Digiqole ad

Pakistan: 140 bahitanywe n’iturika ry’imodoka yari itwaye Peteroli

 Pakistan: 140 bahitanywe n’iturika ry’imodoka yari itwaye Peteroli

Iturika ryahitanye abagera ku 140, ndetse abandi benshi barakomereka.

Kuri iki cyumweru, Imodoka yari itwaye Peteroli yaturikiye hafi y’umujyi wa ‘Ahmedpur East’ ihitana byibura abagera ku 140.

Iturika ryahitanye abagera ku 140, ndetse abandi benshi barakomereka.
Iturika ryahitanye abagera ku 140, ndetse abandi benshi barakomereka.

Polisi ya Pakistan yavuze ko iriya modoka yahiye yari itwaye Litiro 25 000 za Peteroli, ikaba yaturukaga ahitwa Karachi ijya Lahore. Iza kugwa ahitwa Kachi Pul, mu Bilometero 8 uvuye mu mujyi witwa ‘Ahmedpur East’.

Imodoka imaze kugwa, ngo abaturage batuye hafi aho bihutanye ibikoresho aho imodoka yaguye bajya kuvoma Peteroli, ndetse bose bahamagara inshuti n’imiryango batuye mu tundi duce kugira ngo nabo baze kwivomera Peteroli.

Iyi modoka yaje gufatwa n’umuriro iturikana abarimo bavoma n’abari bahegereye. Bigakekwa ko umuriro wayikongeje waturutse ku muntu warimo anywa itabi hafi y’aho iyi modoka yari yaguye.

Uretse 140 bapfuye, hari n’abandi benshi ngo ubu bari kwitabwaho mu bitaro bakomeretse.

Umwe mubagize itsinda ryaje gutabara witwa Jam Sajjad yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umwe mubapfuye yacanye ‘briquet’ kugira ngo akongeze itabi haba impanuka ntoya, ariko byaje kubyara iturika rikomeye.

Ibitangazamakuru byo muri Pakistan byatangaje amafoto agaragaza imirambo n’ibinyabiziga byahiye birashirira, byibura imodoka esheshatu (6) na Moto 12 byahiye birakongoka.

Kubera ko bamwe mubapfuye bahiye cyane bagashirira, kumenya imyirondoro y’imwe mu mibiri ngo birasaba ibizamini bya ‘DNA’.

Hari impungenge ko imibare y’abahitanywe n’iri turika ishobora kwiyongera kubera inkomere nyinshi zajyanywe kwa muganga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish