Digiqole ad

Karongi: Min Nsengimana yanenze abafunga ahagenewe gukoreshereza ikoranabuhanga

 Karongi: Min Nsengimana yanenze abafunga ahagenewe gukoreshereza ikoranabuhanga

Jean Philbert Nsengimana aganira n’abatuye i Karongi

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere).

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yasabye ko mudasobwa ziri ku mashuri adafite amashanyarazi, ikibazo kidakemutse zajyanwa aho zibyazwa umusaruro

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage.

Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i Karongi (kuri BDF) basanze mudasobwa (Computers) zidakoreshwa kandi zigomba korohereza abaturage mu ikoranabuhanga.

Asaba ko iki cyakosoka, avuga ko ahantu hari mudasobwa zidakoreshwa ku mashuli atandukanye kubera ko nta muririro, hazarebwa niba koko nta buryo bwaboneka kugira ngo umuriro uboneke.

Ati “Ese ntihabaho n’ingufu z’amashanyarazi, ni dusanga ibyo byose bidashoboka izo mudasobwa zizahabwa ahari umuriro zibyazwe umusaruro, ariko hari n’abanga kuzikoresha  kubera gutinya ikoranabuhanga. ibyo turifuza ko bikosoka.”

Minisitiri Nsengimana yashimye urubyiruko rw’i Karongi uruhare rugira mu gukoresha ikoranabuhanga bagahanga udushya, abasaba kwigisha abasigaye inyuma kandi na bo  ari ngombwa ko ikoranabuhanga ribageraho.

Ati “Ubu turashaka ko serivise zoze nta muturage uzongera gutonda umurongo ku biro by’ Umurenge  byose mu minsi yavuba. Telephone yawe izajya igukorera byose yewe n’iyo yaba gatoroshi. Birasaba ko  urubyiruko rubifashamo abakuru.”

Minisitiri Nsengimana atebya, yakomoje ku muhanzi ukomoka i Karongi, witwa Kanyeshyamba  w’i Rwamatamu waririmbye ngo “Umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe”.

Ati “Turifuza ko hazaza indi ndirimbo ivuga ngo umurimo ni ikoranabunga ibindi ni amahirwe kandi birashoboka.”

Mu ruzinduko rwe yakomereje ku Ishuli Ryisumbuye rya Ste Marie avuye kuri BDF i Karongi, aganira n’abana b’abakobwa bahiga ku cyo bifuza kuzaba ejo habo hazaza.

Yababwiye ko mu Rwanda nta cyo igihugu kitashobora ngo Umunyarwanda aterembere.

Ati “Musiba kureka kwishora mu biyobyabwenge, uburaya  n’izindi ngeso mbi, ejo namwe ni mwe bayobozi b’iki gihugu.  Ntushobora gutera imbere utemera ko bishoboka.”

Kuri uyu wa gatandatu Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yakomeje uruzinduko mu muganda, yakoranye n’abaturage mu murenge wa Bwishyura, mu kagali ka Gasura, aho yari kumwe n’umuyoboiz wa Smart Africa.

Uyu munyeshuri wo kuri Ste Marie ngo azaba umu hacker ariko Minisitiri yamusabye kuzaba umu hacker mwiza
Yasabye ko abakiri bato bigisha abakuru gukoresha ikoranabuhanga

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko uyu mugabo ikoranabuhanga ahora aririmba ni irihe, riba he ? Ese yatubwira ibyiciro bya NICI uko byashyizwe mu bikorwa n’aho bigeze, n’ibisigay igihe bizakorerwa ? Ese aho Karongi hari Fibre optique ihagera, niba se ihagera ni ibigo bingahe byashyizwe kuri uwo murongo wihuta, ko tuzi ko kuva muri 2004 Leta yashoyemo milliards nyinshi za Frw ?

    Gutekinika byo tubifitemo expertise.

    • Bigeze guteribipindi abantu muri 2005 ngo imihanda yose irimo fibre optic..ngo no ku Kibuye yarahageze.ubu nandika nyuma yimyaka irenga 12 ntayari yahagera.

  • Umva:
    NICI I: Gushyitaho inzego, enbling environment
    NICI II: IBIKORWA RWMEZO BYA ICT, FIBER ETC
    NICI III: GUTANGA SERVICE, IREMBO ETC
    NICI IV: UBUMENYI BUSHINGIYE KUBIKORANABUHANGA.

    WONGERE!

    • Bla, bla bla, bla tuuu ! Be specific, umusubize neza umubwira uti hariya Karongi Minister arimo avugira hari ibigo 15 (Akarere, Imirenge, hopital, hotels, schools, businesses,….) biri connected ubu birimo bikoresha broad band ya fibre optique. Wongere umubwire uti mu bana 3,000,000 biga primaire na secondaires ubu nibura 2,500,000 ubu bafite access kuri computer na internet, wongere umubwire uti dore companies 100 z’abanyarwanda zimaze gushingwa kuva 2005 (NICI-II) ubu zikaba zaraguye amarembo hanze muri EAC,….Bla, bla, bla, gusaaaa !

  • Kuki telecentres muri week end ziba zifunze?

Comments are closed.

en_USEnglish