Mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, Imisozi yahingwagaho igihingwa k’inanasi, imwe yambaye ubusa, indi yuzuyeho ibigunda, biragoye kumenya ko ubutaka bwo muri aka gace bwari busanzwe bukunze kweraho iki gihingwa. Abahinzi b’inanasi bavuga ko iki gihingwa kimaze imyaka itatu kibasiwe n’indwara bataramenya. Ubuyobozi bw’akarere burabizeza ko bagiye guhabwa imbuto nshya. Aba bahinzi bavuga […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo bagiranye ibiganiro. Jacob Zuma yashimye mugenzi we wa DRC ngo kubera politiki ye nziza anashima ikemezo cyafashwe n’igihugu ke cyo kudakoresha amatora mu Ukuboza umwaka ushize. Perezida Zuma waganiriye na Kabila ku bibazo bivugwa muri DRC, […]Irambuye
I Gikondo aho icyaha cyakorewe, muri iki gitondo Urukiko rwa Gisirikare rutegetse ko Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bitanu baregwa bishingiye ku kwica umuturage bamurashe, ibyaha bakoze mu kwezi kwa gatanu. Kimwe n’ubushize, muri iki gitondo abantu bari benshi mu cyumba mberabyombi cy’ishuri […]Irambuye
Benshi mu bakurikiranye uko Danny Nanone yitwaye mu bitaramo bya Guma Guma byabereye mu ntara, baguye mu kantu ubwo yahamagarwaga ku mwanya wa 9 akurikiranye na Davis D wari umaze kuba uwa 10. Icyo gihe no hagati y’abahanzi batangiye kurebana ku maso bibaza ibitangiye kuba mu gihe Danny yari mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo kuza […]Irambuye
Umutoni Pamela na Ndabunguye Innocent bafite imyaka 20 bombi. Amatora ya Perezida yo mu 2010 yabaye bafite imyaka 13, ubu ngo sibo bazarota umunsi wo gutora ugeze, kuko ari ubwa mbere bazaba bagiye gutora Perezida wa Repubulika. Binshimiye kuba ubu, bafite imyaka yo gutora mu Rwanda. Ndabunguye Innocent, atuye mu Karere ka Ngoma, mu Ntara […]Irambuye
Perezida Kagame mu mwaka ushize yatangaje ko u Rwanda rushyira imbaraga mu kurwanya ruswa kuko ubuyobozi bwumva ko ibigenewe abaturage byagera kuri buri Munyarwanda. Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho kuri iyo mpamvu ruvuga ko hari intambwe imaze guterwa mu banyarwanda mu kurwanya ruswa, ndetse icyegeranyo cya 2016 cya Transparency International gishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu […]Irambuye
Sacha-“Nonese ushaka kuza hano muri iri joro koko?” Njyewe-“Sacha! Niba ari ibishoboka nabwo naza, Joy ntabwo yaremba ngo nanjye ndyame nsinzire!” Sacha-“Ubu se koko Mana yanjye mbigire nte?” Njyewe-“Sacha! Reka nze!” Call end. Ako kanya nahise nsohoka mu cyumba vuba vuba, ngeze muri salon nsanga Mama ari gutegura ameze we na Angela, Njyewe-“Mama! Hari umuntu […]Irambuye
Mu rugo ubu bamuhaye inzu abamo n’inkono ye we n’umwana we w’amezi abiri. Ku myaka 13 bamuteye inda ubwo yari yarazanywe i Kigali gukora akazi ko mu rugo, uwayimuteye yihakanye umwana ngo kuko yabyaye ukwezi kumwe mbere y’igihe yumvaga azabyarira, ubu yasubiye iwabo guhangana n’ubuzima… nta zindi nzozi z’ejo, ikibazo ni icyo umwana ararira…. Ubujiji, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere i Kabgayi habaye imikino ya Basketball na Volleyball yahuje Diyosezi ya Kabgayi Vs Kibungo na Kabgayi Vs Kigali mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 abasaseridoti ba mbere babayeho mu Rwanda. Iyo mikino irangiye Kibungo itsinze Kabgayi amaseti 3-0 muri Volleyball na Kabgayi itsinze Kigali 49-39 muri Basketball. Mgr Kambanda Antoine […]Irambuye
Gasabo – Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Kimwe n’abandi banyarwanda babishaka, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe nawe yahasuye. Abantu bose bemerewe kujya kureba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bimurikirwa hano […]Irambuye