Digiqole ad

Ngoma/Tunduti: Bakora urugendo rurerure bajya kwa muganga

 Ngoma/Tunduti: Bakora urugendo rurerure bajya kwa muganga

Mu karere ka Ngoma

Mu kagari ka Kinyonzo umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma abaturage bavuga ko bivuriza kure aho bakora urugendo rw’amasaha arenze abiri bajya kwivuza by’umwihariko ku mugore uri kunda ngo ni ikibazo gikomeye.

Abagore batwite bageze mu gihe cyo kubyara ngo bagera kwa muganga barembye cyane, bakaba basa ko bafashwa kubona ivuriro hafi.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kinyonzo bwatangarije Umuseke ko iki kibazo kizwi ngo mu rwego rwo kugikemura bamaze kubona ikibanza cy’ahakubakwa ivuriro igisigaye ngo ni ubushobozi bwo kuba byakorwa vuba.

Mu kagari ka Kinyonzo nta vuriro na rimwe rihari, bituma abaturage bakora ingendo ndende bajya kwivuza mu murenge baturanye wa Mutenderi.

Uwitwa Nkundimana Steven agira ati “Iyo umuturage avuye mu gice cya Tunduti usanga akora urugendo rugera ku masaha abiri, iyo ari umurwayi warembye agera kwa muganga yamaze guhura n’ikibazo, cyane umubyeyi utwite.”

Nzabonimana Francois na we yagize ati “Twebwe muri Kinyo, hari ikibazo cy’ivuriro riri kure yacu. Tugenda urugendo rureru.”

Aba baturage icyo bahuriyeho bose ni ugusaba ubuyobozi kubafasha bakubakirwa poste de santé.

Nzabonimana ati “Tubonye ivuriro ritwegereye twaba turuhutse urugendo rukomeye dukora.”

Ndasubira Eliabu umuyobozi ushinzwe imiberho myiza muri kagari ka Kinyonzo avuga ko iki kibazo kizwi. Agira ati “Icyo kibazo kirazwi kiri no muri gahunda. Ubuvugizi twarabukoze n’ahantu izubakwa twamaze gutegura ikibanza, ikitaraboneka ni ubushobozi.”

Ubusanzwe amavuriro mato nk’aya usanga abaturage ari bo bagira uruhare mu kuyiyubakira, Akarere kakabunganira aho bibaye ngombwa.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yooooo, nibabatabare! Ariko se bivugwe na nde ko naho biyubakiye Posite de santi ko zamaze imyaka nkibiri zidakora aho zikoreye abo bazeguriye bakabakamamo ayo birira! Barayariye! Sakara, Nyaruvumu, nahandi.

  • Kiriku sha ivugire! Ahaaaa amafaranga yifi zacu muri kaji se ntitwihanaguye? Livempu se ntitwakuyeyo amaso? Ahubwo hagafungwa inzirakarengane ifi zaragiye! Nta kiza cya Nambaji.

Comments are closed.

en_USEnglish