Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yategetse ko abakozi 10 000 ba Leta bahagarikwa mu kazi

 Tanzania: Magufuli yategetse ko abakozi 10 000 ba Leta bahagarikwa mu kazi

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

Perezida wa wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yirukanye mu kazi abakozi ba Leta bakabakaba ibihumbi 10, barashinjwa kugira ibyangombwa by’ibihimbano “Ibicupuri”.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

Perezida yategetse ko abo bantu baba bavuye aho bakoreraga bitarenze tariki ya 15 Gicurasi, bitaba ibyo bakazafatwa n’inzego zishinzwe umutekano bakajyanwa mu nkiko.

Icyo cyemezo gikurikiye raporo yakozwe n’abagenzuzi igaragaza ko abantu 9 932 bakorera Leta bafite ibyangombwa “diplomes” z’amashuri yisumbuye zikemangwa.

Abo bantu bangana na 2% by’abakozi bose ba Leta muri Tanzania.

Aba bakozi ngo bazajyezwa imbere y’ubutabera uwo bazasanga yarakoze uburiganya mu kubona akazi ashobora kuzahanishwa igifngo kugera ku myaka ndwi.

Abagenzuzi barebaga gusa abafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye bakora mu nzego z’ibanze za Leta, mu bigo bya Leta, no mu zindi nzego za Leta ariko ntibigeze bagenzura abafite impamyabumenyi za Kaminuza.

BBC

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uwabazana nahhano iwacu bakabacakira nabo baruzuye. Cynae cyane abitwa ko bize hanze bo batinya no kugera kuri HEC ngo ibahe equivalence kuko baba bazihashye

    • Ahubwo reka twibaze akandi kabazo; niba hano hari umuntu ukora akazi ke neza kandi afite Diplome y’impimbano ntibarabukwe, harageze ko MINEDUC izana Life Experience Degrees (VAE; Validation des Acquis de l’experience) nka bimwe biba mu bihugu byateye imbere!

  • that is very true, the country should be using Qualified and competent workers

  • Kutagira diplome se byabuza umuntu kuba umukozi wa Leta? Ariko bimeze nko muri iki gihugu hagenda benshi, barimo n’abo twubahaga cyane.

  • Dr Pombe, nabandi bayobozi bo muri africa cyane cyane aba east africa bakwigireho ibyiza byawe babishyire mu ngiro mu bihugu bahagarariye kuko urasobanutse kbs

Comments are closed.

en_USEnglish