Bugeshi: Abaturage bashimiwe kwiyubakira Ibiro by’Umurenge byatwaye miliyoni 139 Frw
Kuva tariki 22 Kamena 2014, abaturage barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu batangiye ibikorwa byo kwiyubakira Ibiro by’Umurenge ubabereye, ubu bujuje inyubako nziza yatwaye hafi miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibi nibyo byatumye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iza guhemba abaturage b’uyu Murenge kubera uruhare rw’umuganda mu kwiteza imbere bishakamo ibisubizo aho uyu murenge wa baye uwa kabiri mu gihugu.
Kuva hakorwa ivugurura mu nzego z’ibanze mu 2006 hakajyaho Uturere 30, ibiro by’Umurenge wa Bugeshi byari bicumpitse mu biro by’Akagari ka Busiza, kugera ubwo abaturage ba Bugeshi batangiye kwiyubakira Ibiro by’Umurenge.
Mu kubaka ibi Biro by’Umurenge, abaturage batanze umusanzu w’amafaranga ndetse, bakanagira umusi wo gukora imirimo y’amaboko mu muganda.
Ibiro by’Umurenge wa Bugeshi byatumye baba indashikirwa mu gihugu bifite ibyumba 22 n’icyumba cy’inama cyakira abantu 150.
Iyi nyubako izuzura itwaye akayabo ka miliyoni ijana na mirongo icyenda n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda(196,000,000 Frw), muriyo amafaranga miliyoni 132 ni umusanzu n’amaboko by’Abanyabugeshi.
Ubu ngo bikeneye miliyoni 9 gusa gusa kugura ngo byuzure, kandi abanyabugeshi bamaze gutanga miliyoni 5 kugira ngo igikorwa kive mu nzira.
Bavugamenshi Jean Pierre umusore wishimira uruhare yagize mu iyubakwa ry’ibi Biro by’umurenge yabwiye Umuseke.rw ko bashimishijwe no kuzuza Ibiro bibabereye nk’abahinzi b’ibirayi bakomeye.
Ati “Buri gihebwe cy’ihinga umuturage bitewe n’ubushobozi afite yatangaga amafaranga y’inyubako, kandi nta gahato kabayemo.”
Uwamariya Odette, Unyamabanga wa Leta Uhoraho muri MINALOC waje gushyikiriza aba baturage igihembo bagenewe na Guvernoma, yashimiye Abanyabugeshi ku bufatanye bubaranga buri gihe muri gahunda za Leta by’umwihariko mu kwishakamo ubushobozi ubwabo badategereje inkunga.
Agira ati “Uyu munsi turi abahamya b’ibyo umuganda watugejejeho nk’Abanyarwanda”
Abaturage ba Bugeshi babaye aba kabiri mu gihugu bakurikiye Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe mu irishunwa ry’ibikorwa by’umuganda.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu izina rya Guverinoma yashyikirije abaturage ba Bugeshi Sheki ya miliyoni imwe y’ibihumbi magana abiri (1,200,000 Frw), aherekejwe n’igikombe ndetse n’icyemezo cy’ishimwe.
KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu