Digiqole ad

Gicumbi: Guverineri Musabyimana yategetse gufunga utubari tudafite ubwiherero

 Gicumbi: Guverineri Musabyimana yategetse gufunga utubari tudafite ubwiherero

Guverineri w’Amajyaruguru, Musabyimana yasabye ko utubari tudafite ubwiherero dufungwa

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, abasaba guhagurukira isuku nke igaragara muri aka gace, ategeka abayobozi bo hasi gufunga utubari tudafite ubwiherero kuko twangiza ubuzima bw’abaturage.

Guverineri w'Amajyaruguru, Musabyimana yasabye ko utubari tudafite ubwiherero dufungwa
Guverineri w’Amajyaruguru, Musabyimana yasabye ko utubari tudafite ubwiherero dufungwa

Muri uyu muganda wabereye mu murenge wa Nyamiyaga , wanitabiriwe na Depite Gatabazi Jean Mari Vianney na we wagarutse ku mwanda uvugwa muri aka gace by’umwihariko anenga abagabo bafite ingo zitagira ubwiherero.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude watanze ikiganiro kirambuye, yasabye abaturage baje muri iki gikorwa ko bakwiye kwiyambura icyasha cy’isuku nke yakunze kuvugwa muri aka gace.

Ati “Intara yacu y’Amajyaruguru twagiye tunengwa kugira umwanda kuva kera kandi namwe mwarabyumvise, ndagira ngo mumfashe Ttubyange ku buryo bitazakomeza kutuvugwaho, dufatanye isuku tuyigire umuco.”

Uyu muyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yanagarutsecyane  ku tubari tudafite uwiherero ku buryo abatunyweramo batabona aho bikinga bigateza umwanda mu dusanteri.

Guverineri Musabyimana yasabye ba nyiri utu tubari guhita bacukura imisarani, asaba abayobozi bo hasi ko abadahita bubahiriza aya mabwiriza bafungirwa kuko bakomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati “Kirazira gufungura akabari katagira amusarani  hafi aho ndetse n’aho abantu bihagarika, kirazira Kikaziririzwa,  abayobozi b’Utugari mbahaye uburenganzira mudufunge kuko nimutahafunga ni mwe tuzabibaza.”

Depite Gatabazi Jean Mari Vianney  yagarutse kuri iki kibazo, anenga abagabo bafite ingo zitagira ubwiherero.

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko nta muntu utekereza ko agomba kurya yirengagije ko nyuma yo kurya akenera kujya mu bwiherero.Ati “Umugabo ufite urugo rutagira umusarani nta mugabo umurimo.”

Abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga bizeje ubuyobozi ko bagiye kwikubita agashyi nyuma y’impanuro bahawe.

Bavuga ko bazajya bafatanya, aho bigaragara ko umuturage adafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero bazajya bamutera inkunga yo bamwubakire.

Uyu murenge wa Nyamiyaga wakorewemo Umuganda ku rwego rw’Intara wabaye uwa mbere mu karere ka Gicumbi mu gukora neza iki gikorwa cy’umuganda, ukaba washyikirijwe ishimwe nyuma yo kubaha izi mpanuro.

Guverineri na Depite Gatabazi bifatanyije n'abaturage mu muganda
Guverineri na Depite Gatabazi bifatanyije n’abaturage mu muganda
Baranyuzamo bakamenamo abiri n'abaturage
Baranyuzamo bakamenamo abiri n’abaturage
Abatuye Nyamiyaga bitabiriye umuganda
Abatuye Nyamiyaga bitabiriye umuganda
Nyuma bacinye akadiho bishimira ibyagezweho
Nyuma bacinye akadiho bishimira ibyagezweho
Umurenge wa Nyamiyaga washimiwe ubwitabire mu gikorwa cy'Umuganda
Umurenge wa Nyamiyaga washimiwe ubwitabire mu gikorwa cy’Umuganda

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

3 Comments

  • Ikintu bita ubwiherero abanyarwanda cyaratunaniye burundu. Hera muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, ufate iya Kimironko, unyure mu tubari, restaurant, Hotel, lodge, ibigo bikomeye, Imirenge,uturere…
    (MIGEPROF, ba Aff. Sociales ko badakoma bite?)

    • Gare ya Nyabugogo yo iteye ishozi.Ubundi ibikorwa remezo biranga umujyi ntabwo birangwa gusa nimiturirwa.Birangwa nahantu abantu bahurira iyo bavuye i kantarange (Henshi kwisi ahubwo usanga ari ikintu kinakurura ba mukerarugendo bitewe nubuhanga, ningufu igihugu kiba cyarashyizemo kimwe nibibuga byindege) Gare ubundi niyo yakira umuntu ugannye Kigali.Iyo ufashe twagerane rero bakakubwira ko Kigali arakataraboneka maze ukaviramo Nyabugogo imvura igwa uhita wibaza uwo mujyi bawubakiye nde? munyungu zande?

  • Abayobozi we!!Mr Governor aha wasuye n’ uduce tuhakikije nka za Rutare bagiye kumara imyaka n’ imyaka batagira amazi kandi barayahoranye mu myaka ya za 1990! None aho kuza ubafasha nawe urimo urabavugiraho hamwe n’ iyo ntumwa yabo Gatabazi idasohoza ubutumwa. Isuku itagira amazi wayibonye he governor usibye kwiganirira?!! Byonyine wowe umaze ikicyumweru utoga wasa ute?? Ariko yeee!!!Naho barakomera!!!

Comments are closed.

en_USEnglish