Digiqole ad

Uwegukanye PGGSS 7 ni Dream Boyzzz!!!

 Uwegukanye PGGSS 7 ni Dream Boyzzz!!!

Batangiye urugendo ari abahanzi 10, bazenguruka mu ntara enye basusurutsa abakunzi ba muzika Nyarwanda, bari babizi ko igikombe kizahabwa umuhanzi umwe cyangwa itsinda rimwe. Urugendo basoreje i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro, Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri rishyikirizwa igikombe n’igihembo cya 24 000 000 Frw. 

Dream Boyz bacyuye miliyoni 24 Frw
Dream Boyz bacyuye miliyoni 24 Frw

10:Davis D.
09:Danny Nanone
08:Active Boys
07:Social Mula
06:Odda Paccy
05:Queen Cha
04:Mico The Best
03:Bull Dogg
02:Christopher
01:Dream Boys

Christopher na we wahabwaga amahirwe ko ashobora kwegukana iri rushanwa agiyemo inshuro eshatu, yaje ku mwanya wa kabiri ashyikirizwa sheki ya 4 500 000 Frw.

Umuhanzi Bull Dogg winjiye ku rubyiniro asezeranya abakunzi be ko ararana amafaranga mbumbe ahabwa umuhanzi wegukanye iri rushanwa yaje ku mwanya wa kane ahabwa Sheki ya 4 000 000 Frw.

Nyuma yo gutaramira abatuye mu ntara enye, abahanzi 10 bari guhatana mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ribaye ku nshuro ya Karindwi, kuri uyu wa Gatandatu bataramiye abo mu mugi wa Kigali.

Aba bahanzi uko ari 10 baririmye mu buryo bwa ‘live’, buri wese wageraga ku rubyiniro yavugaga ko yizeye kwegukana iri rushanwa, ubundi agasaba abakunzi be kwigaragaza no kumwereka ko bamuri inyuma.

Kuva 18h00 aba bahanzi batangiye kwiyereka abakunzi baje kubashyigikira muri iki gitaramo kigiye kugaragaza utwara PGGSS 7.

Umuhanzikazi Odda Paccy wabimburiye abandi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zo mu njyana ya Rap zirimo Rendez-Vous n’Umusirimu.

Itsinda rya Dream Boys riri mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa baririmbye bakurikira uyu muhanzikazi, bashimisha abakunzi babo n’abandi baje gukurikirana umusozo w’iri rushanwa.

Umuhanzi Davis D ugiye muri iri rushanwa bwa mbere yaje ku rubyiniro mu ndirimbo ya Biryogo yamamaye cyane muri Kigali.

Danny Nanone na we yageze ku rubyiniro mu njyana ye ya Rap. Uyu musore wageze ku rubyiniro bigasa nk’ibihinduye isura muri Stade, yaririmbye nta gihunga agaragaza ko yifitiye ikizere.

Christopher na we uri mu bahabwa amahirwe, yahise azamuka ku rubyiniro ahabwa amashyi menshi, ahita abakorera mu muhogo mu ndirimbo zirimo izagiye zikundwa cyane nka Uwo munsi.

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu bamenyerewe mu gususurutsa abakunzi b’umuziki kubera imibyinire yabo, barirmbye indirimbo nka Final.

Umuhanzi Social Mula wari witabiriye ku nshuro ye ya mbere PGGSS yakoze mu mihogo, aririmbira abitabiri iki gitaramo zimwe mu ndirimbo ze nka Ku ndunduro.

Umuhanzikazi Queen Cha yaje akurikira yinjira ku rubyiniro asaba abakunzi be kumanika amaboko. Atangira mu ndirimbo umwe rukumbi, aza gusoreza kuri Kizimyamoto.

Mu mwambaro w’abaraperi, Bull Dogg yinjiye ku rubyiniro avuga ko igihe kigeze kugira ngo na we arye aya mafaranga ya PGGSS. Mu ndirimbo ye imfubyi ziri mu  zo yehereyeho.

Uyu muhanzi wageze ku rubyiniro igitaramo kigahindura isura, abakunzi be bamwakirije urusaku, abandi bamanika ibyapa bigaragaza ko bamuru inyuma.

Mico The Best waririmbye ku nshuro ya nyuma yaje mu ndirimbo Akabizu, asaba abakunze be kumushyigikira ko ari mu bateje imbere injyana ya Afro-Beat mu Rwanda.

Odda Paccy wabimburiye abandi ku rubyiniro yaririmbye Umusirimu karahava
Odda Paccy wabimburiye abandi ku rubyiniro yaririmbye Umusirimu karahava
Yanyuzagamo akabyinana n'ababyinnyi be
Yanyuzagamo akabyinana n’ababyinnyi be
Dream Boys n'ababyinnyi babo bashimishije abaje kwihera amaso iyi final
Dream Boys n’ababyinnyi babo bashimishije abaje kwihera amaso iyi final
Danny Nanone yinjiye ku rubyiniro yambaye ibendera ry'u Rwanda
Danny Nanone yinjiye ku rubyiniro yambaye ibendera ry’u Rwanda
Yageze aho yiyambura iyi myambaro isa nk'itamuhaga ubwisanzure aririmba adategwa
Yageze aho yiyambura iyi myambaro isa nk’itamuhaga ubwisanzure aririmba adategwa
Davis D mur Biryogo yashimishije abaje kumushyigikira
Davis D mur Biryogo yashimishije abaje kumushyigikira
Davis D. n'ababyinnyi be mu myambaro imenyerewe mu barwanyi bakomeye muri USA
Davis D. n’ababyinnyi be mu myambaro imenyerewe mu barwanyi bakomeye muri USA
Muri Parking ya stade Amahoro hakubise huzuye
Muri Parking ya stade Amahoro hakubise huzuye
Mu isuti ya kaki, Christopher yasusurukije abari ku stade
Mu isuti ya kaki, Christopher yasusurukije abari ku stade
Yageze aho yikura agakoti ashimisha abakunzi be
Yageze aho yikura agakoti ashimisha abakunzi be
Itsinda rya Active ryashimishije abitabiriye iki gitaramo mu mbyino zabo
Itsinda rya Active ryashimishije abitabiriye iki gitaramo mu mbyino zabo
Social Mula mu ndirimbo ku Ndunduro
Social Mula mu ndirimbo ku Ndunduro
Social Mula yaririmbye ku ndunduro akanyuzamo agasa nk'uri gukora mu mirya ya gitari
Social Mula yaririmbye ku ndunduro akanyuzamo agasa nk’uri gukora mu mirya ya gitari
Queen Cha na we mu ndirimbo nka kizimyamoto na umwe rukumbi yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Queen Cha na we mu ndirimbo nka kizimyamoto na umwe rukumbi yashimishije abitabiriye iki gitaramo
N'ababyinnyi be, bakanyujijeho biratinda
N’ababyinnyi be, bakanyujijeho biratinda
Bull Dogg uvuga ko igihe kigeze ngo na we yegukane izi miliyoni yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo imfubyi yahereyeho mu buhanzi
Bull Dogg uvuga ko igihe kigeze ngo na we yegukane izi miliyoni yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo imfubyi yahereyeho mu buhanzi
Bull Dogg yageze ku rubyiniro ibintu biracika muri parking ya Stade, abakunzi be bagaragaza ko bamushyigikiye
Bull Dogg yageze ku rubyiniro ibintu biracika muri parking ya Stade, abakunzi be bagaragaza ko bamushyigikiye
Mico the Best waririmbye nyuma y'abandi, yakoze mu mihigo mu ndirimbo Akabizu
Mico the Best waririmbye nyuma y’abandi, yakoze mu mihigo mu ndirimbo Akabizu
Bagarutse ku rubyiniro bashimirwa uko bitwaye mu bitaramo byose
Bagarutse ku rubyiniro bashimirwa uko bitwaye mu bitaramo byose
Bati ni Dream Boyzzz
Bati ni Dream Boyzzz
Dream Boyzzzzz na bo bati tuzarambana imyaka 70
Dream Boyzzzzz na bo bati tuzarambana imyaka 70…babwira abafana babo
Bashimiye Knowless wabafashije kugira ngo bagere kuri iyi ntambwe
Bashimiye Knowless wabafashije kugira ngo bagere kuri iyi ntambwe

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW 

15 Comments

  • Dream Boyz oooyeeeeee! mwarakoze congratulations

  • Bulldog bamwibye.mugani we kata bicamo ntawamenya kabisa

  • congratiration dream boys

  • Ni Dream Boys! Abandi baracyarwana no kunoza na popularity! Iyo bataba bo, BRALIRWA yari kuhatera amanota!

  • Congratulations bahungu banjye, nshimishwa n’ikinyabupfura mugira, Imana izabakomerere iyo mpano.

  • Dream boys ndabakunda muririmba neza kandi mutuje. Ntimutwarwa n’ubustars ngo mute umuco. Many congs ku ikipe mfana

  • conges dream boys, ndabakunda cyane. Imana ikomeze ibajye imbere muri byose mukora. tubari inyuma.

  • Ndabakunda baririmba neza.Bazi kugera ku maranga nutima. Dufitanye isano, Bucece, urare aharyana,uzahahe uronke n’izindi. Congratulation basore. Mukomeze mutere imbere.

  • Indatwa Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee…………!!!!!!!!!!!!! KINA MUSI Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee………………….!!!!!!!!!!!!

  • Platini, inzira yari ndende musaza!

    Kuva Gasange mu nzayirwa, ukagera mu ndatwa i Butare, muri UR, hatana hatana, … mpaka Guma Guma!

    Songa mbere bahungu banjye!

  • Congz bahungubacu dreams boyz murabicyitegererezo muli Rwanda music industry igikombe mwaragikoreye muragikwiye twishimye. Muririmbaneza indirimbozanyu zifitireme kd zitangubutumwa burimubwenge kd busobanutse. Murabastars biyubabaha, bize kd bafituburere. Uyumwaka muradushimishije tuzawubyinamintsinzi ya muzehe niyanyu ahubwo nimukoremunganzo mumuhimbirindirimbo yamatora murwego rwokumushimira kukoniwe mubikesha ntimubyibagirwe mwantore mwe, turabemera

  • Congz basorebacu mwaragikoreye pe muragikwiye. Muhindurizina mwitwe reality boyz kuko inzozi mwazigizimpamo ntimukiri dreams boyz. Murabastars bicyitegererezo nkundukuntu mwiyubaha kd mufituburere nubwenge kandimulilimba indirimbo zitwubaka kd zifitireme. Icyombasaba muzakomezanye ntimuzatandukane kubera mubonyamafranga. Ikibazo mufitegusa nukombona manager wanyu atabamenyekanisha nkukomubikwiliye kandubundi akokazi arakazineza pe kukoyagakoreye knowless aliko kulimwe ntambaranga ashiramo nimwemwimarkettinga aliko abaturage ntibabamenye6

  • Dream boys ndabakunda cyane mufite uburere n umuco kandi muzi ubwenge cyaneee muririmba neza.mwarihanganye cyane nshuti.Imana irebye umuhate mwagize irabagororera nukuri mukomeze mutere imbere ndabakunda cyaneeeee.Indirimbo zanyu ziriyubashye kandi zibamo ubutumwa bwiza.

  • ndi umwe mu bantu badashamadukira iby’ imiziki, ariko aba bahungu nanjye ndabakunda pe, ndetse baranshimishije. indirimbo zifite icyo zivuze kongeraho ikinyabupfura cyabo , bituma mbakunda cyane. congrats!!

  • Jyewe munshimire mwese Queen Cha!!! Uwo mwari ndamukunda cyane kdi ndamwemera rwose! Murabona ko yakoze cyane kdi arabikwiye, umwanya yabonye rwose mureke mwihangane twese tuwishimire!!! Songa mbere Queen Cha!! Ubutaha ni wowe uzatwara ziriya cash!! Kuko uri umukobwa witonda kdi uzi guhimba ukurikije ibikenewe pe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish