mukobwa araturembuje dusubira inyuma twihuta,

We-“Cyakora kuko mbonye mubabaye kandi nkaba mbona mushobora kuba mufite ukuri, munsigire numero zanyu nzabahamagare naramuka abayeho kuko byo nabonye banugeje cyane!”

Twese-“Murakoze rwose!”

Ako kanya yahise ahereza telephone Nelson maze yandikamo numero ze arayimuhereza turangije turashimira dufata inzira turataha, mu nzira tugenda,

Njyewe-“Nelson! Gasongo nakira akongera agasara nzamenya ko atari gusa yarozwe!”

Nelson-“Oya Gasongo ntabwo yarozwe, buriya Gasongo yataye umutwe abura ubwenge kubera kubura byose! Ngaho nawe ibaze, urifashe uhindutse umwanzi gica w’umuvandimwe mwasangiye byose hejuru y’ishyari no gushaka ubutunzi amaherezo ukabibura”

Njyewe-“Ahubwo ntabwo azakira!”

Nelson-“Kubera iki se Daddy!”

Njyewe-“Ubu se nasubiza ubwenge ku gihe akabona ukuntu abo yitaga abanzi bafite buri kimwe cyose, agasanga Dovine asigaye abana na Martin! Eeeh! Ndibutse! Nelson1 Hari amakuru mashya y’ibanga namenye!”

Nelson-“Uuuuh! Ngo amakuru mashya y’ibanga?”

Njyewe-“Yego!”

Nelson-“Uuuuh! Daddy? Nizereko atari amakuru yica ubukwe bwanjye na ma Bella!”

Njyewe-“Oya humura burya bwo butabaye narekera kwitwa uwo ndiwe kuko ndi uyu kuko namenye ko urukundo rurema ubugwari bukaba guhemuka, umuvumo ukaba kwifuza”

Nelson-“Daddy! Urihariye kweli! Ntabwo nari nziko ibyo nakubwiye wabibitse ku mutima bene ako kageni! Uri umusore ukwiye wa mukobwa harya yitwaa…?”

Njyewe-“Joy se? Uuuh! Nako Sacha?”

Nelson-“Eeh! Ko utangiye kuvanga amadosiye se kandi bite?”

Njyewe-“Erega buriya bijya byicanga iyo umuntu avuga atwaye! Naho ubundi abakobwa se ko…”

Nelson-“Ahaaa! Ngaho reka tuve mu bana umbwire ayo makuru wamenye. Daddy ngo bimeze bite ko numva mpangayitse?”

Njyewe-“Oya wihangayika Nelson! Ahubwo buriya Dovine afite ibanga rikurikira rirya yakubwiye!”

Nelson-“Uuuuh! Ngo ibanga rikurikira rirya yambwiye?”

Njyewe-“Buriya ngo ujya mwana mwajyanye gusura Martin ntabwo yari uwe, cyakora yakubwije ukuri, uwe yaramutaye!”

Njyewe-“Yee? Koko se? Ibi ni ibiki se kandi mwo kabyara mwe? Mwahuriye hehe se ahubwo Dovine ngo akubwire ibyo byose!”

Njyewe-“Ntabwo twigeze duhura, ahubwo dore kare nagize ntya numva ndashonje maze mfata inzira njya kwa Dovine ngo mfate aga firiti, nkigerayo……….”

Nelson namubwiye byinshi ndangije kumubwira byose yifata ku munwa arumirwa, maze arambwira,

Nelson-“Ubu se kandi noneho nkore iki?”

Njyewe-“Nelson! Nkugire inama! Biriya bijemo, ntuzongere kwivanga mu bibareba, wowe ita ku bya Brendah waguhaye urukundo akarwima abandi, ubundi witurize ibyabo ni ibyabo, nibitabaza imiryango azabe aribwo ujyayo”

Nelson-“Ariko uziko ari byo! Genda Dovine wangije intambwe zawe! Ubu koko ugiye gusaza impinja zikuririra mu matwi koko?”

Njyewe-“Eeeh! Ariko uziko nari ngiye kurenga wana!”

Nelson-“Hhhh! Nari nziko wahabonye! Ahubwo se ntabwo wabonaga imodoka yanjye?”

Njyewe-“Eeeh! Nari nyiyobewe nabonaga yabaye nshya!”

Nelson-“Hhhh! Buriya Fils nabibonya ndaza kumwongeza!”

Njyewe-“Azabura Kutajya kugurira byeri mu ndobo se?”

Twese-“Hhhhhhh!

Naparitse imodoka aho maze Nelson akingura umuryango agiye kuvamo ahita yongera arakinga,

Nelson-“Nari nibagwiwe kukubwira!”

Njyewe-“Iki se Nelson?”

Nelson-“Twavuze ibya ma Bella nibagirwa kukubwira ko twafashe itariki y’ubukwe ndetse invitation zirasohoka uyu munsi”

Njyewe-“Wooow! Ni ryari se mbe nkusanya ay’aga suti?”

Nelson-“Hhhh! Akawe ko karahari, wowe na Brown se ko ari mwe muzaba mwabaye abagaragu banjye!”

Twese-“Hhhhh!”

Njyewe-“Good! Ndahari rwose n’amatwi n’amabinga!”

Nelson-“Byiza cyane! Ahubwo nkuko twabyifuje njye na ma Bella, twasanze byaba ari byiza cyane tugaragiwe nabazi amateka y’urukundo nyarwo twatambutsemo, ndacyeka Brown azaba ari kumwe na Dorlene, Aliane na Bruno, rero umunsi nugera utararikocora ngo uribwire Sacha ubwo ubwo tuzagushinga gutura abantu amajerekani no gutira ibibindi!”

Nelson amaze kuvuga gutyo nikije umutima mbonye atangiye kundeba cyane mpita nikiriza vuba,

Njyewe-“Yego Nelson! Nibyo rwose! Humura wowe nzaseruka neza!”

Nelson-“Ntiwumva se! Ako kantu ni inyamibwa!”

Njyewe-“Sawa rero ubwo turasubira, reka njye kureba ko nabona nk’igihumbi!”

Nelson-“Daddy! Wakoze cyane kuba intwari ugaharanira ko twafasha uriya muvandimwe witeye kuba iciro ry’imigani akaba ageze aho ahururizwa rubanda, twizereko wenda azakira akize”

Njyewe-“Merci oussi Nelson!”

Nelson yavuye mu modoka ndakata mfata umuhanda, mu nzira nagiye numva uturirimbo tw’urukundo numvaga nahora numva, nkanyuzamo nkanaririmba nubwo ari cyo kintu nari niyiziho ko ntazi.

Nageze ku kazi ntangira gucuruza nkuko nari maze kubimenyera abakiriya bakomezaga kuza ari benshi, ibyo bigatuma nkomeza kugira ikizere ko ejo hazaba heza.

Byageze mu masaha ya nimugoroba maze ntangiye gupanga gutaha mu gihe nunamye nshaka imfunguzo mba numvise umuntu winjiye asakuza,

We-“Daddy Daddy! Yoooh! Ahwiiiii! Nari nziko nsanga watashye!”

Nahise numva ijwi ari irya Rosy nta kabuza, maze ndunamuka maze mva muri contoire ndamusuhuza bisanzwe,

Rosy-“Mbega Daddy! Nuko usuhuza umuntu mudaherukanye koko?”

Njyewe-“Oooh! Ihangane niba ngusuhuje uko utabishaka, buriya iyo niriwe mu kazi mba ndi muri mood y’amafaranga na facture gusa!”

Rosy-“Wooow! Ndabikunze! Maze amafaranga niyo atanga care! Ariko ubundi uzansohokana ryari nkuko wasohokanye Sacha wizeye ko agukunda nyamara…”

Njyewe-“Rosy! Mbabarira niba uzanywe hano nay a magambo yawe ugenda ubunza undeke nitahire! Urabizi nakubwiye kenshi ko bitanyubaka!”

Rosy-“Oya se kandi wirakara, ni ukuri nje ngusanga kandi ngufitiye ibanga!”

Njyewe-“Ngo umfitiye ibanga? Irihe banga se?”

Rosy-“Daddy! Noneho se wanyizera?”

Njyewe-“Byaterwa nawe, burya ikizere umuntu niwe ukurema, byaba ari byiza cyane kubona umukobwa nkawe abaye umunyakuri, byaba ari umutako usanga ubwiza butagereranwa, bwa bundi butera butera benshi gukundwa”

Rosy-“Daddy! Nanjye narabyicujije!”

Njyewe-“Ibiki se Rosy?”

Rosy-“Daddy! Ni njye natumye Sacha ataguhitamo kandi ndabizi neza yaragukundaga, kuva wa munsi burya nza iwanyu mu gitondo burya yabaga yantumye ngo nze nkubwire ko umutima we ukwifuza, kuko nk’umukobwa yabaga afite isoni zivanze n’ubwoba bwuko uramufata,

Iyo nasubiragayo namubwiraga ibyo nshatse byinshi kandi bitari ukugushimagiza ahubwo ari ukumugukuramo nyamara ntakwifuza ahubwo ari ukwanga ko Sacha nawe andusha byose!”

Njyewe-“Ooh! My God! Rosy…”

Rosy-“Daddy! Mbabarira umutima unshiriye urubanza nyuma yo kumubwira ko akwiye guhitamo Bob uyu munsi nkaba namenye ko mwashwanye kubera ukuri wamubwiye, kwa kundi kuryana,

Daddy! Mbabarira ni ukuri nanjye si njye, ni kamere yanyubatsemo, iyaba Imana nawe mwenyine mwambabariraga nkabona amahoro mu mutima, ibindi nkazabyirengera!”

Njyewe-“Rosy! Umbwiye amagambo nifuzaga kumva kuri wowe, buri gihe iyo wazaga aha nakurebeshaga andi maso nkabona byinshi, kandi koko nawe urabizi nta munsi ntagusabaga kwiyama ikinyoma cyahishaga ubwiza Imana yakwihereye,

Rosy! Kuba Sacha yaragize amahitamo atari njyewe ntabwo yagendeye kubyo wamubwiye, ni umukobwa uzi guhitamo ingendo ye kandi agaha agaciro umutima kurusha amaso n’intekerezo, we ku giti cye afite impamvu yamuhisemo kuko wowe akuzi kuva cyera!”

Rosy-“Mana weee! Sacha byose yarabibonaga koko ntambwire? Mana yanjye! Ubu se koko nzamusubira imbere?”

Njyewe-“Inshuro wamugiye imbere nizo nyinshi kandi ibyo wamuhishe akabihishura ni akayabo, tinyuka ugende umusabe imbabazi ndabizi azakumva kandi yongere kukugirira ikizere kuko icyo wataye uzaba ugitoraguye kitarasandara”

Rosy-“Hanyuma se ubu ko Bob nzi ko ashakaho Sacha ikintu kimwe dukore iki?”

Njyewe-“Rosy! Nonese ko njye na Bob ubizi ko twamaze gushwana koko ubu nakora iki?”

Rosy-“Daddy! Ngiye kubyitambikamo!”

Njyewe-“Rosy! Urabona koko washobora kugaragariza Sacha urukundo Bob amukinga mu maso ukahava udasize umugayo?

Rosy-“Daddy! Mbabarira undeke mbijyemo kandi ndabizi bizagenda uko utabicyekaga, ndabizi biragoye kandi birakomeye, gusa ndeka bibe icyiru cy’ibyo nakoze!”

Njyewe-“Rosy! Go ahead!”

Rosy-“Thank you Daddy!”

Njyewe-“You are welcome!”

Rosy-“Daddy! Nonese ko udataha?”

Njyewe-“Eeh! Ubu usanze nari ngiye gutaha kabisa!”

Rosy-“Oooh! Noneho niba ntakugoye nyura uno muhanda uca kwa Sacha ubundi wikomereze!”

Njyewe-“Oooh! Nta kibazo!”

Twarasohotse ndakinga maze twinjira mu modoka dufata umuhanda mu kanya gato twari tugeze ku gipangu cyo kwa Sacha! Maze ndahagarara Rosy aransezera ava mu modoka aragenda nanjye mfata umuhanda.

Ngishyiramo vitess ya mbere…………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 143

 

10 Comments

  • Murakoze gusa nigato ariko burya icyinyoma ntijya gitsinda narimwe kbs

  • Bjr!Nukuri rwose muratwemeje uyu munsi,ni kagufi cyane byari kuba byiza iyo mukomeza basi paragraphe nke 4.
    Ubwo nahejo,Rosy aragaragaye,Gasongo Imana imufashe akire basi ahinduke.

  • Kari keza ariko nigato

  • Mbega Rosy disi ngo arahemuka!Ariko Imana ishimwe ko yihannye wenda birabyara umusaruro.Thx umwanditsi
    .

  • Rosy wagirango ni Solange neza neza. Buriya injangwe yaraye mu gasozi ihinduka inturo kandi kamere ipfa nyirayo yapfuye. Rosy ni umu-rozi nyine ntiyanakira kuko abantu nkabariya bahinduka nkigicu.

  • Thx umuseke, gusa ni gato,Rosy arakoze gutera intambwe asaba imbabazi,…Na n’ubu sindakira agahinda natewe na Sacha umunsi ahitamo Bob,…None Sacha azashaka kwisubiraho ibya Daddy na Joy byarakomeye !

  • Reka ejo tuzunve rosy yahuje sacha na daddy.ko ariwe wabatanyije Imana idufashe ubukwe bwa nerson buzagere daddy arikumwe na sacha urukundo rwarakomeye

  • Hoya rwose joy niwe ukwiye Daddy,azabe ariwe anjyana mubukwe Bwa Nell.murakoze umuseke

  • ejo kazaba karyoshye ndakeka

  • Rosy yaba ateye intambwe niba koko agiye kubwiza Sasha ukuri kose atari imitwe yo kumuneka ngo amukureho andi makuru,amenye ibya Daddy na Joy.
    Nelson sugira jya mbere warwanye intambara nziza. Imana igushyigikire kandi vumve inama ya Daddy ibya Dovine na Martin ubishyire kuruhande utegure ubukwe bwawe . BoB akwiye guhindura igendo akamesa kamwe. Dovine akabaye icwende ntikoga ntabwo yahindutse.

Comments are closed.

en_USEnglish