Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka y’igihugu batayagoreka
Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge. Yasabye abaturage kurushaho gukunda umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere.
Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu yafasha buri wese kwiteza imbere hatagize usigara inyuma mu iterambere.
Yasabye ababyeyi kuganiriza abana amateka yose y’igihugu batayagoreka, cyane cyane bakabigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ no gukunda igihugu.
Yagize ati “Birakwiye ko nta we ukwiye gusigara inyuma mu iterambere, ahubwo muzamurane buri wese afashe mugenzi we kuzamuka mu iterambere, kandi mubyaze umusaruro amahirwe anyuranye agenda agaragara hirya no hino mu gihugu.”
Mu izina ry’Abanyamuryango b’ihuriro ry’abahoze n’abakiri muri Guverinoma, n’abo bashakanye, “Unity Club”, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko bishimiye kwifatanya n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu gutangiza iryo huriro ku rwego rw’aka karere.
Yagaragaje ko iki gikorwa gishingiye ku bikorwa Perezida Paul Kagame yahize byo gushyigikira imiyoborere igamije kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda.
Hagendewe ku musaruro ihuriro Unity Club ryatanze mu guhuza abahoze muri Guverinoma y’u Rwanda abayirimo n’abo bashakanye, Murekezi yavuze ko iri huriro rizafasha abayobozi b’ubu n’abo basimbuye gushyira hamwe mu gusigasira no kongera ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Yavuze ko bizafasha gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, imwe mu nkingi ya Leta y’u Rwanda ifata nka mwamba, ari na yo ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge bizashingiraho.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ubumwe n’ubwiyunge bigomba gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye kandi ryihuse u Rwanda rwiyemeje kugeraho.
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rizakora ku rwego rw’Akarere n’Umurenge. Ubu rimaze gutangizwa mu Turere twose tw’igihugu.
Minisitiri w’Intebe yahamagariye buri Munyarwanda gufasha abagize Ihuriro mu Turere n’Imirenge mu kuritangiza vuba no kwitabira ibikorwa byaryo.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYARUGURU
14 Comments
Kuki Prime Minister ashaka ko amateka yigishwa n’ababyeyi kandi abenshi ari ntayo bize? Kuki abanyapolitiki bahora batsindagira ibyo kwigisha amateka y’u Rwanda, ariko wagera mu mashuri abanza ugasanga iryo somo ntirihaba, wagera mu yisumbuye ugasanga nta n’icya kane cy’amateka y’u Rwanda biga, n’imfashanyigisho bakoresha ukabona ziganjemo icengezamatwara kurusha ubumenyi? Abanyapolitiki nibakore politiki, bareke amateka yandikwe anigishwe n’abayize nk’isomo ry’ubumenyi.
Abarimu n’abahanga mu mateka y’u Rwanda, bahora mu gihirahiro cyo gusabwa na buri mutegetsi wimye ingoma gushyira iruhande ibyo bize banazi neza, bakigisha ibyo abo banyapolitiki bifuza bijyanye n’inyungu zabo n’uko bashaka kwiyerekana.
mperuka amateka ngo ibitabo yanditsemo barasanze yanditswe nabi ndetse itangazo ryaratanzwe byasubijwe muri REB ngo hari handitsemo ko aamoko y’abanyarwanda ari atatu ngo Jenoside yari intambara isanzwe yo gusubiranamo(civil war) byatumye ayo makosa atakwihanganirwa babisubiza muri REB none amateka ababyeyi barigisha barayavanahe ko niba basabwa kubigisha ayo bakuye mu mutwe wabo kandi abenshi batarize cyane ubwo murumva Koko batazigisha ibidahuye niba n’abateguye integanyanyigisho byarabayobeye bikagera aho ibitabo bisubizwa muri REB
kuki abanyapolitiki bacu bahora bashishikajwe no gusubiza urubyiruko rw’u Rwanda mu byahise, kandi rugaragaza Ko ikiruhangayikishije ari ejo hazaza?
amateka y’Rwanda ntabaho kuko ahinduka bitewe na regime iriho. Nubundi bazayihorere CNLG irahagije
bigishe ayahe nyakubahwa!
Yayandi badutsindagira umunsi kuwundi, ko u Rwanda rwabaye igihugu kugeza muri 1959.Rukongera guhinduka igihugu kuva muri 1994.Igitangaje nuko icyo gihe cyategekwaga nubwoko bumwe ugasanga nabyo harimo ivangura rikabije.
Yewe,sinari mperutse guseka…ngo Ababyeyi bazigishe abana babo amateka atagoretse !! Ariko aba banyapolitike koko tuzabafate gute,ibyabananiye bagiye kubisunikira abatabizi batanabyize,nonese buri wese nayigisha uko ayumva ubwo turaba tuva he tujyahe ,abo bana bo ubwo burozi bazaburutswa nande!Ibaze nawe abantu bivuguruza buri munsi,mukanya ngo ndi umunyarwanda,mukandi kanya umwe muribo ati njye ndi umuhutu utavangiye nomubisekuru byanjye byose,uwo ni BAMPORIKI ubu koko mwe ntimwigaya !uko kuri kw’amateka kutagoretse mwashatse uko mwicara mukakwigaho mwarangiza akaba arimwe mukwigisha abanyarwanda muri mubiki koko !
kwivuguruza : muri 1995 bavugaga itsembambaga,nyuma bavuga itsembabwoko n’itsembatsemba,nyuma biba jenocide yo muri 1994,ubu ni jenocide yakorewe abatutsi ….
Ibyo byonyine byerekana ko nta mateka tugira yanditse
Bigendera ku nyungu za politique
Kuberako nta moko akiba mu Rwanda ejobundi bazabyita jenoside yakorewe abanyarwanda ikozwe nabandi banyarwanda.
Nshimye abatanze comments bose. Bamvugiye ibyo nagombaga kuvuga
Ndifuza kugira igitekerezo ntanga ; nyakubahwa Ministre w´intebe amateka ni amwe ku banyagihugu bose bivuze ko yigishwa kimwe mu mashuri . Buri mubyeyi yigishije amateka ye mûrumva abana bazakurana ayahe matéka? Uwacitse ku icumu rya génocide n’uwakoze genocide bazahuza amateka? Umututsi n’umuhutu bazahuza amateka? Leta muyoboye niyo ikwiye gushyiraho itsinda rýabize amateka rikandika amateka nyayo atabigamye kugira ngo abana baza kure bazi amateka amwe. Mugire amahoro
Uyu mu ministeri we na Kaboneka bari mubarimbuye Nyaruguru kubera kwita ku karimi ka maya habitegeko bakamubonamo umuyobozi kandi ntamuyobozi umurimo ashenye akare akujujemo amavangura, itoneshwa nazaruswa mubagatuye nabagakorera!!!!!! Ministiri wintebe akwiye gusesengura neza imiyoberere yaka karere ntiyite kubyo maya amunbwirira muri salo iwe mubiro cg ahandi kuko bigaragarako habitegeko ntamuyobozi umurimo rwose
Urubyiruko rukeneye abategetsi bavuga ukuri. HE yakuye a banyarwanda mubujiji nibura hari urugero rwiza rwabize ndavuga mumibare abize kubutegetsi bwiwe so iyo ujijuye umuntu uba umuhaye amahirwe yogusesengura. Muri make ukuri kumateka yaranze urwanda kurakenewe nimba byukuri mwifuriza abejo amahoro
Comments are closed.