Abafana ba Arsenal basuye urwibutso rwa Ruhanga baremera abarokotse
Itsinda ry’abafana b’ikipe ya Arsenal basuye urwibutso rwa Ruhanga mu karere ka Gasabo, baremera abarokokeye muri aka gace, banabwirwa amateka yaho arimo ubutwari bw’umupasiteri w’abangirikani wayoboraga urusengero rwa Ruhanga witwa Sosthene wanze kwitandukanya n’Abatutsi bari bahungiye muri uru rusengero ubu akaba yaragizwe umwe mu barinzi b’igihango.
Ubwo ibintu byari bikomeye abakuru b’idini ry’Abangirikani muri kiriya gihe bohereje intumwa kuri Sosthene ngo bamusabe ko yava muri iriya Paroisse kugira ngo aticwanwa n’Abatutsi, undi arabyanga.
Uwitonze Beatha warokokeye aha i Ruhanga yavuze ko Sosthene yasubije abari batumwe agira ati “Mwantumye kuragira intama. Ubwo aribyo mwantumye rero ntabwo nzita.”
Interahamwe ubwo zazaga zikica nawe yari ahari aza kurokoka ubu yagizwe umurinzi w’igihango kugira ngo ubutwari yagize buzabere urugero rwiza abandi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ruhanga rushyinguwemo imibiri 36 600 ariko muri bo abarenga 15 000 biciwe muri ruriya rusengero ubu rwagizwe Urwibutso.
Uwitonze yabwiye abari aho ko Abatutsi biciwe i Ruhanga bishwe nabi n’Interahamwe zifashijwe n’abasirikare bari baje bakabatera grenades bakasukamo essence n’urusenda hanyuma bakabatwika.
Kugeza ubu ngo hari ubwo iyo ari gukora isuku ku rwibutso ajya abona imbuto z’urusenda zameze bikamwibutsa ukuntu Interahamwe zirwifashishije zica Abatutsi b’inzirakarengane bari bahungiye mu nzu y’Imana.
Ubusanzwe ngo abari batuye Ruhanga bari bari abavandimwe bahana inka, aboroye bagakamira abatoroye bityo bakabana mu bwumvikane.
Muri Jenoside ngo byafashe indi ntera abantu bahinduka inyamaswa kandi bari abavandimwe.
Uwitonze yavuze ko ibintu byatangiye guca amarenga ko bizaba nabi muri 1990 kuko ngo hari Abatutsi bamwe bacwaga gahoro gahoro.
I Kabuga ngo niho bategurirwaga ibitero byagabwaga i Ruhanga. Rugende ngo hari za bariyeri z’Interahamwe.
Taliki 11, Mata, 1994 nibwo i Ruhanga Abatutsi batangiye kwicwa ariko ngo umunsi wabaye mubi cyane ni uwo ku italiki 15 kuko aribwo abasirikare baje batera Abatutsi za Grenades.
Burugumesitiri Bisengimana niwe wayobora ako gace kari muri Komini Gikoro akaba ngo yaritaga i Ruhanga ko ari I Bugande kuko ngo hari abasore n’inkumi bari baragiye mu Inkotanyi.
Beatha yabwiye abafana ba Arsenal bari basuye urusengero ko ababanje gupfa muri ruriya rusengero bishwe no kubura umwuka kubera urusenda ruvanze na essence ndetse naza grenades batewe n’abasirikare bari bahurujwe.
Nyuma ngo interahamwe zifite imipanga n’impiri zinjiyemo zireba niba hari abatarapfa kugira ngo zibasonge.
Zimwe muri zo kandi ngo zagiye zisaka ababaga bapfuye zikabakuramo amafaranga n’ibindi zikabitwara.
Ku italiki 20 nibwo ingabo zahoze ari iz’Inkotanyi zageze i Ruhanga zirokora bamwe na bamwe bari basigaye, zibakuye mu masaka abandi mu rutoki n’ahandi.
Beatha Uwitonze yashimye ubutwari bwazo kandi avuga ko ubu bafite ikizere cy’ejo hazaza kuko hariho ubuyobozi bushakira Abanyarwanda bose ibyiza.
Uwaje ayoboye abafana ba Arsenal bari mu itsinda bise Rwanda Arsenal Fan Club Valentin Mwumvaneza yabwiye Umuseke ko bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso, kurutera inkunga ngo rukomeze kwitabwaho, kuremera bamwe mu bacitse ku icumu no gukorana umuganda n’abatuye i Ruhanga kuko biri mu nshingano zabo zo gufasha abacitse ku icumu batuye mu murenge runaka kandi ngo ni igikorwa ngarukamwaka.
Abaturage 167 bishyuriwe ubwisungane mu buzima, kandi bafasha umwe mu muryango w’umusaza n’umukecuru bapfushije abana basigara umwe nawe agira ikibazo gikomeye cy’ihungabana kubona inzu y’ibyumba bitatu kugira ngo ubuzima bwe bube byize kurushaho.
Aba bafana b’ikipe ya Arsenal batanze inkunga ya 500 000 Frw yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 167.
Urwibutso rw’i Ruhanga ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagali ka Ruhanga.
Inzu rwubatsemo yahoze ari urusengero rw’Abangilikani ariko ruza guhindurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kubera ubwicanyi bwarukorewemo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Aya matsinda mu Rwanda yemerwa n’irihe tegeko? Abafana ba Arsenal, Abafana ba Chelsea, Abafana ba Man-U, … Sinzi niba ubutaha hatazaza n’Abafana ba Ingabire, Abafana ba Rwigara, Abafana ba Twagiramungu, … Abo bose bateganijwe mu rihe tegeko ry’igihugu ku buryo bakora n’ibikorwa birimo na kiriya gikomeye cyo gusura Inzibutso? Ese batanga imisoro muri RDB? Jyewe mumbabarire abafite ibisobanuro ndimo nsaba ntimundakarire munsobanurire, kuko hari aho mbona igikorwa gikomeye nka kiriya cyo gusura inzibutso kigenda kigana mu nzira zirimo n’ibisa nk’inzenya kuruta uko cyakagombye kuba gikorwa mu buryo bwubashywe kandi original? Ntimuntuke, please, (bamwe muri mwe ndabazi ntimujya munyihanganira mukunda kunyibasira) ahubwo munsobanurire?
Bwenge si ngombw ko bagutuka ahubwo ni igitekerezo cyawe. Nibwira ko kuba bariya bafana bagiye gusura urwibutso hakwiye guhabwa agaciro igikorwa bakoze kuruta abo aribo (n’ubwo nabo ari ab’agaciro) cyane ko nawe uvuga ko bakoze igikorwa kiremereye. None se ibyo wita urwenya koko ni ibihe? Ngira ngo biriya bisobanura ko abantu b’ingeri zose bakwiye kwitabira kiriya gikorwa cyane ko kiri mu byubaka societe Nyarwanda yangiritse. Ku bwanjye Bariya bose wavuze haruguru bakwiye kujyana abafana babo ku nzibutso kugira ngo hatazagirra usigara atazi amateka y’igihugu cye. Bwenge ndasaba ntihagire rwose umuntu ukwibasira, ariko igihe nawe uzi ko watanze igitekerezo cyubaka kuki wagira impungenge zo kwibasirwa?
Reka ngusubize wowe rwose ufite byinshi wibaza. Ntabwo igihugu cyacu kigendera mukavuyo,ntanubwo abo wavuze ruguru biyobora. Ikindi inzibutso si isoko ujyamo uko ushatse kujya guhaha hari inzira binyuramo kugirango ujyeyo kandi ukore ibikorwa nkibyo ubona. So reka mvugire bamwe mubo ndiwe, dufite ibyangombwa rwose,niba wumva utanyuzwe uzajye RGB bazaguha ubusobanuro burambuye. Cyeretse niba ushaka ko nkora att ya doc hano
Ahubwo urikigoryi none se gutanga imisoro.cyangwa kuab uri kuri RDB nigikorwa cyankozwe bihuriye hehe? Ngwinzibutso? Ngo urwenya? Ntanisoni urabura gushima ibyavuyemo uraho urasamye just va mwicuraburindi ugane umucyo ufatanye nabandi kurwubaka ejonuwo.mwijima utazagukenya
Byiza cyane kuba gunners. Rwose ibi nibyo biba bikwiye. Nta mpamvu yoguhurira kubufana gusa; ahubwo tujye tunabubyazamo inyungu nkizi zogufasha no kwibuka abacu badusize.ndabashimye rwose
Comments are closed.