Digiqole ad

China: Abantu 140 baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’umusozi

 China: Abantu 140 baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’umusozi

Ingabo z’U Bushinwa zirafatanya n’abandi batabazi gushakisha ababa barokotse

Nibura abantu 140 hari ubwoba ko bagwiriwe n’ibitaka mu Ntara ya Sichuan mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu Bushinwa.

Ingabo z’U Bushinwa zirafatanya n’abandi batabazi gushakisha ababa barokotse

Inzu zirenga 40 zasenywe n’inkangu mu mudugudu witwa Xinmo mu gace ka Maoxian, nyuma y’aho igice cy’umusozi gihirimye mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Amatsinda y’abatabazi baragerageza gushakishakisha abarokotse bagitsikamiwe n’amabuye.

Hifashishijwe imodoka za tingatinga mu gutera hejuru ubutaka bareba ko haba hari abantu bagihumeka.

Hari umuryango w’umugore n’umugabo ndetse n’akana kabo babashije gutabarwa bajyanwa kwa muganga nyuma y’aho abatabazi byabasabye gukoresha imigozi minini mu gusunika amabuye yari abariho igihe abandi bashakishaga mu myanda.

Polisi mu gace kabereyemo iyi mpanuka, yatangarije televiziyo ya Leta CCTV ko inkangu zatewe n’imvura nyinshi cyane yaguye muri kariya gace noneho biza guhumira ku mirari kubera ko ako gace nta mashyamba gafite ku misozi.

Capt Chen Tiebo yagize ati  “Hari amabuye menshi cyane abarirwa muri toni. Aka ni agace k’imitingito.”

Imihanda yafunzwe muri kariya gace hemerewe kugenda imodoka zifite ubutumwa bwihutirwa.

U Bushinwa bukunze kwibasirwa cyane n’inkangu mu bice by’imisozi ariko by’umwihariko mu gihe cy’imvura nyinshi.

Mu 2008, abantu 87 000 bapfuye bazize umutingito mu gace ka Wenchuan, mu Ntara ya Sichuan.

Mu gace ka Maoxian abakerarugendo 37 bapfuye ubwo imodoka barimo yagwirwaga n’umusozi biturutse ku mutingito.

Hifashishijwe imodoka za tingatinga mu kureba ko haba hari abantu bari munsi y’amabuye

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Twifatanyige mukababaro nigihugu cyubushinwa cyahuye niryo sanganya

Comments are closed.

en_USEnglish